Kuri uyu wa Gatandatu, ikipe ya Rayon Sports yatsindiye Gasogi United ibitego 2-1 kuri sitade ya Bugesera, biyishyira ku mwanya wa mbere.
Umukinnyi w’umupira w’amaguru w’Umunya-Ghana, Christian Atsu, yagaragaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 18 Gashyantare 2023 yarapfuye, munsi y’ibikuta by’inzu byasenywe n’umutingito wabaye mu minsi 12 ishize, ugahitana abasaga 41,000 muri Turquie na 3,700 muri Syria.
Kuri uyu wa kane,ikipe ya AS Kigali mu karere ka Bugesera yahanganyirije na Sunrise FC 2-2 ifata umwanya wa mbere mu gihe abo bahanganiye igikombe cya shampiyona batari bakina.
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ryatangaje ko ibisubizo by’ibanze ryahawe ku kwemerwa kwakira imikino kwa Sitade mpuzamahanga ya Huye bitanga ikizere cyo kuba yakwakira umukino w’Amavubi na Benin.
Guverinoma y’u Rwanda, irateganya kuzaba ifite Stade mpuzamahanga zigera kuri eshanu mu myaka itanu iri imbere, ni ukuvuga bitarenze 2028, nk’uko byatangajwe na Minisiteri ya Siporo.
Ku wa 13 Gashyantare 2023, ikipe ya Sunrise FC yatangaje ko yahagaritse umutoza wayo Seninga Innocent n’umwungiriza we Tugirimana Gilbert kubera umusaruro muke.
Rutahizamu mushya w’ikipe ya Rayon Sports Ojera Joackiam avuga ko yakunze abakunzi b’iyi kipe atari yamaramo n’ukwezi kumwe ndetse ko yifuza kubitura abahesha igikombe.
Kuri iki Cyumweru kuri Stade mpuzamahanga ya Huye yakuyeho amateka mabi yari amaze imyaka ine Rayon Sports idatsinda APR FC iyitsinda 1-0 mu mukino w’umuns wa 19 wa shampiyona.
Kuri uyu wa Gatanu ikipe ya Kiyovu Sports izakina umukino w’umunsi wa 19 wa shampiyona na Rwamagana City idafite abafana kuri stade Muhanga ndetse na bamwe mu bakinnyi b’ingenzi.
Ikipe ya Gasogi United yabaye ikipe ya kabiri itangaje ko itazitabira imikino y’igikombe cy’Amahoro cya 2023, aho yatangaje ko ari impamvu zitabaturutseho
Umutoza Jorge Paixao watoje Rayon Sports avuga ko iyi kipe izongera gufatirwa ibihano mu gihe yarenza tariki 14 Gashyantare 2023 itamwishyuye ariko yo ikavuga ko mu bujurire yatanze yahawe iminsi 45 kugira ngo hasohoke imyanzuro.
Nyuma yo gutandukana n’ikipe ya CD Trofense yakiniraga muri Portugal, myugariro w’Umunyarwanda Mutsinzi Ange yasinyiye ikipe ya FK Jerv yo muri Norvège.
Umunyarwanda Sibomana Patrick wakiniraga Police FC yamaze kwerekeza mu ikipe ya Ferroviário da Beira yo muri Mozambique
Ikipe ya AS Kigali yatangaje ko yikuye mu gikombe cy’Amahoro cy’uyu mwaka wa 2023, ikaba ari na yo iheruka kwegukana iri rushanwa. Mu kiganiro yagiranye na Kigali Today, Kankindi Alida Lize uri kuvugira ikipe ya AS Kigali ubu yavuze ko bavuye mu gikombe cy’Amahoro kugira ngo bashyire imbaraga muri shampiyona barushwamo (…)
Kuri iki Cyumweru, ikipe ya Rayon Sports yanganyije na Kiyovu Sports mu mukino w’umunsi wa 18 wa shampiyona wabereye kuri sitade ya Muhanga, Rayon Sports yuzuza imyaka ine itazi uko gutsinda Kiyovu Sports bimera.
Ikipe ya Gasogi United ubu ni yo iyoboye urutonde rwa shampiyona rw’agateganyo nyuma yo gutsinda Gorilla ibitego 2-1
Umunya-Misiri Adel Ahmed ugiye kuba umutoza mushya w’ikipe ya Musanze FC yageze mu Rwanda mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu.
Mu mukino usoza irushanwa ryahuzaga inzego za gisirikare wabaye kuri uyu wa Kabiri, ikipe y’abasirikare barinda umukuru w’igihugu yegukanye igikombe itsinze Special Operations Force
Kuri uyu wa kane Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda rizatangira gukora igenzura ryasabwe na CAF kugira ngo hemezwe niba Stade Huye yakwakira imikino mpuzamahanga.
Mu gihe hitegurwa gusubukurwa imikino yo gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2023,u Rwanda rwongeye kugaragara mu bihugu 23 bidafite stade yujuje ibisabwa ngo yakire imikino mpuzamahanga.
Imikino ihuza inzego za gisirikare zitandukanye yari imaze iminsi iba, yasojwe urwego rw’abasirikare barinda umukuru w’igihugu (Republican Guard) ari bo begukanye igikombe.
Rutahizamu w’ikipe ya APR FC Byiringiro Lague wagurishijwe muri Sandvikens yo muri Suède azayerekezamo nyuma y’umukino uzahuza APR FC na Rayon Sports.
Akanama gashinzwe imyitwarire muri FERWAFA kahanishije ikipe ya Kiyovu Sports gukina umunsi umwe wa shampiyona nta bafana bashinjwa imyitwarire mibi
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Emmanuel K. Gasana, yashimagije ikipe ya Rwamagana City FC nyuma yo gutsinda AS Kigali mu mukino w’umunsi wa 17 wa Shampiyona y’ikiciro cya mbere mu Rwanda, igitego kimwe ku busa.
Ku wa 28 Mutarama 2023, ikipe ya APR FC yatsinze Kiyovu Sports ibitego 3-2 mu mukino w’umunsi wa 17 wa shampiyona wabereye kuri Sitade ya Muhanga.
Ku wa 27 Mutarama 2023 mbere y’uko isoko ry’igura n’igurishwa rifunga mu Rwanda,ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko yaguze Ojera Joackiam wakiniraga URA FC muri Uganda.
Ikipe ya Espoir FC kuri uyu wa Gatanu yatunguye Police FC iyitsinda ibitego 2-1 mu mukino wa shampiyona wabereye kuri stade ya Muhanga.
Guhera kuri uyu wa Gatanu mu mikino itandukanye hategerejwe amarushanwa azakomeza ndetse n’azakinwa akarangira haba mu mupira w’amaguru,Basketball,Volleyball n’indi mikino.
Kuri uyu wa 26 Mutarama 2023, ikipe ya Sandvikens IF yo muri Suede yatangaje ko yamaze gusinyisha Byiringiro Lague wakiniraga APR FC.
Kuri uyu wa kane ikipe ya Bugesera yasinyishije umutoza Eric Nshimiyimana nk’umutoza wayo mushya asimbuye Etienne Ndayiragije.