Nyuma y’aho bimenyekaniye ko ikipe nkuru y’u Rwanda mu mupira w’amaguru iri gushakirwa umutoza mushya, ibikomerezwa nka Didier Gomez, Ratomir Djukovic, Luc Eymael , Rene Feller na Adel Amrouche baravugwa mu bashaka ako kazi kandi bose bafite ibigwi bikomeye.
Police FC yafashe umwanya wa gatatu by’agateganyo muri shampiyona y’u Rwanda, nyuma yo gutsinda Kiyovu Sport ibitego 2-0 mu mukino w’umunsi wa 22 wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo ku wa gatandatu tariki 29/3/2014.
Urugendo rwa AS Kigali rwarangiye ku wa gatandatu tariki ya 29/3/2014, ubwo yatsindwaga na Difaa El Jadida muri Moroc ibitego 3-0 mu mukino wa 1/8 wo kwishyura mu irushanwa rihuza amakipe yatwaye ibikombe iwayo muri Afurika ( CAF Confederaion Cup).
Ikipe y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 20 mu mupira w’amaguru yatsinzwe n’iy’u Burundi igitego 1-0 mu mukino wa gicuti wabereye kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo kuwa kane tariki 27/03/2014, umukino ukaba wari ugamije gufasha amakipe yombi kwitegura amarushanwa mpuzamahanga.
Nyuma y’iminsi mike yari imaze ku mwanya wa mbere muri shampiyona y’umupira w’amaguru muri Espagne, ikipe ya Real Madrid yahagaritswe umuvuduko na FC Seville yayakiriye ikayitsinda ibitego 2-1 mu mugoroba wo kuwa 26/03/2014.
Ikipe ya Bayern Munich isanzwe ikomeye cyane mu gihugu cy’u Budage no mu Burayi yamaze kwegukana igikombe cya shampiyona yo mu Budage bita Bundesliga hakiri kare kuko imikino itararangira.
AS Kigali ihagarariye u Rwanda mu mikino mpuzamahanga yahagurutse i Kigali kuwa kabiri tariki 25/03/2014 ijya gukina na Difaa El Jadida ya Morocco mu mukino wa 1/8 wo kwishyura yagiye idafite abakinnyi bayo batatu bakomeye kandi basanzwe babanza buri gihe mu kibuga.
Ikipe y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 20 iri gutegura umukino wa gicuti n’ikipe y’u Burundi bazakina kuwa kane tariki ya 27/03/2014 kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo mu rwego rwo gukomeza kwitegura imikino yo gushaka itike yo kuzakina igikombe cya Afurika umwaka utaha.
Nyuma y’uko ananiwe kugeza ku mwanya mwiza ikipe ya Mukura Victory Sports yatozaga, umutoza Kaze Cedric ukomoka mu gihugu cy’u Burundi yasezeye ku mirimo ye kuwa kabiri tariki ya 25/03/2014.
Ikipe ya Real Madrid ntiyabashije kwikura imbere ya mukeba wayo FC Barcelone mu mukino wa shampiyona wazihuje mu ijoro ryo kuwa 24/03/2014 kuri stade ya Santiago Bernabeau bikarangira FC Barcelona itsinze Real Madrid ibitego 4-3.
Rayon Sport yafashe umwanya wa mbere muri Turbo National Football League nyuma yo gutsinda mukeba wayo APR FC ibitego 2-1 mu mukino w’umunsi wa 21 wabereye kuri Stade ya Kigali ku cyumweru tariki 23/3/2014.
AS Kigali yakomeje umuhigo wo kwitwara neza mu rugo ubwo yatsindaga Difaa El Jadida yo muri Maroc igitego 1-0 mukino ubanza wa 1/8 cy’irangiza mu mikino ihuza amakipe yatwaye ibikombe iwayo muri Afurika (CAf Confederation Cup), wabareye kuri Stade ya Kigali ku wa gatandatu tariki ya 22/3/2014.
Muri tombola y’uko amakipe azahura muri ¼ cy’irangiza mu mikino ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo ku mugabane w’Uburayi (UEFA Champions League), yabaye ku wa gatanu tariki 21/3/2014, ikipe ya Manchester United yo mu Bwongereza yatomboye kuzakina na Bayern Munich yo mu Budage.
Mu buryo bwatunguye benshi, ikipe ya Manchester United yari imaze igihe itsindwa yasezereye Olympiakos yo mu Bugereki maze ikomeza muri ¼ cy’amarushanwa ya UEFA Champions League ahuza amakipe yabaye aya mbere iwayo ku mugabane w’i Burayi.
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA, Federation Rwandaise de Football Amateur, ryokejwe igitutu ryemera kugarura umukino wa Rayon Sport na APR FC ku cyumweru tariki 23/3/2014, nyuma y’aho Rayon Sport igaragarije ko itemera impamvu zose zatangwaga na FERWAFA zo gusubika uwo mukino w’umunsi wa 21 wa shampiyona.
Nyuma y’aho ikipe ya Real Madrid yo mu gihugu cya Espagne itsindiye Schalke 04 yo mu Budage mu mikino yombi, iyi kipe yakomeje muri ¼ cy’irangiza mu irushanwe ry’amakipe yabaye aya mbere iwayo ku mugabane w’Iburayi (UEFA Champion’s League).
Ubwo imikino y’igikombe cy’Amahoro yatangiraga kuri uyu wa kabiri tariki 18/3/2014 aho yari muri 1/16 cy’irangiza, ikipe ya Rayon Sport yanyagiye Sunrise FC ibitego 5-1 mu mukino wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.
Ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sport bwatangaje ko butemera isubikwa ry’umukino wayo na APR FC wagombaga gukinwa ku cyumweru tariki 23/3/2014, ndetse ngo niba uwo mukino utabereye igihe wari wateganyijwe mbere, iyo kipe izahagarika amarushanwa yose yari irimo muri uyu mwaka wa 2014.
Nyuma y’aho ikipe ya Manchester United itsindiwe imbere y’abafana bayo na Liverpool mu mukino ya Shampiyona ibitego 3-0, bamwe mu bafana bayo batakarije ikizere iyi kipe mu mikino ya UEFA Champions League na Europa League umwaka utaha.
Umukino wari utegerejwe hagati ya AS Kigali na Police FC ku cyumweru tariki 16/3/2014 kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, warangiye amakipe yombi anganyije igitego 1-1, ariko kapiteni wa AS Kigali Mbaraga Jimmy ahabwa ikarita y’umutuku nyuma yo gutsinda igitego.
Ikipe ya APR FC ikomeje umuvuduko wo gushaka igikombe cya shampiyona nyuma yo gutsinda Etincelles igitego 1-0, ikaba ikomeje kurusha amanota atatu Rayon Sport iri ku mwanya wa kabiri n’ubwo yatsinze Mukura ibitego 3-1.
Mukura Victory Sport na Rayon Sport ziheruka gutsindwa imikino ya shampiyona iheruka, zirahura mu mukino w’umunsi wa 20 ubera kuri Stade ya Muhanga kuri uyu wa gatandatu tariki ya 15/3/2014.
Hashize amezi atari make abantu benshi batuye igihugu cya Brazil kizakira imikino y’igikombe cy’isi giteganyijwe mu mwaka wa 2016 bakora imyigaragambyo banatanga ubutumwa bwamagana kwakira iyo mikino mu gihugu cyabo.
AS Kigali yari imaze iminsi mu marushanwa mpuzamahanga, yatsinze AS Muhanga igitego 1-0 mu mukino w’ikirarane wabereye kuri Stade Muhanga kuri uyu wa gatatu tariki 13/03/2014.
Manchester City yo mu Bwongereza na Bayern Leverkusen yo mu Budage nazo zasezerewe muri 1/8 cy’irangiza mu irushwanwa ry’amakipe yabaye aya mbere iwayo ku mugabane w’i Burayi nyuma ya Arsenal na AC Milan.
Olivier Mulindahabi wari Umunyamabanga akaba n’umuvugizi wa Mukura Victory Sport niwe wagizwe umunyamabanga mukuru wa FERWAFA ku mugaragaro ku wa gatatu tariki 12/3/2014, nyuma yo gushyira ku mugaragaro ibyavuye mu bizamini abari abakindida batatu bakoze mu cyumweru gishize.
Uzamukunda Elias uzwi cyane ku izina rya ‘Baby’ ukina mu Bufaransa na Salomon Nirisarike ukina mu Bubiligi bavuga ko bamerewe neza cyane mu makipe yabo ariko ko bifuza kujya mu yandi makipe yo muri za shampiyona zikomeye kurushaho, kugirango nabo bakomeze gutera imbere.
Abana bato bakina umupira w’amaguru bo mu karere ka Ngororero barifuza ko abashinzwe kuzamura impano z’abana babitaho kuko nabo basanga bafite impano ndetse bakavuga ko bashobora no kwerekana itandukaniro n’abandi.
Amakipe ya football na volleyball y’umushinga uri mu mirimo yo kubyaza gazi metani yo mu Kivu amashanyarazi (Kivu Watt) ngo afite inyota yo kwiyubaka akagera muri shampiyona zo mu Rwanda nibura mu cyiciro cya kabiri.
Rayon Sport yananiwe gukomeza kwicara ku mwanya wa mbere muri shampiyona y’u Rwanda ubwo yatsindwaga na Espoir FC ibitego 2-1 mu mukino w’umunsi wa 19 wabereye kuri stade ya Kigali i Nyamirambo ku cyumweru tariki ya 9/3/2014.