Abafana ba Rayon Sports bahuriye muri Fan Club ya Gikundiro Forever baraye basuye ikipe yabo ari nako bifatanya n’abakinnyi kwishimira umwaka mushya wa 2015.
Kapiteni w’ikipe ya Liverpool Steven Gerrard yarangije kwemeza ko uyu mwaka ari wo wanyuma akiniye ikipe yamureze kuva ari muto, ku cyo yise icyemezo gikomeye mu buzima bwe bwose.
Rutahizamu w’ikipe y’igihugu Amavubi Meddie Kagere yarangije gusezererwa n’ikipe yakinagamo ya Klubi i Futbollit Tirana kubera umusaruro muke yagaragaje nyuma y’amezi atandatu yonyine yerekeje muri iyi kipe yo muri Albania.
Umwaka wa 2015 uratangiye, umwaka abakunzi b’imikino mu Rwanda bahanze amaso ko ushobora gukomereza ku byiza byagaragaye mu wo twaraye dusoje. 2014 muri rusanjye yabaye nziza mu mikino mu Rwanda, aho Volleyball, Amagare n’umupira w’amaguru bigaragaje bihagije. Dore bimwe mu bihe by’ingenzi byaranze uyu mwaka twasoje.
Uwahoze ari kapiteni w’ikipe y’igihugu Amavubi Ndikumana Hamadi Katawuti asanga Nyakubahwa Perezida wa Repubulika ari we ushobora kumufasha akaba yamukemurira ikibazo afite nyuma yo kugerageza inzira zitandukanye bikanga.
Abakinnyi 11 ni bo barangije kwemezwa ko bazakina shampiyona y’icyiciro cya mbere ari Abanyarwanda nyuma y’igenzura ryakozwe n’ubuyobozi bukuru bushinzwe abinjira n’abasohoka ku bakinnyi bari bemejwe n’akanama ka Ferwafa ko ari abanyamahanga.
Abakinnyi bane bahoze bakinira ikipe ya Sunrise batangaza ko bakomeje guhera mu rungabangabo kubera kutishyurwa ibirarane by’amafaranga ikipe yabasigayemo ubwo yabasezereraga mu mwaka wa shampiyona wa 2012-2013.
Amakipe y’abana azitabira irushanwa ry’abatarengeje imyaka 15 (U15) yahawe kugeza kuwa gatanu tariki 2/1/2014 ngo abe arangije kwiyandikisha mbere yo gutangira shampiyona mu kwezi kwa kabiri k’umwaka wa 2015.
Abakinnyi b’ikipe y’Isonga FC baratangaza ko batiteguye gusubira mu kibuga mu gihe ubuyobozi bw’iyi kipe butabahaye ibyo bwabemereye. Ibi bibaye mu gihe Isonga yitegura umukino na APR FC tariki 6/1/2015.
Ikipe yo mu Misiri ya Zamalek iri mu kiriyo cy’urupfu rw’umukinnyi wayo ukiri muto Yousef Mohi waraye witabye Imana nyuma y’impanuka y’imodoka yabaye kuri iki cyumweru tariki 28/12/2014.
Umukino wo hagati w’ikipe ya APR FC Sibomana Patrick Papy agiye kumara ibyumweru bibiri atajya mu kibuga nyuma yo kuvunikira mu mukino ikipe ya APR FC yanyagiyemo Kiyovu ibitego 5-0 tariki 24/12/2014.
Amakuru aturuka mu gihugu cy’Ubuhinde atangaza ko uwari umutoza w’ikipe y’igihugu cy’u Rwanda Stephen Constantine yarangije kwemerera iki gihugu kugitoza mu myaka iri imbere.
Ikipe ya APR FC ni yo yinjiye mu minsi mikuru n’akanyamuneza nyuma yo kunyagirira Kiyovu Sports kuri stade Amahoro ibitego 5-0 bitumye ishimangira umwanya wayo wa mbere muri shampiyona y’icyiciro cya mbere yakinwaga umunsi wayo wa 11.
Umwaka wa 2015 uzatangira ushyushye mu mupira w’amaguru harimo gutangiza shampiyona y’abana batarengeje imyaka 15 umuyobozi wa FERWAFA yavuze ko azegura nidatangira ariko igihanzwe amaso cyane ni shampiyona y’icyiciro cya kabiri yagaragayemo impunduka nyinshi.
Umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi Stephen Constantine yatangaje ko yishimiye kuba yarashyizwe ku rutonde rw’abatoza bifuzwa n’Ubuhinde, ariko avuga ko nta gahunda afite yo gusubira muri icyo gihugu kugitoza.
Ikipe ya APR FC na Kiyovu Sports zirahurira kuri stade Amahoro kuri uyu wa gatatu tariki 24/12/2014 mu mukino witezwe kurusha iyindi yose izakinwa ku munsi wa 11 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere.
Umutoza wungirije mu ikipe ya APR FC Mashami Vincent atangaza ko ikipe ye yishimiye uburyo tombola y’uko imikino y’amajonjora ya Champions League yagenze, aho iyi kipe y’ingabo z’igihugu izatangira amarushanwa nyafurika yerekeza muri Mozambique.
Tombola y’uburyo amakipe azahura mu mikino nyafurika y’umwaka utaha isize ikipe ya APR FC izahura na Liga de Maputo mu mikino ya Champions League mu gihe Rayon Sports yo izisobanura na Panthere du Nde yo muri Cameroon muri Confederation Cup.
Tariki ya 22-08-2013 ni bwo uwari umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda na mugenzi we Angel Maria Villar wa federasiyo ya Espanye basinyanye amasezerano y’ubufatanye yiganjemo cyane cyane kuzamura ruhago y’abana aho bamwe mu bana b’abanyarwanda bazajya bajya mu mashuri y’umupira w’amaguru muri Espagne.
Umutoza w’ikipe y’igihugu, Stephen Constantine asanga ikipe ye yitwaye neza ku mukino yanganyijemo n’Abarundi 0-0 ariko akavuga ko ari ngombwa ko bakina imikino myinshi nk’uwo ngo bazamure urwego rw’imikinire.
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afurika, CAF ryatangaje ko tariki 15/01/2015, ari bwo amakipe azarangiza gutanga amazina y’abakinnyi azifashisha mu marushanwa nyafurika y’umwaka utaha.
Umwaka wa 2014 usize ikipe y’igihugu (Amavubi) iri ku mwanya wa 68 ku isi, umwanya mwiza iki gihugu cyabonye mu mateka ya ruhago. Mu mezi atandatu gusa Amavubi arenze imyanya 63 ku rutonde rwa FIFA.
Ibitego bine ikipe ya Real Madrid yaraye itsinze Cruz Azul yo muri Mexique mu gikombe cy’isi mu mukino wa ½, bitumye yongera kwesa undi muhigo wo kuba ikipe ya mbere yo muri Espagne itsinze ibitego byinshi mu mwaka umwe.
Amakuru aturuka muri Ferwafa avuga ko ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi (FIFA) kuri uyu wa kabiri ryarangije kwemerera u Rwanda abandi basifuzi batatu bashya bazasifura ku rwego mpuzamahanga.
Ikipe y’Isonga ibaye iya gatatu muri shampiyona y’u Rwanda isezereye umutoza nyuma yo gutangaza kuri uyu wa kabiri ko yarangije gutandukana na Seninga Innocent wayitozaga.
Abayobozi bakuru ba FERWAFA berekeje mu gihugu cya Maroc aho bitabiriye ubutumwa bw’umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Maroc (FRMF), Ali Fassi Fihri mu rwego rwo kubafasha kunoza imitegurire y’amarushanwa nyafurika.
Uwahoze ari rutahizamu ukomeye w’ikipe ya Arsenal, umufaransa Thierry Henry kuri uyu wa kabiri tariki ya 16/12/2014 yatangaje ko yahagaritse gukina ruhago nk’uwabigize umwuga.
Ikipe ya Yanga yo mu gihugu cya Tanzaniya yaraye isinyishije rutahizamu w’umurundi, Tambwe Amiss wari umaze iminsi akinira mukeba w’iyi kipe Simba.
Nyuma yo kubona itike yo kujya muri 1/8 cy’igikombe cy’amakipe yabaye aya mbere iwayo ku mugabane w’Uburayi (Champoins League), ikipe ya Chelsea yo mu gihugu cy’Ubwongereza yazamutse iyoboye itsinda yari irimo yatomboye ikipe ya Paris saint Germain yo mu gihugu cy’Ubufaransa.
Inama idasanzwe y’abayobozi b’amashyirahamwe y’umupira w’amaguru bo mu karere yabaye ku cyumweru tariki ya 14/12/2014 yemeje ko irushanwa rya CECAFA y’ibihugu rizajya rikinwa ku matariki ya FIFA kandi rigakinwa igihe kirekire.