Ikipe ya Manchester United yari imaze imikino itatu yose idatsindamo n’umwe, yabashije gutsindira ku kibuga cyayo cya Old Trafford, ikipe ya Queen Spark Rangers ibitego 4-0 kuwa 14 Nzeri 2014.
Kuri icyi cyumweru tariki 14/09/2014, Minisitiri wa siporo n’umuco Habineza Joseph yafunguye sitade nshya ya Mukebera iri mu murenge wa Gihango mu karere ka Rutsiro, asaba abayituriye kutayipfusha ubusa.
Jorge Mendes ushinzwe umukinnyi w’umunya Portugal akaba na kizigenza mu ikipe ya Real Madrid, Christiano Ronaldo, avuga ko atishimiye uburyo iyi kipe yagiye itanga abakinnyi bakomeye nka Angel Di Maria ikananga no kugura umukinnyi Falcao ngo aze gukina muri Real Madrid.
Ikipe ya AS Muhanga yahoze mu cyiciro cya mbere cya shampiyona y’umupira w’amaguru yamanuwe mu cyiciro cya kabiri inagabanyirizwa ingengo y’imari iva kuri miliyoni 75 igera kuri miliyoni 50.
Mu ntangiriro z’iki cyumweru, umukinnyi w’umunya Côte d’Ivoire, Salomon Kalou w’imyaka 29, wakiniye Chelsea akitwara neza akayivamo ajya muri Lille mu Bufaransa wanayitsindiye ibitego 30 mu mikino 67 yayikiniye, yavuye muri iyi kipe yerekeza muri Hertha Berlin yo mu Budage azakinira imyaka 3.
Ikipe ya Real Madrid, nyuma yo gutsindwa igitego 1-0 na Atletico Madrid ikanayitwara igikombe bahataniraga cya Super coupe ya Espagne, ubu yongeye gutsindwa muri Shampiyona n’ikipe ya Real Sociedad I Anoeta stadium ku kibuga cya Real Sociedad ibitego 4-2.
Ikipe ya El Merreikh yo muri Sudan niyo yegukanye igikombe cya ‘CECAFA Kagame Cup 2014’ nyuma yo gutsinda APR FC igitego 1-0 ku mukino wa nyuma wabereye kuri Stade Amahoro i Remera ku cyumweru tariki 24/8/2014.
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryajuririye icyemezo ryafatiwe na CAF ryo gusezerera ikipe y’u Rwanda Amavubi mu mikino yo gushaka itike y’igikombe cya Afurika ishinjwa gukinisha Daddy Birori kandi ngo akinira ku bimuranga bifite amazina n’igihe yavukiye bitandukanye n’ibyo akoresha muri Congo akinira (…)
APR FC yatsindiye kuzakina ½ cy’irangiza mu mikino ya CECAFA Kagame Cup nyuma yo gusezerera Rayon Sport hitabajwe za penaliti, ikazahura na Police FC nayo yasezereye Atletico yo mu Burundi nabwo hitabajwe za penaliti.
Ubuyobozi bw’akarere ka Rutsiro ndetse n’intara y’iburengerazuba bwashyikirijwe igikombe cyitiriwe amarushanwa “Umurenge Kagame Cup” ikipe y’abakobwa y’umupira w’amaguru iherutse gutwara ku rwego rw’igihugu.
Nyuma yo gutsindwa na KCCA yo muri Uganda igitego 1-0 mu mukino wayo wa nyuma mu itsinda, byatumye APR FC inanirwa kwegukana umwanya wa mbere mu itsinda rya kabiri, bivuze ko mu mikino ya ¼ cy’irangiza izatangira ku wa kabiri tariki 19/8/2014, izahura na Rayon Sport yabaye iya mbere mu itsinda rya mbere nk’uko amategeko (…)
Ikipe y’u Rwanda Amavubi yamaze gusezererwa mu marushanwa yo gushaka itike y’igikombe cya Afurika kizabera muri Maroc umwaka utaha, ikaba izira kuba yarakinishihe rutahizamu Daddy Borori kuko ngo akinira ku byangombwa biriho amazina ndetse n’igihe yavukiye bitandukanye n’ibyo akoresha mu ikipe ya Vita Club asanzwe akinamo.
Ikipe ya APR FC yasanze muri ¼ cy’irangiza andi makipe ya Police FC na Rayon Sport zihagarariye u Rwanda muri CECAFA Kagame Cup ubwo yabonaga inota rimwe nyuma yo kunganya na Gor Mahia yo muri Kenya ibitego 2-2 mu mukino wabereye kuri Stade ya Kigali ku wa gatanu tariki 15/8/2014.
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afurika (CAF) ryatangaje ko rutahizamu w’ikipe y’u Rwanda Daddy Birori yamaze guhagarikwa mu marushanwa nyafurika mu gihe kitazwi, ashinjwa guhinduranya ibimuranga mu mikino mpuzamahanga akinira ikipe ye ya AS Vita Club ndetse n’Amavubi.
Ku rutonde ngarukakwezi rw’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi (FIFA) rwasohotse ku wa gatatu tariki ya 13/8/2013, u Rwanda rwazamutseho imyanya umunani, bituma ruva ku mwanya wa 109 rugera ku mwanya wa 101 ku isi, imibare ikaba igaragaza ko rwazamutseho imyanya 30 mu mezi atatu ashize.
Ikipe ya APR FC yongereye amahirwe yo kujya muri ¼ cy’irangiza mu mikino ya ‘CECAFA Kagame Cup’, ubwo yatsindaga Telecom yo muri Djibouti igitego 1-0 mu mukino wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo ku wa gatatu tariki ya 13/8/2014.
Ikipe ya Police FC niyo yabaye iya mbere mu gutsindira kujya muri ¼ cy’irangiza mu mikino ya CECAFA Kagame Cup, ubwo yatsindaga Vital’o yo mu Burundi ibitego 3-1 mu mukino wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo ku wa mbere tariki 11/8/2014.
Rutahizamu wa Rayon Sport Kambale Salita Gentil yafashije Rayon Sport kubona intinzi ya mbere mu mikino ya CECAFA Kagame Cup 2014 irimo kubera i Kigali, ubwo yatsindaga Adama City yo muri Ethiopia ibitego 2-1 mu mukino wabereye kuri stade Amahoro ku cyumweru tariki 10/8/2014.
Amakipe ya APR FC na Police FC yabonye amanota atatu mu mikino yayo ya mbere yakinnye ku wa gatandatu tariki 9/8/2014 mu irushanwa rya ‘CECAFA Kagame Cup’ ririmo kubera i Kigali.
Ubwo kuri uyu wa gatanu tariki ya 8/8/2014 i Kigali hatangiraga imikino ngarukamwaka ya ‘CECAFA Kagame Cup’,Rayon Sport ihagarariye u Rwanda yatangiye inganya ubusa ku busa na Azam yo muri Tanzania, naho ikipe ya KCCA yo muri Uganda iba iya mbere mu kubona amanota atatu ubwo yatsindaga Gor Mahia yo muri kenya ibitego 2-1.
Nyuma yo gutsinda ikipe y’Akarere ka Kayonza ibitego 6 kuri 5 mu irushanwa ryiswe Airtel Raising Star, ikipe y’Akarere ka Gatsibo ni yo izahagararira u Rwanda mu marushanwa ateganijwe mu gihugu cya Gabon, nkuko byatangajwe n’umuyobozi w’Akarere nyuma yo gushyikirizwa igikombe.
Mbere y’uko Rayon Sport ikina umukino wayo wa mbere muri CECAFA Kagame Cup ikina na Azam yo muri Tanzania kuri uyu wa gatanu tariki 8/8/2014, umutoza wayo Jean Francois Lusciuto yatangaje ko afite icyizere cyo kuzitwara neza kuko ikipe ye yakoze imyiteguro ihagije.
Nyuma y’iminsi ishize yaranze kumvikana na Rayon Sport gukomeza kuyikinira, Mwiseneza Djamal yamaze gusinya amasezerano yo gukinira APR FC igihe cy’imyaka ibiri nk’uko bitangazwa na Gatete George, umuvugizi wayo, ndetse akaba yahise atangira imyitozo hamwe n’abakinnyi basanzwe muri iyo kipe.
Ikipe ya Young Africans yo muri Tanzania yamaze kuvanwa mu irushanwangarukamwaka rya ‘CECAFA Kagame Cup’ rigomba kubera i Kigali kuva kuri uyu wa gatanu tariki ya 8/8/2014, isimbuzwa Azam, nyuma yo kugaragaza ubushake bukeya nk’uko byatangajwe n’umunyamabanga mukuru wa CECAFA.
Ali Bizimungu wari umaze iminsi atoza AS Muhanga, yamaze gusinya amasezerano y’umwaka umwe muri Kiyovu Sport akaba azanye gahunda yo kubaka ikipe y’igihe kirekire kandi ngo izagarurira abakunzi b’iyo kipe ibyishimo kuko n’ubuyobozi bwemeye kumushyigikira.
Umutoza w’ikipe y’u Rwanda Stephen Constantine asanga kuba Amavubi yarasezereye Congo Brazzaville benshi batabyizeraga ari ikimenyetso cy’uko no mu mikino y’amatsinda Amavubi yarekejemo azitwara neza akaba yagera kure muri aya amarushanwa.
APR FC yari imaze iminsi itozwa na Mashami Vincent nk’umutoza mukuru nyuma yo kwirukana umudage Andreas Spier, yamaze kuzana umutoza mushya Ljubomir “Ljupko” Petrović ukomoka mu gihugu cya Serbia akaba ndetse yamaze kugera mu Rwanda.
Umukino ugomba guhuza u Rwanda na Uganda mu batarengeje imyaka 17 mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika kizabera muri Niger umwaka utaha, byemejwe ko uzabera i Rubavu ku wa gatanu tariki 1/8/2014, aho kuba ku wa gatandatu, ariko icyizere cyo gutsinda cyo ngo ni gikeya.
Ikipe ya Rayon Sport irimo kwitegura guhagararira u Rwanda mu mikino y’igikombe cya ‘CECAFA Kagame Cup’ izabera mu Rwanda kuva tariki 8/8/2014, yakinnye umukino wa gicuti na Virunga FC y’i Goma muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, maze Rayon Sport iyitsinda ibitego 2-0.
Nyuma y’uko Ikipe ya Sunrise FC ihagarariye y’Intara y’Iburasirazuba izamutse mu cyiciro cya mbere cy’umupira w’amaguru mu Rwanda ndetse ikabona Komite nyobozi nshya, ubuyobozi bwayo buratangaza ko bwifuza ko iyi kipe izaguma mu cyiciro cya mbere kandi ko ifite amahirwe kimwe n’andi makipe yo kwitwara neza muri shampiyona.