Ikipe ya Mukura ikoze amateka yo kugera mu kiciro kibanziriza amatsinda ya CAF confederation cup, isezereye ikipe yo muri Soudani kuri penaliti 5 kuri 4.
Ku nshuro ya kane muri shampiyona Rayon yongeye gutsindwa, aho itsinzwe na Police igitego 1-0
Ikipe y’amaguru y’abafite ubumuga mu karere ka Rubavu baranenga akarere kubatererana mu mikino yabagenewe bakavamo badakinnye.
Ikipe ya APR FC idakunze kugorwa na Kiyovu, iyitsinze igitego 1-0 mu mukino wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo
Ikipe ya AS Kigali inyagiye Gicumbi ibitego 6-0, mu mukino w’umunsi wa 10 wa Shampiona wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo
Minisitiri wa Siporo n’Umuco Madamu Nyirasafari Esperance, aratangaza ko ibibuga byasenywe inyuma ya Stade Amahoro, hatangiye gahunda yo gushaka aho byimurirwa
Uruganda rwenga rwa Skol mu Rwanda, rwaraye rumuritse ku mugararagaro inzoga nsya ya Skol Select, inzoga izajya inamamazwa n’ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza.
Uruganda rwa Skol rwo mu Rwanda rwabaye umufatanyabikorwa w’ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza, ikipe ya Rayon Sports rusanzwe rutera inkunga ihita ibyungukiramo.
Tébily Didier Yves Drogba, ni umwe mu bakinnyi beza babayeho b’Abanyafurika batazibagirana mu mateka y’umupira w’amaguru.
K’urubuga rwa twitter rwa Manchester United, hamaze kujyaho ubutumwa buvuga ko iyi kipe yatandukanye na Jose Mourinho wari umutoza wayo kuva ku myaka irenga 2 ishize.
Mu irushanwa ryahuzaga amarerero y’abana mu mupira w’amaguru mu batarengeje imyaka 15 na 17, ryarangiye Kiyovu yegukanye kimwe mu bikombe byakinirwaga
Ihuriro ry’abafana ba Mukura Victory Sports rigizwe n’abafana biganjemo urubyiruko rizwi nka Generation M.V.S (Gen M.V.S) bakiranye ubwuzu bwinshi Mukura ubwo yageraga ku kibuga cy’indege I Kanombe ikubutse muri Soudani.
Ku kibuga cy’isoko ry’i Nyamata, Bugesera yihagazeho inganya na APR FC igitego 1-1, mu mukino w’umunsi wa cyenda wa Shampiona.
Mukura Victory Sports yegukanye igikombe cy’Amahoro mu Rwanda mu mwaka w’imikino ushize yanganyirije ubusa ku busa muri Soudani n’Ikipe ya Al Hilal Al Ubayyid muri CAF Confederation Cup.
Ikipe ya Rayon Sports itsinze As Muhanga igitego 1-0, mu mukino w’umunsi wa cyenda wa shampiona wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo
Ikipe ya Gicumbi yabonye amanota atatu ya mbere, nyuma yo gusezererwa k’umutoza Bekeni wari wabyisabiye
Nyuma y’amezi abiri y’ubufatanye hagati ya Sosiyete y’ubwishingizi ya Radiant ndetse na Rayon Sports, umusaruro wa mbere washyikirijwe Rayon Sports
Ikipe ya AS Kigali itsinze Bugesera ibitego 3-0, mu mukino usoza imikino y’umunsi wa munani wa Shampiona
Mukura Victory Sports yageze muri Sudani aho igiye gukina na El Hilal Obeid mu mukino ubanza wa 1/16 muri CAF Confederation Cup, utegerejwe kuri uyu wa Gatandatu saa kumi n’ebyiri n’igice z’umugoroba kuri Stade Shikan Castle.
Umunyezamu w’ikipe ya Rayon Sports Bashunga Abouba yaraye atewe n’abantu ataramenya bangiza ibirahure by’inzu ye.
Ikipe ya APR FC itsinze Rayon Sports mu mukino wa Shampiona wabereye kuri Stade Amahoro.
Rutahizamu w’umunya-Brazil Jonathan Rafael da Silva yamaze guhabwa uburenganzira na FERWAFA bwo gutangira gukinira Rayon Sports
Mukura Victory Sports itsindiye Espoir FC 3-1 kuri Stade Huye mu mukino wahagaritswe iminota 47 kubera imvura nyinshi.
Nyuma yo gutsindwa na Kiyovu 1-0, umutoza Bekeni wa Gicumbi yatangaje ko gutsindwa abirambiwe ko uwamufasha yamwirukana akaruhuka
Rutahizamu w’umunya-Brazil Rayon Sports iheruka kugura, yamaze kwemererwa gukina mu Rwanda
Umukino uzahuza Mukura VS na El Hilal El Obeid muri CAF Confederation Cup, uzasiifurwa n’abasifuzi bo muri Eswatini harimo uwanasifuriye APR FC na Club Africain
Ikipe ya Mukura VS irafata rutemikirere kuri uyu wa Kane yerekeza muri Sudani mu mukino wa CAF Confederation Cup
Umukino wa shampiyona uzahuza abakeba APR na Rayons Sports wari utaganyijwe kubera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo wimuriwe kuri Stade Amahoro, kuri uyu wa Gatatu saa Kumi n’ebyiri z’umugoroba.
Muhire Kevin wari umaze iminsi ari mu igeragezwa mu ikipe ya Misr Lel Makasa, ashobora gukina umukino wo ku wa Gatatu
Rayon Sports itsinze AS Kigali igitego 1-0, mu mukino w’umunsi wa karindwi wa Shampiona wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo