Umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi yamaze gutangaza abakinnyi 23 bagiye kwerekeza i Abidjan, mu mukino ugomba guhuza Amavubi na Côte d’Ivoire
Mu rwego rwo gukomeza gutegura amakipe y’abakiri bato, u Rwanda rwateguye irushanwa rito rizahuza u Rwanda, Tanzania na Cameroun mu batarengeje imyaka 17.
Abakinnyi b’ikipe ya Gicumbi bahagaritse imyitozo nyuma y’uko abakinnyi bavuga ko hari ikirarane cy’umushahara batarahabwa, bakaba bazayisubiramo ngo ari uko bishyuwe
Umutoza Seninga Innocent washeshe amasezerano yari afitanye n’ikipe ya Bugesera, biravugwa ko agiye gusubira muri Musanze gusimbura Ruremesha Emmanuel
Seninga Innocent wari umutoza mukuru wa Bugesera FC yamaze kwandika ibaruwa isezera kuri aka kazi ndetse anishyuza ibirarane ikipe imufitiye.
Muri Tombola ya 1/4 cya Champions League, Ikipe ya Fc Barcelona izahura na Manchester United, muri Tombola imaze kubera mu Busuwisi
Myugariro w’Amavubi n’ikipe ya Sporting Kansas City yo muri Leta Zunze ubumwe z’Amerika, yari yasabiwe kudakina umukino w’Amavubi ariko ntibyakunze.
Umukinnyi wo hagati w’ikipe ya Arsenal, Mesut Ozil, yoherereje umwana muto umufana wo muri Kenya umwambaro wanditseho amazina ya Ozil na nimero 10 imuranga mu kibuga.
Umukino w’umunsi w 21 wa Shampiyona Rayon Sports yagombaga kwakiramo Kiyovu, wamaze gusubikwa kubera imikino y’ikipe y’igihugu Amavubi na Cote d’Ivoire
Myugariro w’ikipe ya ASF Andrézieux ikina muri Shampiyona y’icyiciro cya kane mu Bufaransa aratangaza ko agitereje ko yakinira u Bufaransa, byakwangwa akabona gukinira Amavubi
Umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi Mashami Vincent yahamagaye abakinnyi 27 barimo bamwe mu bakinnyi bataherukaga guhamagarwa.
Ku munsi wa 20 wa Shampiyona y’umupira w’amaguru, ku cyumweru tariki 10 Werurwe 2019, Musanze FC yatsinze Police FC ibitego 2-0 mu gihe izi kipe zombi nta batoza bakuru zari zifite kuko bahagaritswe n’ubuyobozi bw’amakipe.
Mukansanga Salma, umugore w’umunyarwanda usifura imwe mu mikino ari umusifuzi wo hagati mu kibuga, aherutse gutoranywa mu bazasifura igikombe cy’isi cy’abagore.
Ku mukino w’umunsi wa 19 wabereye i Gicumbi, Rayon Sports itsinze Gicumbi igitego 1-0 ihita iyobora urutonde rwa Shampiyona by’agateganyo
CG Gasana Emmanuel Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, avuga ko agiye gukoresha imbaraga zose zishoboka akagarura ikipe ya Rayon Sports mu ntara ayoboye, nyuma yo kubona ko ari ikipe ikunzwe na benshi.
Umutoza Sogonya Hamisi Kishi wemejwe nk’umutoza w’ikipe ya Kirehe, aremeza ko aje gukura ikipe mu murongo utukura akayigumisha mu cyiciro cya mbere.
Mu mukino w’umunsi wa 17 waberaga kuri Stade Huye, Rayon Sports yahatsindiye Mukura ibitego 3-0, ihita inayambura umwanya wa kabiri
Abatoza babiri ba Arsenal bamaze iminsi itanu bahugura abatoza b’urubyiruko b’abanyarwanda 50, ku by’ingenzi mu bumenyi bukwiye guhabwa ba rutahizamu hagamijwe guteza imbere imikinire mu Rwanda.
Ikipe ya Mukura VS yamaze guhemba ibirarane byose yari ifitiye abakinnyi bayo, mbere yo guhura n’ikipe ya Rayon Sports kuri uyu wa Gatanu.
Ikipe ya Mukura yari yanditse ibaruwa isaba ko umukino uzayihuza na Rayon Sports ukurwa ku wa Gatanu ukajya ku wa Gatandatu, yabwiwe na ferwafa ko bidashoboka
Mu mukino w’umunsi wa 16 wa Shampiyona wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, Rayon Sports itsinze Etincelles igitego 1-0
Rutahizamu wa St Etienne yo mu Bufaransa Kévin Monnet-Paquet, yavunitse bizatuma amara amezi atandatu adakina umupira w’amaguru.
Mu mikino y’umunsi wa 16 wa Shampiyona y’u Rwanda, APR, Musanze na Espoir FC zabonye amanota atatu, naho Amagaju, AS Kigali na Gicumbi zitahira aho
Mu rwego rwo gushyira mu bikorwa ibikubiye mu mushinga Visit Rwanda – Arsenal, w’ubufatanye hagati y’u Rwanda n’ikipe ya Arsenal, abatoza babiri b’urubyiruko mu ikipe ya Arsenal bari mu Rwanda mu gihe cy’iminsi itanu, batoza bagenzi babo basanzwe batoza mu Rwanda.
Rutahizamu ukomoka i Burundi ariko ufite ubwenegihugu bw’u Rwanda Jules Ulimwengu, yabonye ibyangombwa bya Ferwafa bimwemerera gukira ikipe ya Rayon Sports muri uyu mwaka w’imikino
Kuri iki cyumweru ikipe ya APR FC yakoreye imyitozo ku kibuga cya Kaminuza y’u Rwanda, mbere yo gukina n’Amagaju kuri uyu wa Mbere.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga buravuga ko ukwezi kwa Nyakanga 2017 kuzarangira akarere gafite ikipe y’abagore bakina umupira w’amaguru.
Ku mukino we wa kabiri mu ikipe ye nshya, Yannick Mukunzi yatsinze igitego muri 4-1 banyagiye iyitwa Hudiksvalls FF
Mu mukino wari ugamije kurwanya inda ziterwa abangavu, Rayon Sports itsinze AS Muhanga ibitego 2-0 mu mukino wabereye i Nyanza
Umutoza wa Rayon Sports Robertinho yatangaje ko agomba kuzakinisha Jules Ulimwengu ku mukino Rayon Sports izakina na Muhanga.