Muhire Kevin wari umaze iminsi ari mu igeragezwa mu ikipe ya Misr Lel Makasa, ashobora gukina umukino wo ku wa Gatatu
Rayon Sports itsinze AS Kigali igitego 1-0, mu mukino w’umunsi wa karindwi wa Shampiona wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo
Hari igihe byagorana kumva ko hari isano hagati y’itorero ribwiriza ijambo ry’Imana n’umupira w’amaguru, gusa muri iyi minsi itorero rya ADEPR ryihatiye gutsura umubano n’umukino ukunzwe n’abarenga Miliyari enye z’abatuye umubumbe.
Umukino w’umunsi wa karindwi wa Shampiona wagombaga guhuza Sunrise na APR Fc kuri uyu wa Gatandatu wamaze gusubikwa
Ikipe ya Mukura ibonye itike ya 1/16 cya CAF Confederation Cup, nyuma yo gutsinda Free State Stars igitego 1-0
APR FC itsinzwe na Club Africain yo muri Tunisia 3-1 mu mukino ubanza w’amajonjora ya Champions League ihita isezererwa muri aya marushanwa.
Kuri Stade Umuganda i Rubavu, ikipe ya Cleveland Ambassadors yatsinze Amavubi y’abagore igitego 1-0
Luka Modric ukinirira Real Madrid, atwaye iki gikombe akuraho agahigo ka Christiano Ronaldo na Lionel Messi bakomeje kukiharira bagisimburanwaho kuva mu 2008.
Rutahizamu wa Rayon Sports Bimenyimana Bonfils Caleb yahagaritswe imikino ine nyuma yo gukubita umufana wa Sunrise
Mu mukino w’umunsi wa gatandatu wa Shampiona, Rayon Sports itsinzwe na Kiyovu ibitego 2-1, umukino wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo
Jonathan Rafaël da Silva wari utegerejwe na Rayon Sports amaze kugera i Kigali aho aje gukinira Rayon Sports
Ikipe ya APR FC irerekeza muri Tunisia aho igomba gukina umukino wo kwishyura na Club Africain yo muri Tunisia, aho ihagurukanye abakinnyi 18 bazifashishwa mu mukino uzaba ku wa kabiri tariki 04/12/2018
Kakule Mugheni Fabrice uheruka kugurwa na Rayon Sports, yamaze guhabwa ibyangombwa bimwemerera gukinira Rayon Sports
Abatoza, abakinnyi n’abafana ba Kiyovu Sports bihaye intego yo kwihimura kuri Rayon Sports imaze imyaka myinshi ibatsinda
Mu mikino y’umunsi wa Gatandatu wa Shampiona, AS Kigali yongeye gutsindwa, Bugesera ibona intsinzi ku munota wa nyuma
Umukino w’umunsi wa gatandatu wa Shampiona wagombaga guhuza APR Fc na MUKURA kuri uyu wa Gatandatu wamaze gusubikwa
Mu mukino wabereye ku kibuga cya Bidvets University,ikipe ya Mukura inganyije na Free State Stars 0-0.
Mu mukino ubanza wa CAF Champions League wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, urangiye APR inganyije na Club Africain
Kuri uyu wa Kabiri ikipe ya Club Africain yo muri Tunisia yakoze imyitozo ya nyuma kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, itangaza ko yizeye gusezera APR FC.
Ikipe ya Mukura Victory Sports yakoze imyitozo ya nyuma, aho icyizere ari cyose cyo kwitwara neza imbere ya Free State Stars
Ikipe ya APR Fc iratangira CAF Champions League kuri uyu wa Gatatu, aho itangiranye intego zo kurenga aho Rayon Sports yageze.
Ndayishimiye Eric Bakame wahoze ari captain w’ikipe ya Rayon Sports n’Amavubi yasinye amasezerano y’imyaka ibiri n’ikipe ya AFC Leopard yo muri Kenya.
kapiteni wa APR Fc aratangaza ko abakinnyi ayoboye biteguye gukora ibishoboka byose bagatsinda Club Africain ku wa Gatatu w’icyumweru gitaha
Ministeri ya Siporo n’umuco yandikiye FERWAFA iyimenyesha ko nta nkunga izatera APR na Mukura zigiye guhagararira u Rwanda
Sembagare Chrisostome, wabaye ikirangirire mu ikipe ya Rayons Sports kuva mu 1984 kugeza mu 1994, avuga ko mu myaka 10 yakiniye iyi kipe, yatangiye guhembwa mu myaka ibiri yanyuma yayikiniye ahembwa 30000 Frw ku kwezi.
Rutahizamu ufite inkomoko muri Brazil Jonathan Rafael da Silva, aragera mu Rwanda kuri uyu wa Gatandatu aho agomba kwerekwa abafana ku Cyumweru
Uyu mukinnyi usanzwe ukina mu kibuga hagati yamaze kugera mu ikipe ya Rayon Sports aho yatangiye imyitozo y’igerageza kuri uyu wa Gatatu
Dukuzimana Antoine uzwi ku izina rya "Birabakoraho" wari usanzwe ari umunyamabanga w’ikipe ya Gicumbi FC, yamaze guhagarikwa kuri uwo mwanya azira kunyereza amafaranga yavuye mu irushanwa rya Bralirwa ryo gukusanya imifuniko ya Turbo.
Robertinho ufitanye amasezerano na Rayon Sports yagombaga kurangirana n’ukwezi k’Ukuboza k’uyu mwaka, yamaze gufata icyemezo cyo kudasohoka muri iyi kipe kubera ibiganiro bagiranye.
Ndayishimiye Eric Bakame wakiniraga Rayon Sports, yamaze kwerekeza muri Kenya aho agiye gukinira AFC Leopards