Papy Fatty wigeze gukinira APR FC, ubu akaba ari umwe mu bakinnyi bahesheje itike ikipe y’igihugu y’u Burundi yo kwerekeza mu gikombe cya Afurika, yitabye Imana ku wa kane tariki 25 Mata 2019.
Uwahoze ari umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Jonathan McKinstry, yamaze kwishyurwa amafaranga yishyurizwaga na FIFA yatanzemo ikirego
Umukinnyi ukomoka i Burundi Papy Fatty wakinaga mu ikipe ya Malanti Chiefs Fc yo muri Eswatini yaguye mu kibuga ari gukina ahita apfa.
Mu irushanwa ry’igikombe cyitiriwe imiyoborere myiza Kagame cup, ikipe y’abagore y’umurenge wa Rwimbogo ihagarariye akarere ka Rusizi yatewe mpaga n’ikipe y’akarere ka Ngorerero kuri stade ya Rusizi izira gukererwa yangak kuva mu kibuga kuva 10h30 kugeza 14h, ivuga ko ugukererwa kutabaturutseho.
Ikipe y’Amagaju yamaze guhabwa umushara w’ukwezi kwa gatatu ndetse banemererwa gushakirwa amacumbi y’ubuntu kugeza uyu mwaka w’imikino urangiye
Masudi Djuma wari umaze iminsi atoza ikipe ya AS Kigali yaraye asezerewe n’iyi kipe, akaba muri iki gitondo amaze guhabwa ibaruwa imusezerera
Mu gihe habura imikino irindwi ngo Shampiyona y’icyiciro cya mbere irangire, amakipe atatu kugeza ubu niyo akomeje gukubanira umwanya wa mbere ndetse n’uwa kabiri
Ikipe ya Scandinavia y’i Rubavu, yasoje imikino ibanza ya Shampiyona y’abagore ku mwanya wa mbere, nyuma yo gutungura AS Kigali ikayitsinda ibitego 3-0
Ikipe ya Sunrise itsinze AS Muhanga ibitego bibiri kuri kimwe byose byabonetse mu gice cya mbere cy’umukino.
Myugariro wahoze akinira Rayon Sports Abdul Rwatubyaye, yakinnye umukino we wa mbere muri Sporting Kansas City
Umukino w’umunsi wa 23 wa Shampiyona y’u Rwanda wahuje Rayon Sports na APR FC, winjije arenga Miliyoni 50 Frws
Mu mukino w’umunsi wa 23 wa Shampiyona, Rayon Sports itsinze APR FC igitego 1-0, gitsinzwe na Michael Sarpong ku munota wa nyuma, bituma APR isigara irusha Rayon Sports amanota atatu gusa.
Mu gikombe cya Afurika cy’ibihugu kizabera mu Misiri mu mpeshyi y’uyu mwaka, Umunyarwanda Hakizimana Luis ni we wenyine watoranyijwe mu bazasifura iki gikombe
Bimenyimana Bonfils Caleb wari rutahizamu wa Rayon Sports, yamaze kwerekeza mu ikipe ya FK RĪGAS FUTBOLA SKOLA yo muri Latvia
Nyuma y’ukwezi kumwe hatangijwe umushinga ugamije kubakira Rayon Sports stade yayo, abarenga ibihumbi 10 bamaze kwiyandikisha muri uyu mushinga
Umukino wagombaga guhuza ikipe ya Kiyovu Sports na Cameroun y’abatarengeje imyaka 17 kuri uyu wa Gatanu wamaze gusubikwa.
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 17 yasoje ku mwanya wa nyuma mu irushanwa ry’imikino ya gicuti yaberaga mu Rwnda nyuma yo kunganya na Tanzania ibitego 3-3.
Nyuma yo gusoza imikino y’ibirarane ndetse n’isubikwa rya Shampiyona, Kiyovu Sports igiye gukina umukino wa gicuti n’ikipe y’igihugu ya Cameroun y’abatarengeje imyaka 17.
Imikino ya nyuma y’ibirarane yaraye ibaye kuri uyu wa Gatatu, yasize AS Muhanga inganyije igitego 1-1, naho Kiyovu yihererana ikipe ya Bugesera idafite umutoza mukuru
Mbere y’uko aya makipe abiri ya APR Fc na Rayon Sports zicakirana mu mukino uba utegerejwe na benshi mu Rwanda, APR Fc gusa kugeza ubu niyo yamaze gusubukura imyitozo
Ikipe ya Rayon Sports inganyije na AS Kigali igitego 1-1, ihita irushwa na APR Fc amanota atandatu mbere y’uko bahura
Abakinnyi bose b’ikipe ya Rayon Sports bahawe amabahasha arimo agahimbazamusyi bagenewe na Kompanyi ya MK Sky Vision inayoborwa n’umukunzi wa Rayon Sports
Umutoza w’ikipe ya Kiyovu Sports aratangaza ko umukino wa Rayon Sports na Kiyovu Sports amakipe yose azakina neza ariko bikazarangira Kiyovu icyuye amanota atatu
Abakinnyi babiri bari bamaze hanze y’u Rwanda, bamaze kubona ibyangombwa bibemerera gukina umukino uhuza APR Fc na Mukura kuri uyu wa Gatatu
Rutahizamu w’umurundi ukinira ikipe ya Rayon Sports ashobora kudakina umukino uzahuza Rayon Sports na Kiyovu Sports kuri uyu wa Kane
Imwe mu mikino y’ibirarane yari yarasubitswe kubera imyiteguro y’ikipe y’igihugu Amavubi, irasubukurwa
Muhire Jean Paul wari umaze imyaka hafi ibiri ari umubitsi wa Rayon Sports yatangaje ko yeguye kuri uwo mwanya ku mpamvu ze bwite
Ubwo habaga umukino hagati ya Musanze FC na Gicumbi FC kuri uyu wa gatandatu tariki 23 Werurwe 2019, umusifuzi yahagaritse umukino iminota 12, nyuma yuko Imbangukiragutabara igenewe ubutabazi ku kibuga yabuze mu buryo budasobanutse, biteza impagarara kuri sitade Ubworoherane.
Umukino wa gicuti ugomba guhuza ikipe y’igihugu y’ Rwanda y’abagore n’iya Republika iharanira Demokarasi ya Congo wimuriwe mu cyumweru i Rubavu.