Amakipe 13 arimo abiri yo mu Rwanda, ndetse na TP Mazembe yo muri DR Congo, yemeje ko azitabira CECAFA izabera mu Rwanda Kuva tariki 07 kugeza tariki 21 Nyakanga 2019.
Ubuyobozi bw’ikipe ya AS Kigali ndetse na Kiyovu Sports zandikiye Umujyi wa Kigali, zibasaba ko babahuza bakaba ikipe imwe y’Umujyi wa Kigali.
Abakinnyi babiri b’ikipe ya Rayon Sports Manzi Thierry na Niyonzima Olivier Sefu, bamaze gushyikirizwa amabaruwa abemerera kujya mu makipe bifuza.
Rutahizamu w’Umunyarwanda Meddie Kagere yongereye amasezerano y’imyaka ibiri mu ikipe ya Simba Sc yo muri Tanzania.
Mu marushanwa ya CECAFA Kagame Cup azabera mu Rwanda uyu mwaka, ikipe ya Zesco United na TP Mazembe ni amwe mu mazina akomeye ategerejwe mu Rwanda
Mukura Victory Sport yegukanye igikombe cy’Amahoro giheruka isezerewe na Kiyovu muri 1/4.
Ikipe ya Rayon Sports yaraye imurikiwe amacumbi yubakiwe n’umuterankunga wayo Skol. amacumbi ashobora kwakira abakinnyi 40
Myugariro Usengimana Faustin umaze iminsi akina mu ikipe ya Buildcon yo muri Zambia, ari mu biganiro n’ikipe ya Nkana Fc ashobora guhita yerekezamo mu minsi mike iri imbere
Mu mikino ya 1/8 y’igikombe cy’Amahoro yabaye kuri uyu wa Kane, APR yatsinzwe na AS Kigali, naho Rayon Sports itsindira Marines i Rubavu
Mu mikino ya 1/8 ibanza mu gikombe cy’Amahoro, ikipe ya Mukura yatsindiwe iwayo, naho Intare zitsindira Bugesera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo
Rayon Sports yitegura gukina na Marines FC mu mikino y’igikombe cy’Amahoro kuri uyu wa gatatu yasubitse imyitozo yagombaga gukora mu gitondo, nyuma yo kubura kw’amavuta y’imodoka yagombaga kujyana abakinnyi mu myitozo.
Kuri uyu wa Gatatu Igikombe cy’Amahoro mu mikino ya 1/8 ibanza, aho APR izahura na AS Kigali, naho ikipe ya Rayon Sports ikazakina na Marines kuri Stade Umuganda i Rubavu.
Nyuma yo guhagarika umutoza Nduhirabandi Abdulkarim Coka, ikipe ya Etincelles yamaze kumusimbuza Seninga Innocent wigeze no kuyitoza.
Kuri uyu wa Gatandatu ikipe ya Rayon Sports yasinyanye amasezerano y’ubufatanye na Sitasiyo ya Lisansi na Mazutu yitwa Mogas, aho bigiye kwinjiriza amafaranga Rayon Sports
Muri Tombola ya 1/8 mu gikombe cy’Amahoro, APR yatomboye AS Kigali, mu gihe Rayon Sports yatomboye Marines FC.
Ikipe ya Simba yo muri Tanzania yamaze gutangaza ko itazitabira amarushanwa ya CECAFA Kagame Cup azabera mu Rwanda kuva mu kwezi gutaha
Umutoza Roberto Oliveira Gonçalves do Carmo wamamaye ku izina rya ‘Robertinho’ aherutse kugaragara mu mwambaro w’ikipe ya Flamengo bishyira mu rujijo ahazaza he n’ikipe ya Rayon Sports nyuma yo kuva mu Rwanda agiye iwabo muri Brazil mu biruhuko.
Myugariro Iragire Saidi wari umaze imyaka ibiri akinira Mukura, amaze gusinyira Rayon Sports amasezerano y’imyaka ibiri.
Umuyobozi w’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika (CAF) Ahmad Ahmad, yatawe muri yombi i Paris mu Bufaransa ashinzjwa ibyaha bifitanye isano na ruswa
Akagari ka Kabuga kahuriye mu mukino w’umupira w’amaguru n’aka Ndego, twombi two mu Murenge wa Karama mu Karere ka Nyagatare. Ni umukino wahuje abakuze bo muri utwo tugari ku cyumweru tariki 02 Kamena 2019.
Rayon Sports imaze guhabwa igikombe cya Shampiyona y’umwaka w’imikino 2018/2019, nyuma yo gutsinda Marines ibitego 3-0
Kuri uyu wa Gatandatu tariki 01/06/2019, haratangira irushanwa ry’amakipe y’abakiri batarengeje imyaka 15 na 17, rikazitabirwa n’amakipe 73 yo mu gihugu cyose.
Rutahizamu w’umunyarwanda Meddie Kagere yaraye atowe nk’umukinnyi mwiza wa Simba muri uyu mwaka w’imikino wa 2018/2019.
Umukino wa nyuma wa Shampiyona uzahuza Rayon Sports na Marines wagombaga kubera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, wimuriwe kuri Stade Amahoro i Remera
Rutahizamu ukomoka i Burundi Issa Bigirimana wakiniraga APR FC, yamaze kwerekeza mu ikipe ya Young Africans agomba gukinira imyaka ibiri
Sibomana Patrick wari umaze amezi make asinyiye ikipe ya Mukura VS, yamaze kumvikana n’ikipe ya Yanga Africans aho agomba kuzayikinira imyaka ibiri
Mu karere ka Kicukiro hakomeje kubera imikino igamije gukangurira urubyiruko gukunda igihugu, imikino izaba igeze muri 1/4 mu mpera z’iki Cyumweru.
Ikipe ya APR FC na Rayon Sports zahanwe kubera ubushyamirane hagati y’abafana babo ku mukino wabahuje
Mu rugendo rw’iminsi 217, rurimo ibihe byiza n’ibibi, Rayon Sports yegukanye igikombe cya cyenda cya Shampiyona nyuma yo gutsindira Kirehe i Nyakarambi
Nyuma yo gutsindira Kirehe Fc ibitego 4 ku busa bwa Kirehe iri iwayo i Nyakarambi, Rayon Sports yegukanye igikombe cya Shampiyona cya kenda.