Ikipe ya Kiyovu Sports ikomeje gahunda yo kwiyubaka, yasinyishije abakinnyi babiri barimo Ngandu Omar na Bigirimana Abed wakiniraga Rukinzo y’i Burundi.
Gukina mu ikipe si ugushaka ibyishimo gusa ahubwo ni ugushaka ubuzima bwa buri munsi mu buryo bwo kwinjiza amafaranga no kwagura inshuti. Gukina imyaka myinshi mu ikipe bamwe bavuga ko habamo gutinya kujya kureba indi ndetse no gutinya guhangana mu kibuga.
Ubuyobozi bw’ikipe ya AS Muhanga buvuga ko bwatinze gusimbuza umutoza Abdul Mbarushimana werekeje muri Bugesera FC, kugira ngo bashakishe umutoza uzaguma mu murongo ikipe yihaye wo kuzamura impano z’abana.
Umukinnyi Mugheni Kakule Fabrice wari umaze iminsi asezeye ku bafana ba Rayon Sports, yatangaje ko yongeye kuganira na Rayon Sports yiteguye kuyikinira umwaka utaha w’imikino
Muhawenimana Claude umaze imyaka irenga icumi ari Perezida w’abafana ba Rayon Sports yahagaritswe muri Friends Fan Club asanzwe abarizwamo.
Rutahizamu Hakizimana Muhadjili aratangaza ko ikipe yose mu Rwanda yamuha ibyo yifuza yayikinira kuko umupira w’amaguru awufata nk’akazi
Umukinnyi wo mu kibuga hagati Yannick Mukunzi ukina muri Sweden yagize icyo atangaza ku makuru amaze iminsi avugwa ko agiye kugaruka mu ikipe ya Rayon Sports yahoze akinira.
Imipira y’abakinnyi bakina mu irushanwa rya ‘Premier League’ izaba yanditseho ijambo ‘Black Lives Matter’ risobanuye ngo ‘Ubuzima bw’abirabura bufite agaciro’, mu mikino 12 izabanziriza isubukurwa ry’iyo shampiyona y’u Bwongereza, riteganijwe tariki ya 17 Kamena 2020.
Abakunzi batandukanye ba Rayon Sports baganiriye na Kigali Today bagira icyo bavuga nyuma y’uko Komisiyo y’ubujururire muri FERWAFA igize umwere umuyobozi w’iyi kipe, Munyakazi Sadate.
Akanama k’ubujurire ka Ferwafa kemeje ko Munyakazi Sadate akurirwaho ibihano by’amezi atandatu yari yahawe na Ferwafa.
Kapiteni mushya w’ikipe ya Musanze FC Habyarimana Eugene, avuga ko abakinnyi n’abatoza ba Musanze FC bafitiye abakunzi b’iyi kipe ideni ryo kubatsindira amakipe yose akomeye bagakomanga no ku gikombe mu mwaka 2020-2021.
Uwahoze ari umukinnyi wa Ghana yatangaje ko ari Se wa Marcus Rashford wa Manchester United, usanzwe ufite ababyeyi barimo Se uvuka muri Jamaica
Ikipe ya Espoir FC Kyambadde Fred akinamo yemeje ko iri mu biganiro n’ikipe ya Musanze FC ku kuba yayigurisha uwo rutahizamu Kyambadde Fred ukomoka mu gihugu cya Uganda.
Gatera Moussa wari umaze iminsi nta kipe afite, yamaze kugirwa umutoza mukuru w’ikipe ya Espoir iheruka gusezerera abatoza bayo bakuru ndetse na bamwe mu bakinnyi.
Umunyezamu w’Ikipe y’Igihugu y’umupira w’amaguru mu Rwanda Amavubi Stars, Emery Mvuyekure wasoje amasezerano mu ikipe ya Tusker yo muri Kenya, yemeje ko ari ku rutonde rw’abanyezamu batatu batoranyijwe muri barindwi bifuzwaga n’ikipe ya Orlando Pirates yo muri Afrika y’Epfo.
Myugariro Ngwabije Bryan usanzwe akinira ikipe ya En Avant Guingamp, ubu yasinye amasezerano y’imyaka ibiri mu ikipe ya Sporting Club de Lyon.
Ikipe ya Kiyovu Sports yamenyesheje Komisiyo y’imyitwarire ya Ferwafa yo yahagaritse gukurikirana ikirego cy’ikipe ya AS Kigali bashinjaga gusinyisha umukinnyi ugifite amasezerano
Ikipe ya Espoir Fc yo mu karere ka Rusizi, yamaze kumenyesha abatoza bayo babiri, ndetse n’abandi bakinnyi ivuga ko batatanze umusaruro muri uyu mwaka w’imikino
Ikipe ya APR Fc ndetse n’ikipe ya Rayon Sports zahakanye amakuru avuga ko uyu mukinnyi yamaze kugurwa n’ikipe ya APR FC avuye muri Rayon Sports.
Umuyobozi wa Musanze FC Tuyishime Placide yavuze ko Komite iri kubaka ikipe ikomeye, ihereye ku bakinnyi bashya, kuko nyuma y’imyaka ibiri ngo nta bakinnyi bafatika ikipe yari ifite.
Kakule Mugheni Fabrice yanditse amagambo aca amarenga ko agiye gutandukana na Rayon Sports
Komisiyo y’Ubujurire ya Ferwafa yanze ubujurire bw’ikipe ya Gicumbi na Heroes Fc zari zareze zivuga ko zasubijwe mu cyiciro cya kabiri mu buryo bnyuranije n’amategeko.
Ikipe ya Police FC yongereye amasezerano ya rutahizamu wayo Ndayishimiye Antoine Dominique umaze imyaka ine ayikinira.
Minisiteri ya Siporo yatangaje imwe mu mikino igomba gusubukurwa nyuma y’ibyemezo by’inama y’abaminisitiri yo ku wa Kabiri w’iki cyumweru.
Nyuma y’uko bamwe mu bakinnyi ba Rayon Sports bayitaye bayisize mu bibazo bakerekeza mu yandi makipe harimo n’akunze guhangana na Rayon Sports, umunyezamu w’iyi kipe Mazimpaka André yavuze ko kuba iyi kipe yaramubaye hafi mu gihe yari afite imvune aribyo bizatuma atayihemukira ngo ayivemo nkuko abandi bayiteye umugongo mu (…)
Umunyezamu w’ikipe ya Sunrise FC, Nsabimana Jean de Dieu uzwi nka Shaolin, yiteguye kuba yasezera muri Sunrise FC mu gihe yaba itamwishyuye umwenda ungana na miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda yasigaye ku yo yamuguze.
Ikipe ya Gasogi United yasinyishije abakinnyi babiri bashya barimo Nzitonda Eric Wari usanzwe ari kapiteni wa Gicumbi
Eric Ngendahimana wari umaze igihe ari mu bafatiye runini ikipe ya Police FC, yamaze kuyivamo na we yerekeza mu ikipe ya Kiyovu Sports.
Isi yose ikomeje gufatanya mu kwamagana ihohoterwa rikorerwa abirabura, aho byakajije umurego nyuma y’urupfu rw’umwirabura George Floyd.
Bikunze kuvugwa ko ikipe ifite abafana benshi mu gihugu cy’u Rwanda ari Rayon Sports, ariko iyi kipe yumvikanye kenshi mu makuru inshuro nyinshi zikaba impamvu zidasobanutse.