Umunyezamu Kwizera Olivier wari umaze amezi make asinyiye ikipe ya Gasogi United, yamaze gusinya mu ikipe ya Rayon Sports.
Ibikombe bya Afurika by’ibihugu byose byari biteganyijwe muri uyu mwaka byamaze guhabwa amatariki mashya mu mwaka utaha wa 2021
Ubuyobozi bwa As Muhanga bwemeje ko ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga bwabemereye ikirombe cy’umucanga, bukaba butegereje igisubizo cy’Uturere twa Kamonyi na Ruhango.
Ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko yasinyishije rutahizamu Nihoreho Arsène amasezerano y’imyaka ibiri, akaba ari uwa gatatu mu batsinze ibitego byinshi i Burundi.
Umutoza Nduwantare Ismail uheruka gusezerwa mu ikipe ya Gicumbi FC, yagizwe umutoza mu mukuru wa AS Muhanga, asimbura Abdu Mbarushimana werekeje mu ikipe ya Bugesera
Ikipe ya KCCA yo muri Uganda yamaze gusinyisha umukinnyi wo mu kibuga hagati ukomoka mu Butaliyani nyuma yo kumugerageza muri Mutarama.
Ikipe ya Simba Sports Club ikinamo umunyarwanda Meddie Kagere yegukanye igikombe cya shampiyona ya Tanzania 2019/2020
Ibiganiro byabaye kuri uyu wa Gatanu byashoboraga gutuma Muhadjili asinyira Rayon Sports, byarangiye impande zombi zitumvikanye
Nyuma y’imyaka 30 Liverpool itazi igikombe cya Shampiyona y’u Bwongereza, iri joro iraye igitwaye nyuma y’uko Chelsea itsinze Manchester City ibitego 2-1, na nyuma y’uko Liverpool ku munsi wari wabanje yari yitsindiye Crystal Palace ibitego 4-0.
Mu ijoro ryo kuri uyu Kane tariki 25/06/2020 ikipe ya Liverpool ishobora kurara yegukanye igikombe cya shampiyona ibifashijwemo n’ikipe ya Chelsea.
Ikipe ya Gasogi United yasinyije Bola Lobota Emmanuel byari bimaze iminsi bivugwa ko yumvikanye n’ikipe ya Rayon Sports
Rutahizamu w’umunyarwanda Tuyisenge Jacques ubu ukina muri Primeiro do Agusto yo muri Angola, yavuze ku makuru yari amaze iminsi acicikana ko ashobora kwerekeza muri APR FC.
Ikipe ya Young Africans (Yanga) yanganyije na Azam Fc mu mukino amakipe yombi yarwaniraga gufata umwanya wa kabiri
Ikipe ya Police FC yatangaje ko yamaze gusinyisha umunyezamu wakiniraga ikipe ya Bugesera, inongera amasezerano y’abakinnyi barimo Iyabivuze Osee.
Ikipe ya Rayon Sports imaze gutangaza ko yasinyishije umukinnyi wo hagati witwa Alex Harlley ukomoka muri Togo
Rutahizamu wari umaze imyaka itanu mu kipe ya Police FC Songa Isaïe yamaze guhabwa urupapuro rumwemerera kuva muri iyi kipe nyuma yo gusaba gusesa amasezerano.
Shampiyona y’u Bwongereza yari imaze amezi atatu idakinwa irasubukurwa kuri uyu wa Gatatu ahatagerejwe cyane umukino uhuza Manchester City na Arsenal
Ikipe ya Kiyovu Sports ikomeje gahunda yo kwiyubaka, yasinyishije abakinnyi babiri barimo Ngandu Omar na Bigirimana Abed wakiniraga Rukinzo y’i Burundi.
Gukina mu ikipe si ugushaka ibyishimo gusa ahubwo ni ugushaka ubuzima bwa buri munsi mu buryo bwo kwinjiza amafaranga no kwagura inshuti. Gukina imyaka myinshi mu ikipe bamwe bavuga ko habamo gutinya kujya kureba indi ndetse no gutinya guhangana mu kibuga.
Ubuyobozi bw’ikipe ya AS Muhanga buvuga ko bwatinze gusimbuza umutoza Abdul Mbarushimana werekeje muri Bugesera FC, kugira ngo bashakishe umutoza uzaguma mu murongo ikipe yihaye wo kuzamura impano z’abana.
Umukinnyi Mugheni Kakule Fabrice wari umaze iminsi asezeye ku bafana ba Rayon Sports, yatangaje ko yongeye kuganira na Rayon Sports yiteguye kuyikinira umwaka utaha w’imikino
Muhawenimana Claude umaze imyaka irenga icumi ari Perezida w’abafana ba Rayon Sports yahagaritswe muri Friends Fan Club asanzwe abarizwamo.
Rutahizamu Hakizimana Muhadjili aratangaza ko ikipe yose mu Rwanda yamuha ibyo yifuza yayikinira kuko umupira w’amaguru awufata nk’akazi
Umukinnyi wo mu kibuga hagati Yannick Mukunzi ukina muri Sweden yagize icyo atangaza ku makuru amaze iminsi avugwa ko agiye kugaruka mu ikipe ya Rayon Sports yahoze akinira.
Imipira y’abakinnyi bakina mu irushanwa rya ‘Premier League’ izaba yanditseho ijambo ‘Black Lives Matter’ risobanuye ngo ‘Ubuzima bw’abirabura bufite agaciro’, mu mikino 12 izabanziriza isubukurwa ry’iyo shampiyona y’u Bwongereza, riteganijwe tariki ya 17 Kamena 2020.
Abakunzi batandukanye ba Rayon Sports baganiriye na Kigali Today bagira icyo bavuga nyuma y’uko Komisiyo y’ubujururire muri FERWAFA igize umwere umuyobozi w’iyi kipe, Munyakazi Sadate.
Akanama k’ubujurire ka Ferwafa kemeje ko Munyakazi Sadate akurirwaho ibihano by’amezi atandatu yari yahawe na Ferwafa.
Kapiteni mushya w’ikipe ya Musanze FC Habyarimana Eugene, avuga ko abakinnyi n’abatoza ba Musanze FC bafitiye abakunzi b’iyi kipe ideni ryo kubatsindira amakipe yose akomeye bagakomanga no ku gikombe mu mwaka 2020-2021.
Uwahoze ari umukinnyi wa Ghana yatangaje ko ari Se wa Marcus Rashford wa Manchester United, usanzwe ufite ababyeyi barimo Se uvuka muri Jamaica