Iyo umwaka ushojwe buri gihe amakipe atangira kwiyubaka. Mu gushaka kwiyubaka ni ho usanga amakipe amwe n’amwe ajya ku isoko akagonganira ku bakinnyi bitewe n’uko buri wese aba yifuza kubona abakinnyi b’indobanure, mu gihe abakinnyi na bo baba bifuza amakipe yifite abaha umutekano wo kuzabona ibyo bifuza.
Abashinzwe gutegura shampiyona y’u Bwongereza bamaze gushyira hanze ingengabihe ya shampiyona igomba gutangira tariki 12/09/2020.
Ikipe ya Rayon Sports iratangaza ko itazitabira ubutumire yari yagejejweho n’ikipe ya Young Africans ndetse na Simba zo muri Tanzania
Ikipe ya Bayern Munchen itsinze Lyon ibitego 3-0, mu mukino wa kabiri wa ½ wakinwe kuri uyu wa Gatatu, isanga Paris Saint Germain ku mukino wa nyuma
Komite Nyobozi ya Ferwafa yamaze gufata umwanzuro ku mafaranga y’ingoboka aheruka gutangwa na FIFA, yemeza ko buri kipe mu cyiciro cya mbere izahabwa Miliyoni 28 Frws.
Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika CAF, yatangaje igihe ibihugu birimo n’u Rwanda bizasubukurira imikino yo gushaka itike ya CAN 2022 izabera muri Cameroun
Nyuma y’iminsi mu igeragezwa I Londres mu ikipe ya Arsenal, George Lewis Maniraguha ufite ubwenegihugu bw’u Rwanda na Norvege yamaze gusinya muri Arsenal amasezerano y’imyaka ibiri n’igice
Mu mukino wa mbere wa ½ cy’irangiza wa Champions League, ikipe ya Paris Saint Germain yatsinze Leipzig bituma igera ku mukino wa nyuma bwa mbere mu mateka yayo.
Umunya-Ghana Michael Sarpong kugeza ubu udafite ikipe, yakoze ibirori byo kwizihiza isabukuru y’umukunzi we bivugwa ko bari hafi kurushinga
Umutoza mushya wa Kiyovu Sports Karekezi Olivier, yatangaje ko yagiranye ibiganiro na rutahizamu Michael Sarpong ngo abe yakwerekeza muri Kiyovu Sports
Umuzamu wa APR FC, Ntwali Fiacre uri mu bazamu bahabwa amahirwe na benshi yo kwigaragaza mu bihe biri imbere, yatijwe Ikipe ya Marines FC isanzwe ifitanye umubano wo guhana abakinnyi na APR FC, kugira ngo abone umwanya uhagije wo gukina.
Umunya-Argentine Pablo Morchón w’imyaka 42, yageze I Kigali tariki 14/08/2020 aje kungiriza Mohammed Adil, akaba asimbuye Nabyl Bekraoui uheruka gutandukana n’iyi kipe
Mu mukino ikipe ya Bayern yaraye inyagiyemo FC Barcelona ibitego 8-2, wabaye umukino wanditswemo andi mateka muri Champions League
Umukinnyi Mugiraneza Jean Baptiste uheruka gutangaza ko asezeye umupira w’amaguru, ni umwe mu bakinnyi bari bamaze igihe kinini bakinira ikipe y’igihugu Amavubi
Umukinnyi Yumba Kaite wari waratandukanye n’Amagaju yamaze kwemeza ko agiye gusubira gukinira iyi kipe akayifasha kongera kuzamuka mu cyiciro cya mbere.
Ikipe ya Gasogi United yatangaje ko yamaze gusinyisha rutahizamu ukomoka I Burundi, uyu KNC akaba yaramuhimbye Intare y’Akanwa Rwabwiga
Umukinnyi wo mu kibuga hagati Mugiraneza Jean Baptiste yatangaje ko nta mukino azongera gukinira ikipe y’igihugu Amavubi nyuma y’imyaka ayikinira
Akarere ka Musanze kagabanyije inkunga kagenera iyi kipe mu nama yabaye ku wa 11 Kanama 2020 aho abari bayirimo banzuye ko Akarere kazaha iyi kipe miliyoni 85 z’amafaranga y’u Rwanda mu mwaka w’imikino wa 2020/2021 mu gihe mu mwaka ushize kari kayigeneye miliyoni 90.
Eric Rutanga wahoze ari Kapiteni wa Rayon Sports, ibye byo kujya muri Young Africans yo muri Tanzania byarapfuye, ubu yiteguye gukinira Police Fc mu mwaka utaha w’imikino
Perezida wa Rayon Sports Munyakazi Sadate, yatangaje ko yakuyeho inzego zose zishamikiye ku muryango wa Rayon Sports
Ikipe ya Bakambwe Sport Club, yo mu Murenge wa Nyamata mu Karere ka Bugesera, yavutse mu mwaka wa 2007, ubu ikaba ifite abanyamuryango 36, yakira abantu bose bifuza gukora siporo no gusabana, kugeza ku barengeje imyaka 70 y’amavuko.
Mbere y’imikino ya ¼ cya Champions League igomba kubera I Lisbonne muri Portugal, abakinnyi babiri ba Atletico Madrid basanzwemo Coronavirus.
Bamwe mu banyamuryango b’ikipe ya Rayon Sports bandikiye Perezida wa Rayon Sports Munyakazi Sadate bamusaba gutumiza inama y’inteko rusange idasanzwe
Hakizimana Muhadjiri yaraye yiyongereye ku rutonde rw’abakinnyi bateye umugongo Rayon Sports nyuma y’aho uyu mukinnyi ukina hagati mu kibuga wari umaze amezi aganira na Rayon kugera n’aho ayemereye kuyikinira,yaraye asinye amasezerano y’umwaka umwe muri AS Kigali.
Umukinnyi Hakizimana Muhadjiri wari umaze iminsi bivugwa ko ari uwa Rayon Sports yerekeje mu ikipe ya AS Kigali.
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda rimaze gutangaza igihe amarushanwa yose azatangirira mu mwaka w’imikino 2020/2021.
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ryamaze kumenyesha amakipe ya Gicumbi na Heroes ko icyemezo cyafashwe cyo kumanuka mu cyicoro cya kabiri kidahinduka
Amakipe hafi ya yose akomeye i Burayi yamaze gutangaza imyambaro azakinana mu mwaka w’imikino wa 2020/2021.
Abatoza n’abakinnyi ba APR FC bihaye intego zo kwitwara neza ku ruhando mpuzamahanga, mu nama yabahuje n’abayobozi bakuru b’iyi kipe.
Ikipe ya Young Africans yo muri Tanzania yamaze gusezerera abakinnyi 14 barimo umunyarwanda Patrick Sibomana