Ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza yegukanye igikombe cy’igihugu kizwi nka FA Cup, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yifatanya n’abandi bakunzi bayo kwishimira intsinzi.
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ryamaze kwemeza ko AS Kigali ari yo izasohokana na APR FC mu marushanwa nyafurika.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 31 Nyakanga 2020 ku biro by’ikipe ya AS Kigali, habereye umuhango wo kongera umutoza Eric Nshimiyimana amasezerano y’umwaka umwe nk’umutoza mukuru w’iyi kipe.
Abakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda bashenguwe n’urupfu rw’uwari Team Manager wa Gasogi wapfuye azize impanuka kuri uyu wa Gatatu.
Myugariro Denis Rukundo byari bimaze iminsi bivugwa ko ashobora gukinira ikipe ya Rayon Sports, yongereye amasezerano muri Police FC ya Uganda
Ikipe ya Gasogi United yatangaje ko yamaze gusinyisha umunyezamu Mazimpaka Andre wari umaze umwaka ari umunyezamu wa Rayon Sports
Ikirego cyari cyaratanzwe muri Ferwafa Rayon Sports ko yasinyishije umukinnyi Axel Iradukunda mu buryo butemewe cyateshejwe agaciro
Umunyarwanda Patrick Sibomana ukinira Young Africans (Yanga) yo muri Tanzania, yagize icyo avuga ku makuru yavugaga ko ashobora gusinyira imwe mu makipe ya hano mu Rwanda.
Ikipe ya Kiyovu Sports yamaze gutanga ikirego cyayo muri Ferwafa irega ikipe ya APR FC ishinja ko yatwaye umukinnyi wayo Nsanzimfura Keddy ngo akibafitiye amasezerano
Paul Muvunyi na Gacinya Chance Denis bahoze bayobora Rayon Sports bavuze kuri bimwe mu byo baheruka kuvugwaho na Perezida wa Rayon Sports, n’icyo babona bakora ngo ikipe ijye ku murongo.
Ikipe ya Young Africans yo muri Tanzania imaze gusezerera umutoza Luc Eymael nyuma yo gutangaza amagambo atishimiwe arimo n’irondaruhu
Munyakazi Sadate uyobora Rayon Sports yavuze ko mu munsi iri imbere Rayon Sports ishobora gutandukana na Skol.
Perezida w’ikipe ya Rayon Sports Munyakazi Sadate yabwiye abafana ba Rayon Sports ko rutahizamu Hakizimana Muhadjili agomba kuzakinira Rayon Sports.
Perezida wa Gasogi United “KNC” yatangaje ko agiye gusubirana umukinnyi Manasseh Mutatu yari yagurishije muri Rayon Sports, kubera ko itubahirije amasezerano.
Ubuyobozi bw’ikipe ya APR FC buratangaza ko umukinnyi buherutse gusinyisha Nsanzimfura Keddy, atari umukinnyi wa Kiyovu Sports nk’uko iyi kipe ibivuga, ahubwo amasezerano agaragaza ko yarezwe na La Jeunesse kandi ari yo yamutanze muri Kiyovu Sports.
Rutahizamu Hakizimana Muhadjili wari umaze iminsi avugwa mu ikipe ya Rayon Sports, ubu yamaze kuyisinyira amasezerano y’umwaka umwe
Bitewe n’icyorezo cya Covid-19, ‘Ballon d’Or’ igihembo gihabwa umukinnyi wahize abandi ku isi mu mupira w’amaguru mu bagabo n’abagore ntizatangwa muri uyu mwaka wa 2020.
Ikipe ya Kiyovu Sports yatangaje ko yababajwe no kuba APR Fc yarasinyishije Nsanzimfura Keddy bavuga ko yari akibafitiye amasezerano.
Ikipe ya Rayon Sports yamaze kwemeza ko rutahizamu Yannick Bizimana atakiri umukinnyi wayo
Star times irageza ku Banyarwanda n’isi muri rusange imikino ya ½ cya FA Cup kuri Stade ya Wemble muri iyi weekenda. Yashyize igorora abakunzi b’umupira w’amaguru by’umwihariko abakunda shampiyona y’u Bwongereza ndetse na FA CUP aho amakipe yo mu Bwongereza ahatanira igikombe gitangwa n’Umwamikazi Elizabeth.
Ikipe ya Paris Saint Germain yihereranye Waasland-Beveren ikinamo umunyarwanda Djihad Bizimana iyinyagira ibitego 7-0 mu mukino wa gicuti.
Rutahizamu Didier Drogba wari ufite inzozi zo kuyobora ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Cote d’Ivoire, zayoyotse nyuma yo kubura umwishingizi mu matsinda atanu abyemerewe.
Ikipe ya Rayon Sports yatangiye kurekura bamwe mu bakinnyi ibona ko itazakeneera mu mwaka utaha w’imikino, ndetse n’abandi bari bisabiye kurekurwa.
Myugariro Faustin Usengimana wari umaze umwaka akina mu ikipe ya Buildicon yo muri Zambia, yamaze gusinyira Police Fc amasezerano y’imyaka ibiri.
Umukinnyi Mutebi Rachid wari umaze iminsi asaba ikipe ya Etincelles kumurekure, yamaze kumuha urupapuro rumurekura kugira ngo yerekeze muri Musanze FC
Rutahizamu Hakizimana Muhadjili yatangaje ko ibiganiro na Rayon Sports byabaye kandi ko mu gihe kitarenze icyumeru azaba yatangaje ikipe azakinira.
Ikipe ya Gasogi United yasinyishije umukinnyi wa karindwi, mu rwego rwo kwitegura umwaka w’imikino wa 2020/2021.
Ihuriro ry’abatoza b’umupira w’amaguru bo mu Rwanda ryamaze kwandikira Ferwafa ryiyisaba kugabanya igiciro iheruka gushyiraho
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ryamaze gutangaza urutonde rw’abari guhatanira imyanya mu ishuri ry’umupira w’amaguru rya Paris Saint Germain rizashyirwa i Kigali.
Thierry Henry wamamaye mu mupira w’amaguru ubu akaba ari umutoza w’ikipe ya Montreal Impact yo muri Canada yateye ivi iminota 8 n’amasegonda 46 ubwo ikipe ye yahuraga na New England Revolution ku wa kane tariki 09 Nyakanga 2020.