Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryamaze kwandikira Mashami Vincent rimumenyesha ko atazongererwa amasezerano yo gutoza ikipe y’igihugu “AMAVUBI”.
Mu ijoro ryakeye ryo ku wa 9 Werurwe 2022, nibwo habaye umukino wa 1/8 cya UEFA Champions League ikipe ya Real Madrid yatsinzemo PSG ibitego 3-1, iyisezerera ku giteranyo 3-2.
Umuryango Umuri Foundation washinzwe na Jimmy Mulisa (icyamamare muri ruhago nyarwanda) hamwe n’Akarere ka Kayonza, bizihirije Abakobwa Umunsi mpuzamahanga w’umugore, hakinwa imikino itandukanye.
Ikipe ya Le Messager de Ngozi y’i Burundi, yamaze kwandikira Rayon Sports iyemerera ko bashobora gukina umukino wagicuti, ariko itangaza ko hari ibindi bakiri kuganira
Abasifuzi bane b’abanyarwanda ni bo batoranyijwe ngo bazasifure umukino wa CAF Confederation Cup uzahuza CS Sfaxien na Pyramids FC
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ryatangaje amatariki mashya y’igikombe cy’Amahoro, ndetse n’ikizagenderwaho mu guhuza amakipe mu majonjora azakurikiraho
Ikipe ya Rayon Sports yandikiye ikipe ya Le Messager de Ngozi iyisaba umukino wa gicuti mu mpera z’uku kwezi kwa Werurwe
Urukiko rw’ubujurire rwagabanyirije ibihano Bagirishya Jean de Dieu wari usanzwe ari Visi Perezida wa Federasiyo ya Volleyball mu Rwanda.
Kuri iki Cyumweru tariki 6 Werurwe 2022, nibwo hasozwaga imikino y’umunsi wa 20 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda, aho mu mikino itatu yakinwe ikipe ya Etincelles ariyo yonyine yabonye amanota atatu imbumbe, mu gihe andi makipe arimo Rayon Sports yagabanye amanota.
Ku wa Gatandatu tariki 5 Werurwe 2022, habaye imikino itanu ya shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda, yasize APR FC na Kiyovu Sports nanone zinganya amanota ku rutonde, nyuma y’uko zombi zitsinze imikino y’uwo munsi.
Ku wa Gatatu w’icyumweru gitaha, ni bwo hatangira igikombe cy’Amahoro cyari kimaze imyaka ibiri kidakinwa, aho gitangirira mu ijonjora ry’ibanze
Nyuma yo kuva mu ikipe ya Bugesera FC, umutoza Abdou Mbarushimana ari mu biganiro n’ikipe ya Etoile de l’Est, nayo idahagaze neza kugeza ubu.
Shampiyona y’icyiciro cya mbere irakomeza guhera kuri uyu wa Gatandatu aho haza kuba hakinwa umunsi wa 20 wa shampiyona, aho umukino utegerejwe cyane ari uzahuza Musanze na Kiyovu Sports
Nyuma y’uko u Burusiya bushoje intambara ku gihugu cya Ukraine, umuherwe w’Umurusiya, Roman Abramovich, wari usanzwe ari nyiri ikipe ya Chelsea FC yo mu Bwongereza, akaba inshuti ya hafi ya Perezida Vladimir Putin, yabwiwe n’Inteko Ishinga Amategeko y’u Bwongereza ko atemerewe kugira umutungo muri icyo gihugu, ahita afata (…)
Rutahizamu wa APR FC Bizimana Yanncik yatawe muri yombi na Polisi, ashinjwa gutwara imodoka yanyweye
Ku mugoroba wo ku wa Mbere tariki ya 28 Gashyantare 2022 nibwo uwari Perezida w’ikipe ya Gicumbi FC, Urayeneza John, yandikiye ibaruwa y’ubwegure bwe Ubuyobozi bw’Akarere iyi kipe ibarizwamo avuga ko avuye mu nshingano yari afite muri iyi kipe (Perezida).
Mu cyumweru gitaha hateganyijwe gutangira irushanwa ry’igikombe cy’Amahoro, kikazitabirwa n’amakipe 24 arimo umunani yo mu cyiciro cya kabiri
Uwari umutoza wungirije mu ikipe ya Etoile de l’Est, Banamwana Camarade Issa, ntakibarizwa muri iyi kipe nyuma y’amezi 6 n’iminsi 4 yari amaze ari umutoza w’iyi kipe.
Claude Muhawenimana ni umwe mu bafana bakomeye b’ikipe ya Rayon Sports, akaba yarabaye umukuru w’abafana b’iyo kipe igihe kinini, akavuga ko yakunze Rayon Sports akiri umwana kuko abantu bo mu muryango we bayifanaga, na we atangira kuyikunda no kuyihebera.
Ku Cyumweru tariki 27 Gashyantare 2022 mu mukino w’umunsi wa 19 wa shampiyona, ikipe ya Kiyovu Sports yatsinze Gicumbi FC 6-0. Ni umukino wabereye kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo, aho Kiyovu Sports yari yakiriye Gicumbi FC iri ku mwanya wa nyuma kugeza ubu. Kiyovu Sports yatangiye ibona igitego ku munota wa 23 gitsinzwe (…)
Wari umukino w’umunsi wa 19 wa shampiyona wabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 26 Gashyantare 2022. Rayon Sports yari yakiriye yanganyije na APR FC 0-0 mu mukino witabiriwe n’abafana benshi. Abitabiriye ntibakanzwe n’ibiciro byari bihanitse, dore ko itike y’amafaranga make yari ibihumbi bitanu (5000Frw).
Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’i Burayi (UEFA) yatangaje ko umukino wa nyuma wa Champions League wari uteganyijwe kubera mu Burusiya i St. Petersburg uyu mwaka utakihabereye. Iki cyemezo cyafashwe nyuma y’inama idasanzwe ya komite nyobozi.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki 26 Gashyantare 2022 saa 15h30 Rayon Sports irakira APR FC mu mukino wo kwishyura ukaba uw’umunsi wa 19 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda 2021-2022 aho umukino ubanza APR FC yatsinze Rayon Sports ibitego 2-1.
Kuri uyu wa Gatanu tariki 25 Gashyantare 2022, hatangiye gukinwa umunsi wa 19 wa shampiyona haba imikino ine, aho Police FC yabonye intsinzi.
Mu gihe hategerejwe umukino ukomeye uzahuza APR FC na Rayon Sports, uzaba kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 26 Gashyantare 2022, umutoza wa Rayon Sports Jorge Manuel da Silva Paixão Santos, we avuga ko ari umukino usanzwe.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki 26 Gashyantare 2022, APR FC irakirwa na Rayon Sports mu mukino w’umunsi wa 19 wa shampiyona.
Kuri uyu wa Kabili tariki 22 Gashyantare 2022, Muri Sénégal mu muhango wo gutaha Stade Olympique de Diamniadio, hateganyijwe umukino uhuza abakinnyi b’ibihangange bakanyujijeho mu mupira w’amaguru bo muri Sénégal ndetse no kunmugabane wa Afurika muri rusange.
Abafana b’ikipe ya Arsenal mu Rwanda bibumbiye mu itsinda rya RAFC (Rwanda Arsenal Fans Community), basuye ingoro y’amateka y’urugamba rwo kubohora igihugu iherereye mu Karere ka Gicumbi, banakina umukino wa gicuti n’abasirikare bagize uruhare mu kubohora igihugu bakina mu ikipe ya Mulindi FC, banatanga mituweli ku baturage (…)
Kuri uyu wa Mbere tariki 21 Gashyantare 2021 hasojwe imikino y’umunsi wa 18 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda. APR FC yisubije umwanya wa mbere itsinze Etincelles.
Ku mugoroba wo ku Cyumweru tariki 20 Gashyantare 2022, umutoza mukuru wa APR FC, Adil Erradi Mohammed, ari kumwe na Kapiteni w’iyo kipe, Jacques Tuyisenge, basuye umubyeyi akaba n’umukunzi ukomeye wa APR FC, Kanzayire Consolée uzwi ku izina rya Shangazi, akaba amaze igihe arwaye.