Mu mikino ibanza ya 1/4 y’igikombe cy’Amahoro, amakipe ya Rayon Sports, Police FC na AS Kigali zatsinze imikino ibanza, KNC wa Gasogi avuga ko atanyuzwe
Ikipe ya AS Kigali yamaze gusezerera abatoza babiri bakomoka mu gihugu cya Uganda, nyuma yo gutsindwa na Rayon Sports mu mukino wa shampiyona uheruka
Mu mukino w’umunsi wa wa shampiyona wabaye kuri uyu wa Gatandatu kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, Rayon Sports yatsinze AS Kigali igitego 1-0.
Mu gihe ikipe y’Igihugu y’u Rwanda (Amavubi) irimo kwitegura gutangira urugendo rwo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika 2023, imikino yayo itatu yo mu rugo ruzayakirira kuri sitade mpuzamahanga ya Huye, aho kuba i Kigali.
Amakipe umunani yose azakina imikino ya ¼ mu gikombe cy’Amahoro yaraye amenyekanye, nyuma y’umukino umwe wari usigaye wahuje APR FC n’Amagaju
Ku wa Gatatu tariki 20 Mata 2022 mu Rwanda hakinwe imikino itatu ya 1/4 cy’Igikombe cy’Amahoro. Iyo mikino yasize Rayon Sports itsinze Musanze FC 3-1 irayisezerera.
Nyuma ya tombola yaraye ibaye igaragaza uko amakipe agabanyije mu matsinda yo gushaka itike y’igikombe cya Afurika, hagaragajwe n’ingengabihe y’imikino
Muri tombola y’amatsinda yo guhatanira itike yo kwerekeza mu gikombe cya Afurika kizabera muri Côte d’Ivoire mu mwaka wa 2023, u Rwanda ruri mu itsinda rimwe na Senegal.
Ikipe ya Kiyovu Sports ntibashije kurenga imikino ya 1/8 mu gikombe cy’Amahoro nyuma yo gutsindwa na Marine FC mu mukino wo kwishyura wabereye i Nyamirambo
Ubuyobizi bw’ikipe ya APR FC binyuze ku muyobozi wayo, Lt General Mubarakh Muganga, bwavuze ko kapiteni w’iyo kipe, Jacques Tuyisenge, ari mu bihano bishobora no gutuma asezererwa kubera imyitwarire mibi.
Umunyabigwi w’Umuholandi wakiniye ikipe ya Manchester United ari umunyezamu Edwin Van der Sar yavuze ko Sadio Mane akwiriye kuba yahabwa Ballon d’Or ya 2022 mu gihe benshi bari guha amahirwe Karim Benzema.
Ikipe ya APR FC itsinze Bugesera FC igitego 1-0 gitsinzwe mu minota y’inyongera, bituma APR FC isubira ku mwanya wa mbere nyuma yo gutsindwa kwa Kiyovu Sports
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 16 Mata 2022, nibwo hamenyekanyekanye inkuru y’incamugongo mu muryango wa siporo, yo gutabaruka kwa Nshuti Yves wari umunyezamu wa Rutsiro FC wazize impanuka, akaba yari afite myaka 26 y’amavuko.
Mu mikino y’umunsi wa 23 wa shampiyona yakinwe kuri uyu wa Gatandatu, Rayon Sports yatsinze Gorilla naho Mukura na Gicumbi nazo zitsindirwa hanze
Kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Mata 2022 hakinwe imikino ibiri y’umunsi wa 23 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda, yaranzwe no kuba Gasogi United yabonye amanota n’amafaranga nyuma yo kwihaniza Kiyovu Sports iyitsinda ibitego 2-0, ukaba ari umukino wa kane iyitsinze.
Kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Mata 2022 saa cyenda zuzuye, ikipe ya Gasogi United mu mukino w’umunsi wa 23 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda, irakira Kiyovu Sports kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo, mu mukino wavuzweho byinshi na Perezida wa Gasogi United, Kakoza Nkuriza Charles (KNC).
Ku bufatanye na AIDS Healthcare Foundation Rwanda n’irerero ry’abana ryigisha umupira w’amaguru rya Umuri Foundaton ryashinzwe n’umunyabigwi mu mupira w’amaguru mu Rwanda, Jimmy Mulisa, bahuguye abatoza basaga 20 b’amarerero atandukanye, ku buzima bw’imyororokere, nka bamwe mu babana n’abangavu n’ingimbi igihe kirekire.
Mu mikino y’igikombe cy’Amahoro yabaye kuri uyu wa Kabiri, amakipe ya APR FC na Mukura VS zakuye amanota hanze, mu gihe AS Kigali itabashije kwivana i Rubavu
Irushanwa ry’umupira w’amaguru rihuza Utugari tugize Umurenge wa Karama ku bagabo n’abagore, ryitwaga Benshobeza Cup ryari rimaze igihe ridakinwa, rigiye kugaruka ryitwa ‘Ubumwe bwacu’ ndetse n’imiryango itishoboye yishyurirwe ubwisungane mu kwivuza.
Mu mikino ibanza ya 1/8 cy’igikombe cy’Amahoro, amakipe ya Rayon Sports na Police ntizabashije kubona intsinzi, mu gihe Kiyovu yatsinze Marine FC i Rubavu
Mu nama y’Inteko rusange y’ihuriro ry’amarerero y’umupira w’amaguru mu Rwanda “IJABO RYAWE RWANDA”, Sheikh Habimana Hamdan yongeye gutorerwa kuriyobora
Nyuma y’uko imikino yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi cyo muri 2022 kizabera muri Qatar irangiye muri Afurika, yasize amakipe atanu azahagararira Afurika mu gikombe cy’Isi amenyekanye. Ayo makipe asanzwe amenyereye iri rushanwa.
Tombola y’igikombe cy’isi isize abakinnyi b’ibihangange bagiye gucakirana, mu gihe u Bufaransa n’u Bwongereza busa nk’aborohewe
Tombola ya 1/8 mu gikombe cy’Amahoro isize ikipe ya Rayon Sports itomboye ikipe ya Musanze FC, mu gihe APR FC na Kiyovu Sports nizikomeza zizahurira muri ¼ cy’irangiza
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA), kuri uyu wa Kane tariki 31 Werurwe 2022, ryameshyeje abanyamuryango baryo ko batazongera gusabwa gupimisha abakozi mbere y’umukino.
Ku wa Kabiri tariki 29 Werurwe 2022 nibwo hatangajwe ko umunya-Espagne Carlos Alós Ferrer ari we mutoza mushya w’Amavubi mu gihe cy’umwaka umwe uri imbere, akaba asimbuye umutoza Mashami Vincent.
Mu ijonjora ry’ibanze ry’igikombe cy’Amahoro ryakomeje kuri uyu wa Gatatu, ikipe ya La Jeunesse yongeye gutungurana isezerera Espoir FC yo mu cyiciro cya mbere
Ku wa Kabiri tariki 29 Werurwe 2022 nyuma y’imikino ya kamarampaka yo kwishyura, nibwo hamenyekanye amakipe atanu azahagararira umugabane wa Afurika mu gikombe cy’Isi cya 2022 kizabera mu gihugu cya Qatar.
Ikipe y’umupira w’amaguru igizwe n’abacuruzi b’ibirayi (Umurabyo) yo mu Murenge wa Busasamana mu Karere ka Rubavu, niyo yegukanye igikombe ‘Ubumwe bwacu imbaraga zacu’, cyateguwe n’Umurenge wa Busasamana mu gufasha abaturage gushyira hamwe no kwishimira gutsinda icyorezo cya Covid-19.
Umunya-Espagne Carlos Alós Ferrer ni we wagizwe umutoza mushya w’Amavubi asimbuye Mashami Vincent