Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ryamaze kumenyesha amakipe y’icyiciro cya mbere mu Rwanda ko ubu bemerewe kongeramo abandi
Kuri uyu wa Kabiri tariki 25 Mutarama 2022, Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA), nibwo ryamenyesheje amakipe igihe azatangirira gukina imikino yo kwishyura ya shampiyona, ikazatangira muri Gashyantare 2022.
Umunya-Uganda Musa Esenu usanzwe ukina mu ikipe ya BUL yo muri Uganda, ategerejwe muri Rayon Sports ngo azifashishwe mu mikino yo kwishyura
Kalisa Rachid ukina mu kibuga hagati mu ikipe ya AS Kigali no mu ikipe y’igihugu Amavubi, yamaze gusubukura imyitozo nyuma y’igihe yari amaze adakina kubera imvune
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda "Ferwafa" ryatangaje ko Perezida wa Gasogi United, abafana ndetse na bamwe mu bakinnyi ba Etincelles bahanwe kubera imyitwarire
Ikipe ya Police FC itsinzwe na Bugesera FC mu mukino w’umunsi wa 14 wa shampiyona, mbere gato y’uko ihura na APR FC mu mukino usoza imikino ibanza.
Mu mukino wa shampiyona wahuje Rayon Sports na Marine FC kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo kuri iki cyumweru tari 23 Mutarama 2022, Marine itunguye Rayon Sports iyinyagira ibitego 3-0.
Ikipe ya AS Kigali na APR FC zinganyije ubusa ku busa, bituma APR FC yongera gutakaza umwanya wa mbere wafashwe na Kiyovu Sports.
Mu mukino w’umunsi wa 14 wa shampiyona wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, Kiyovu yatsinze Espoir ibitego 2-1, mu mukino wahagaze akanya katari gato kubera imvura.
Shampiyona y’icyiciro cya mbere irakomeza kuri uyu wa Gatandatu, aho Ferwafa yatangaje urutonde rw’abakinnyi 15 batemerewe gukina kubera amakarita, barimo batatu ba Rayon Sports
Tariki ya 9 Mutarama 2021 nibwo hatangiye imikino y’igikombe cya Afurika kirimo gukinwa ku nshuro ya 33, akaba ari ubwa kabiri gikinwe n’amakipe 24 nyuma ya 2019, ikipe ya Gambia n’iya Comoros zitabiye icyo gikombe bwa mbere zibona itike ya 1/8.
Ikipe ya Mukura VS yamaze gusesa amasezerano ya Ruremesha Emmanuel wari umutoza mukuru wayo, aho iyi kipe imushinja umusaruro muke muri shampiyona
Nyuma yo kwanga kongera amasezerano muri FC Barcelona, iyi kipe yavuze ko Umufaransa Ousmane Dembele agomba kuyivamo muri uku kwezi kwa mbere 2022, mu gihe amasezerano ye yagombaga kurangira muri Kamena uyu mwaka.
Ikipe ya AS Kigali nyuma yo gusinyisha abatoza bakomoka Uganda, imaze no gusinyisha Jamil Kalisa wakiniraga Vipers yo muri Uganda
Ikipe ya Rutsiro Fc inganyije na Police FC igitego 1-1, nyuma yo kwishyurwa na mu minota y’inyongera mu mukino wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo
Kuri uyu wa Gatatu tariki 19 Mutarama 2022, nibwo ikipe ya AS Kigali yatangaje ko yahaye akazi ko kuyitoza mu gihe cy’imyaka ibiri, umunya Uganda, Mike Hallary Mutebi.
Mu mikino y’umunsi wa 13 wa shampiyona, ikipe ya APR FC yagiye ku mwanya wa mbere nyuma yo gutsinda Gorilla FC igitego 1-0
Umunyarwandakazi Salima Mukansanga yaraya akoze amateka yo kuba ari we mugore wa mbere usifuye igikombe cya Afurika cy’umupira w’amaguru, inkuru yavuzwe ku isi yose.
Mu gihe hakomeza imikino y’umunsi wa 13 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru, abakinnyi 14 ntibemerewe gukina kubera ibibazo by’amakarita
Ikipe ya Gicumbi FC yatangaje ko yasinyishije ba rutahizamu babiri bakinaga mu makipe yo muri Congo Brazzaville, bakazayikinira mu mikino yo kwishyura
Umukino w’umunsi wa 13 wa shampiyona wagombaga guhuza ikipe ya Marine na Espoir Fc I Rubavu, usubitswe kubera abagize ikipe ya Espoir FC benshi basanzwemo COVID-19
Umutoza Etienne Ndayiragije wari wageze mu Rwanda aje gutoza ikipe ya Etoile de l’Est, yamaze gusinyira ikipe ya Bugesera
Mu mukino wa gatatu wo mu itsinda rya 2 ubera i Yaoundé kuri uyu wa Kabiri tariki 18 Mutarama 2022, uhuza Zimbabwe na Guinnea, ni ho umusifuzi w’Umunyarwandakazi, Mukansanga Salima, akora amateka yo kuba umugore wa mbere usifuye umukino mu gikombe cya Afurika ari hagati.
Mu mikino isoza uwa 12 yabaye kuri uyu wa Mbere, ikipe ya Gasogi United yanyagiye Gicumbi 4-1, mu gihe Mukura yatsindiwe mu rugo na Police Fc
Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Gatabazi Jean Marie Vianney, yatangaje ko bari gusuzuma uburyo abafana bakongera kugaruka ku bibuga muri iyi minsi
Mu mukino wari witezwe na benshi wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, APR FC na Kiyovu Sports zinganyije ubusa ku busa
Mu mikino y’umunsi wa 12 wa shampiyona, ikipe ya AS Kigali na Rayon Sports ntizabashije kwikura imbere ya Rutsiro Fc na Musanze FC zari zabasanze kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo
Ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko yasinyanye amasezerano y’ubufatanye n’Akarere ka Nyanza azamara igihe cy’imyaka ine.
Kuri uyu wa Gatandatu saa cyenda Rayon Sports kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo irakira ikipe ya Musanze FC itarayitsinda mu myaka itanu iheruka bamaze gukinamo imikino itandatu.
Mu gihe ikipe ya Musanze ikomeje kwitegura umukino ukomeye uyihuza na Rayon Sports kuri uyu wa Gatandatu tariki 15 Mutarama 2022, abafana bayo batangaje ko bamenye amakuru y’ibibazo biri muri iyo kipe, aho ngo biteguye kuyifatirana bakayitsinda byinshi.