Kuri uyu wa Mbere tariki 13 Kamena 2022, nibwo ikipe ya Rwamagana City yari yasezereye AS Muhanga muri 1/4 muri shampiyona y’icyiciro cya kabiri, yatewe mpaga kubera gukinisha umukinnyi ufite amakarita y’umuhondo atatu, maze AS Muhanga ihabwa itike yo gukomeza, ihita itangaza ko abafana bazinjirira ubuntu.
Mu mikino ibanziriza iya nyuma ya shampiyona y’icyiciro cya mbere, APR na Kiyovu Sports zihataniye igikombe nta n’imwe yabashije kubona amanota atatu, impaka zikazakemuka ku munsi wa nyuma
Ku wa Gatandatu tariki 11 Kamena 2022, hari hategerejwe imikino ibanza ya 1/2 mu cyiciro cya kabiri, ariko yasubitswe kubera amakipe yatanze ibirego nk’uko bitangazwa n’ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA).
Ku wa Gatanu tariki 10 Kamena 2022, ikipe ya Kiyovu Sports yabimburiye andi makipe ku mugaragaro isinyisha abakinnyi babiri bashya bakomoka muri Sudani, barimo Sharaf Eldin Shaiboud Ali Abderlahman wakiniye Simba SC yo muri Tanzania.
Umusaruro amakipe yagize mu mwaka w’imikino ushize ni kimwe mu bituma ajya ku isoko kugira ngo yongere imbaraga aho bitagenze neza. Amakipe atandukanye i Burayi arimo kwitegura umwaka w’imikino wa 2022-2023 yongera abakinnyi mu makipe yayo asanganywe.
Sitade Amahoro nta marushanwa y’umukino w’umupira w’amaguru irakira kuva umwaka wa 2021 watangira, ubu ikaba yaratangiye kuvugururwa guhera muri Werurwe 2022, nyuma y’ubukererwe bwagiye bubaho bitewe ahanini n’icyorezo cya Covid-19.
Mu gihe u Rwanda rusoje imikino ibiri ibanza y’amatsinda yo gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2023 runganyije umukino umwe rugatsindwa undi, abafana b’Amavubi bakabona ko ikipe itanga icyizere, bamwe mu bakinnyi bo bavuga ko kubona itike bitagomba kubera mu kibuga gusa, ahubwo ko hari izindi mbaraga baba bakeneye zirimo (…)
Imikino ya ¼ yo kwishyura mu cyiciro cya kabiri yaraye isojwe, aho makipe ane yakatishije itike ya ½ azavamo abiri azamuka mu cyiciro cya mbere
Mu gihe habura imikino ibiri ngo shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda 2021-2022 isozwe, umunsi wa 29 wakozwemo impinduka ku matariki mu gihe umunsi wa nyuma imikino irimo amakipe arwanira igikombe, ndetse narwana no kutamanuka mu cyiciro cya kabiri yahujwe umunsi n’isaha, aho Kiyovu Sports izakirira Marine FC i Muhanga.
Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda (AMAVUBI) yakoze imyitozo ya nyuma kuri Stade yitiriwe Abdoulaye Wade, ari na yo iza gukiniraho n’ikipe y’igihugu ya Senegal muri iri joro.
Mu kiganiro baraye bagiranye n’itangazamakuru, umutoza w’Amavubi ndetse kapiteni wayo Meddie Kagere kugeza ubu, baratangaza ko badahangayikishijwe no kuba Senegal ari ikipe ifite izina n’abakinnyi bakomeye.
Ku Cyumweru tariki 5 Kamena 2022, hasojwe imikino ihuza ibigo by’amashuri yisumbuye, ikaba yasojwe ku mugaragaro na Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa.
Mu gihe asigaje amezi 12 ngo amasezerano ye arangire mu ikipe ya Liverpool ariko bikaba bivugwa ko yifuza ndetse ari hafi kuva muri iyi kipe akerekeza muri Bayern Munich, Sadio Mané w’imyaka 30 yavuze ko icyemezo azafata kizashingira ku byifuzo by’abaturage b’Igihugu cye cya Senegal.
Nyuma yo gusoza umwaka w’imikino wa 2021-2022 ku mugabane w’i Burayi, amakipe atandukanye ararwana no kongera imbaraga kugira ngo azatangire umwaka mushya wa 2022-2023 akomeye kurushaho.
Mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika 2023, ikipe y’igihugu ya Senegal iri mu itsinda rimwe n’Amavubi, mbere y’uko iyakira mu mukino wa kabiri w’amatsinda, yatsinze Benin mu mukino wayo wa mbere ibitego 3-1, Sadio Mané akora amateka.
Ku munsi wa mbere w’isiganwa rizenguruka Cameroun "Tour du Cameroun", umunyarwanda Munyaneza Didier yaje ku mwanya wa kabiri aho uwa mbere yamusizeho amasegonda 41
Kuri uyu wa Gatanu ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abagore mu mupira w’amaguru yasezerewe mu irushanwa rya CECAFA nyuma yo kutabasha kubona inota na rimwe mu mikino ibiri y’amatsinda. Nyuma yo gutsindwa na Uganda ibitego 2-0, u Rwanda rwongeye gutsindwa n’u Burundi ibitego 2-1 byatumye u Rwanda ruhita rusezererwa
Mu mukino wa mbere wo gushaka itike ya CAN 2023, ikipe y’igihugu y’u Rwanda na Mozambique banganyije igitego 1-1
Myugariro w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda “AMAVUBI” Nirisarike Salomon yamaze gutandukana n’ikipe ye hamwe n’abandi bakinnyi babiri
Ku itariki ya 19 Mata 2022, nibwo habaye tombola y’amatsinda yo gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2023 aho u Rwanda rwisanze mu itsinda rya 12 hamwe na Senegal, Benin na Mozambique. Imikino ya mbere yo gushakisha itike yatangiye ku wa Gatatu tariki ya 01 Kamena 2022. U Rwanda rurakina umukino wa mbere w’itsinda ryarwo (…)
Ku munsi wa mbere wa CEACAFA y’abagore iri kubera Uganda, ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abagore yatsinzwe na Uganda ibitego 2-0.
Umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu Amavubi yamaze gutangaza ko Meddie Kagere ari we kapiteni mushya w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda “AMAVUBI”
Abakinnyi babiri bakina hanze Kagere Meddie ukina muri Tanzania na Rafael York ukina muri Sweden bakoranye imyitozo ya mbere n’abandi bakinnyi bitegura umukino wa Mozambique
Mu mikino yo gushaka itike yo kwerekeza mu gikombe cya Afurika kizabera muri Côte d’Ivoire , abanyarwanda batatu bahawe kuzasifura umukino wa Zambia n’ibirwa bya Comores.
Ku bufatanye n’umuryango wo muri Amerika (Ambassadors Football International USA) itorero rya ADEPR ryongeye gutegura amarushanwa y’abana mu mupira w’amaguru, abahungu n’abakobwa, nyuma y’imyaka 2 aya marushanwa ataba kubera icyorezo cya Covid-19.
Umukino w’umunsi wa kabiri wo gushaka itike yo kwerekeza muri CAN 2023 wagombaga kubera kuri Stade Huye, wimuriwe muri Senegal nyuma y’ubwumvikane bw’impande zombi nk’uko bitangazwa na FERWAFA.
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda “AMAVUBI” yakoze imyitozo ya mbere muri Afurika y’Epfo ku kibuga cya Mamelodi Sundwons, aho abakinnyi nka Rafael York na Meddie Kagere batakoze
Mu mikino yo kwibuka abanyamuryango ba Handball bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994, ikipe ya Gicumbi HT mu bagabo na Kiziguro SS ni zo zegukanye ibikombe
Muri iki gitondo abakinnyi 21 b’ikipe y’igihugu y’u Rwanda “AMAVUBI” berekeje muri Afurika y’Epfo, aho bagiye gukina umukino wa mbere wo gushaka itike y’igikombe cya Afurika.
Ku wa Gatandatu tariki 28 Gicurasi 2022, ikipe ya Real Madrid yatsindiye Liverpool ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League igitego 1-0, itwara igikombe ku nshuro ya 14 mu mateka yayo.