Ikipe ya Kiyovu Sports yegukanye igikombe cy’irushanwanwa rya Made in Rwanda Cup nyuma yo gutsinda Rayon Sports ibitego 2-1 mu gihe Mukura VS yegukanye umwanya wa gatatu itsinze Musanze FC 4-0.
Ikipe ya AS Kigali kuri uyu wa gatandatu tariki 8 Ukwakira 2022 kuri Sitade mpuzamahanga ya Huye yahanganyije na Al Nasr yo muri Libya 0-0 mu mukino ubanza w’ijonjoro rya kabiri rya CAF Confederation Cup 2022-2023.
Ikipe ya Rayon Sports yageze ku mukino wa nyuma w’irushanwa rya Made in Rwanda Cup 2022 nyuma yo gusezerera Musanze FC iyitsinze kuri penaliti 4-2.
Ikipe ya Kiyovu Sports yageze ku mukino wa nyuma w’irushanwa rya Made in Rwanda Cup nyuma yo gutsinda Mukura VS igitego 1-0.
Kuri uyu wa gatanu tariki 7 Nzeri 2022 ikipe ya Bugesera FC mu rugo i Bugesera yatsinze APR FC ibitego 2-1 mu mukino w’umunsi wa kabiri wa shampiyona utarabereye igihe.
Kuri uyu wa gatanu haratangira irushanwa rya Made in Rwanda Cup 2022 ryateguwe na RSB ifatanyije na FERWAFA rizitabirwa n’amakipe 4 aho iya mbere izahabwa miliyoni 5.
Binyuze kuri dekoderi ya Startimes, abakunzi ba ruhago y’u Rwanda, Afurika no ku mugabane w’u Burayi, muri iki cyumweru guhera kuri uyu wa Gatanu tariki 07/10/2022 nta rungu bagira kuko babasha gukurikirana imikino itandukanye y’amakipe yo mu Rwanda inyura kuri Magic Sports TV CH 265 & CH 251 ( Dish) shene usanga kuri (…)
Umunya Espagne Xabi Alonso wabaye umukinnyi w’umupira w’amaguru mu makipe atandukanye arimo Liverpool,Real Madrid na Bayern Munich yagizwe umutoza mushya wa Bayern Leverkusen yo mu Budage.
Umutoza w’ikipe ya Gasogi United Ahmed Adel yahakanye amakuru yacicikanye y’uko akorera ku byangombwa by’ibihimbano akaba ari umwe muri batatu bahagaritswe na CAF.
Mu mpera z’iki cyumweru mu mujyi wa Kigali hasozwaga irushanwa ryahuzaga amabanki mu Rwanda ryitwa “Interbank Sports Tournament 2022”.
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda “FERWAFA” ryamaze gutangaza ko umukino wagombaga guhuza ikipe ya Rayon Sports na AS Kigali wasubitswe
Ikipe ya APR FC yamaze kumenyeshaa igihe izakinira umukino w’ikirarane yagombaga gukinamo n’ikipe ya Bugesera FC
Kuri iki Cyumweru hakinwe imikino ine y’umunsi wa kane wa shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwamda, aho ikipe ya APR FC bigoranye yatsinze Rwamagana City 3-2, Police FC igatsindwa umukino wa kane itsinzwe na Gasogi United 2-1, mu gihe AS Kigali nayo yatsindiye Rustiro FC mu rugo.
Mu gihugu cya Algeria kuri uyu wa Gatandatu tariki 1 Ukwakira 2022, habereye tombola y’Igikombe cya Afurika 2023, ku bakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo kizabera muri icyo gihugu hagati ya Mutarama na Gashyantare 2023.
Mu mukino wa gicuti w’umupira w’amaguru wahuje abakozi b’Akarere ka Musanze n’abapadiri ba Diyosezi Gatolika ya Ruhengeri kuri Stade Ubworoherane, ku wa Gatanu tariki 30 Nzeri 2022, warangiye abakozi b’akarere batsinze abapadiri ibitego 4-1.
Kuri uyu wa Gatandatu hakinwe imikino ine ya shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda mu mupira w’amaguru 2022-2023, aho mu makipe yari mu rugo imwe ariyo yabonye itsinzi gusa, Marine FC yatsindiwe mu rugo na Rayon Sports 3-2, Sunrise itsinda Kiyovu Sports 2-1.
Mbere yo gukina na Marine FC, ikipe ya Rayon Sports mu Karere ka Rubavu yasuye abana biga ku kigo cy’amashuri cya G.S.St Joseph Muhato, bisanzurana n’abakinnyi inabagenera impano, igikorwa cyabaye ku wa Gatanu tariki 30 Nzeri 2022.
Perezida w’ikipe ya Kiyovu Sports Mvukiyehe Juvenal wari weguye ku buyobozi bw’iyi kipe ku wa 29 Nzeri 2022, yakuyeho ubwegure ubwe nyuma y’ibiganiro yijejwemo kuzahabwa ubufasha buzatuma havaho zimwe mu mbogamizi yari yatanze zatumye yegura.
Mvukiyehe Juvenal wari Perezida w’ikipe ya Kiyovu Sports, kuri uyu wa Kane tariki 29 Nzeri 2022, yatangaje ko yeguye kuri uyu mwanya kubera impamvu ze bwite. Mu ibaruwa yandikiye inama y’ubutegetsi ya Kiyovu Sports Association, Mvukiyehe Juvenal yavuze ko yeguye ku mpamvu bwite ndetse no kubona ko atazagera ku byo yiyemeje.
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 23 ikoze ibitatekerezwaga na benshi isezera Libya iyitsinze ibitego 3-0
Umunyarwanda Mukunzi Yannick yongerewe amasezerano y’imyaka ibiri mu ikipe ya Sandvikens IF yo mu gihugu cya Suède, mu gihe yari amaze umwaka adakina kubera ikibazo cy’imvune.
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 23 yaraye igarutse mu Rwanda aho ivuye muri Libya mu gukina umukino ubanza wo guhatanira itike y’igikombe cya Afurika U-23
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda ikomeje imyitozo mu gihugu cya Maroc, irakina umukino wa kabiri wa gicuti kuri uyu wa Kabiri aho ihura na St Eloi Lupopo yo muri Congo
Abafana b’ikipe ya Rayon Sports ndetse n’abanyenyanza muri rusange, bishimiye gusabana n’iyi kipe bakunda ku wa 24 Nzeri 2022. Bahuriye muri gahunda yiswe ‘Gikundiro ku ivuko’ yabimburiwe n’umuganda wo gutunganya umuhanda uturuka ahitwa Kwa Hadji ukanyura mu Mudugudu wa Kavumu ukomokamo abakinnyi benshi batangije iyi kipe, (…)
Umukino ngarukamwaka w’intoranywa (All Star Game) w’uyu mwaka wegukanywe n’ikipe ya Axel Mpoyo itsinze ikipe ya Hagumintwari Steve amanota 126 kuri 116. Ni umukino wabaye ku mugoroba mu nyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK ARENA, aho wahuje abakinnyi batoranyijwe na Hagumintwari Steve ndetse na Axel Mpoyo.
Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda (Amavubi) y’abatarengeje imyaka 17 ntabwo izitabira imikino ya CECAFA izabera mu gihugu cya Ethiopia kuva tariki 30 Nzeri 2022, imikino izatanga itike y’Igikombe cya Afurika mu batarengeje iyo myaka.
Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 17 ishobora kutitabira imikino ya CECAFA izatangira ku wa 30 Nzeri 2022 ikazanatanga itike yo gukina imikino ya nyuma y’igikombe cya Afurika. Impamvu ishobora gutuma Amavubi atitabira ngo ni ukubera ubushobozi bw’amafaranga butari bwaboneka.
Shampiyona y’icyiciro cya kabiri 2022-2023 yari iteganyijwe gutangira ku itariki 15 Ukwakira 2022 , yigijwe inyuma ho ibyumweru bibiri ishyirwa ku itariki 29 Ukwakira 2022, kugira ngo imyiteguro yo guha amakipe ibyangombwa izakorwe neza.
Irushanwa ry’umupira w’amaguru mu bakiri bato rya Kabuye Youth League, ryateguwe n’ikipe ya Esperance isanzwe ikina no mu cyiciro cya kabiri, ryegukanywe n’ikipe ya Real Foundation nyuma yo kunganya na Kabuye Better Foundation 1-1, zombie zomu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali.
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda "AMAVUBI" yakoze imyitozo ya mbere i Casablanca muri Maroc, aho yitegura gukina imikino ibiri ya gicuti