Mu mpera z’iki cyumweru habaye imikino ya gicuti aho amakipe akomeye yitwaye neza agatsinda imikino yayo ya gicuti, mu rwego rwo kwitegura shampiyona izatangira mu minsi 10 iri imbere
Ikipe ya APR FC kuri uyu wa Gatandatu yerekanye abakinnyi bashya iheruka kugura, inahemba abakinnyi, abafana n’abatoza biatwaye neza mu kwaka w’imikino wa 2022/2023
Ikipe y’Igihugu y’ingimbi zitarengeje imyaka 18, itsinzwe n’ingimbi za Guinea amanota 64-44 u Rwanda rwuzuza imikino ibiri nta ntsinzi. Wari umukino wa kabiri mu itsinda rya kabiri u Rwanda ruherereyemo mu gikombe cya Afurika cy’ingimbi zitarengeje imyaka 18 gikomeje kubera mu gihugu cya Madagascar mu mujyi wa Antananarivo.
Kuri uyu wa kane tariki 4 Kanama 2022,rutahizamu w’ikipe y’igihgu y’u Rwanda Amavubi Meddie Kagere wakiniraga ikipe ya Simba SC yerekanwe nk’umukinnyi mushya mu ikipe ya Singida Big Stars zombi zo muri Tanzania.
Umukinnyi w’umunyarwanda wahoze akinira ikipe ya Rayon Sports yasinyiye ikipe ya Yarmouk yo mu gihugu cya Kuwait itozwa n’umutoza Jorge Paixao wahoze atoza uyu musore.
Ikipe ya Gasogi United yatangaje ko yakiriye abakinnyi babiri barimo rutahizamu ndetse n’ukina mu kibuga hagati bakinaga hanze y’u Rwanda
Mu rwego rwo kwitegura umwaka w’imikino wa 2022/2023, ikipe ya Rayon Sports iratangira imikino ya gicuti kuri uyu wa Gatanu aho ihera ku mukino w’ikipe ya Musanze FC
Nyuma yo gutandukana n’abanyezamu bayo babiri Ndayishimiye Eric na Rwabugiri Umar, ikipe ya Police FC yamaze kugura umunyezamu Emery Mvuyekure ngo azayifashe guhera mu mwaka w’imikino wa 2022-2023.
Abakinnyi bashya ikipe ya AS Kigali iheruka gusinyisha, batangiye imyitozo irimo gutegura shampiyona ndetse na CAF Confederation Cup
Rutahizamu Tuyisenge Jacques wari uherutse gutandukana na APR FC yamaze kwemezwa nk’umukinnyi mushya wa AS Kigali
Ikipe ya Etincelles FC yo mu Karere ka Rubavu yamaze gusinyisha abakinnyi 5 icyarimwe, barimo n’umukinnyi Jurence Butu Lukenayo bakuye mu ikipe ya Daring Club Virunga (DC VIRUNGA) muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
Kuri uyu wa Gatandatu tariki 30 Nyakanga 2022, ikipe ya Liverpool yo mu Bwongereza yatangiye umwaka w’imikino wa 2022-2023, itwara igikombe kiruta ibindi cya FA Community Shield, gihuza ikipe ya yatwaye shampiyona ndetse n’iyatwaye FA Cup nyuma yo gutsinda Manchester City ibitego 3-1.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki 30 Nyakanga 2022, ikipe ya AS Kigali yatangaje ko yongereye amasezeramo y’imyaka 2 rutahizamu wayo, Shaban Hussen Tshabalala.
Ku wa Gatanu tariki 29 Nyakanga 2022, ikipe ya Rayon Sports (Gikundiro) yatangaje ko ibirori bibanziriza umwaka w’imikino itegura buri mwaka, bimaze kumenyekana nka Rayon Sports Day, biteganyijwe kuba ku wa Mbere tariki ya 15 Kanama 2022.
Umutoza Alain-André Landeut ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yageze mu Rwanda mu ijoro ryo ku wa Kane tariki 28 Nyakanga 2022, aje gutoza ikipe ya Kiyovu Sports.
Nyuma yo kuzamuka muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda 2022-2023, ikipe ya Rwamagana City FC, izajya yakirira imikino yayo mu Karere ka Ngoma.
Nyuma yo gutandukana na Bipfubusa Joslin atayitoje umukino n’umwe, ikipe ya Espoir FC yamaze gusinyana amasezerano n’umutoza Bisengimana Justin watozaga Rutsiro FC, mu myaka ibiri yasinye asabwa kuzahesha iyo kipe Igikombe cy’Amahoro.
Mu gihe hakomeje kwibazwa aho rutahizamu wa Manchester United Cristiano Ronaldo azerekeza, umuyobozi w’ikipe ya Atletico Madrid yari igezweho mu makipe avugwa ko yifuza uyu mugabo w’imyaka 37 yavuze ko aya makuru atari yo.
Ikipe ya Kiyovu Sports itarashyiraho umutoza mukuru yatangiye imyitozo kuri uyu wa Kabiri yitegura umwaka w’imikino wa 2022/2023
Mu nama y’intek rusange ya FERWAFA yateranye kuri uyu wa Gatandatu, hanzuwe ko hagiye gushyirwaho Itsinda ryihariye “Ligue” rizajya ritegura rikanagenzura shampiyona y’u Rwanda
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Karama mu Karere ka Nyagatare buvuga ko irushanwa ‘Ubumwe Bwacu’ ari ingirakamaro mu bukangurambaga ku bibazo bibangamiye urubyiruko harimo inda zitateganyijwe ndetse n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge.
Mu rwego rwo gukomeza kwiyubaka yitegura umwaka w’imikino wa 2022-2023, ikipe ya Police FC iri mu biganiro n’abakinnyi babiri aribo Mugiraneza Jean Baptiste uzwi cyane nka Migi, ndetse na Jacques Tuyisenge ngo bazayifashe.
Karekezi Dylan watangiye gusifura afite imyaka umunani y’amavuko ni umwe mu basifuzi basifuye imikino y’amashuri yasorejwe mu Karere ka Rubavu mu mpera z’icyumweru gishize. Karekezi avuga ko yahisemo uyu mwuga wo gusifura umupira w’amaguru kubera urukundo abifitiye, mu gihe abandi usanga bahitamo kwamamara mu gukina.
Perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda “FERWAFA” yasubije abanyamuryango ko umupira atair uwabo gusa nyuma yo gsuhyirwaho igitutu ngo yeguze Umunyambanga mukuru wa FERWAFA
Mu marushanwa yahuzaga ibigo by’amashuri mu batarengeje imyaka 15 mu mupira w’amaguru yaberaga I Rubavu, yasoje ES Sumba y’i Nyamagabe na Kiramuruzi y’i Gatsibo ni zo zegukanye igikombe
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Ramuli Janvier, asanga umurongo ikipe ya Musanze FC irimo kugenderaho uyishyira ku rwego rw’ikipe y’igitinyiro, aho ngo izigiye guhura nayo ziba ziyifitiye ubwoba, avuga ko muri uyu mwaka igomba kugera kure hashoboka.
Nyuma y’uko ikipe ya Rayon Sports itangiye imyitozo ku wa 22 Nyakanga 2022, yitegura umwaka w’imikino wa 2022-2023, umutoza w’iyo kipe, Haringingo Christian Francis, avuga ko gahunda bafite ari ugutwara ibikombe byose bikinirwa mu Rwanda.
Ikipe ya Rayon Sports yatangiye imyitozo ku kibuga cyayo isanzwe yitorezaho kiri mu Nzove, yitegura umwaka utaha w’imikino, abakinnyi 15 gusa akaba aribo babonetse.
Ku wa Kane tariki 21 Nyakanga 2022, i Rabat mu gihugu cya Maroc habereye umuhango wo gutanga ibihembo ku bakinnyi n’abandi bafite aho bahuriye na ruhago ya Afurika bitwaye neza mu 2022, Sadio Mané ahiga abandi atwara igihembo ku nshuro ya kabiri.
Ku wa Gatandatu tariki 23/07/2022, hateganyijwe Inama isanzwe y’Inteko rusange ya FERWAFA, aho yitezwe na benshi kubera ibibazo bimaze muri iri shyirahamwe