• Mutarambirwa Djabiri yahamagawe mu Mavubi

    Djabiri Mutarambirwa ukina hagati mu ikipe ya Kiyovu Sport yahamagawe mu ikipe y’igihugu Amavubi nyuma y’igihe kirekire asaba ko yahamagarwa, dore ko atahwemye kugaragaza ko ari umwe mu bakinnyi beza bakina hagati mu Rwanda.



  • Amavubi yatangiye imyitozo yitegura Namibia ndetse na CECAFA

    Kuri uyu wa mbere tariki 05/11/2012, abakinnyi 24 b’ikipe y’igihugu Amavubi batangiye umwiherero w’imyitozo bitegura gukina umukino wa gicuti na Nambina ndetse n’imikino y’igikombe cya CECAFA izabera muri Uganda kuva tariki 24/11/2012.



  • Police yatsinze Etincelles bigoranye

    Police FC yabonye amanota atatu y’umunsi wa munani wa shampiyona bigoranye nyuma yo gutsinda Etincelles ibitego 3-2 mu mukino waranzwe n’ishyaka ryinshi wabereye ku Kicukiro ku cyumweru tariki 04/11/2012.



  • Kaze Cedric.

    Kaze Cedric yagizwe umutoza wa Mukura asimbuye Ruremesha

    Ikipe ya Mukura Victory Sport yasezereye umutoza Emmanuel Ruremesha kubera umusaruro mubi, maze ahita asimburwa n’Umurundi Kaze Cedric watozaga Atletico FC y’i Bujumbura.



  • Abakinnyi ba Rayon Sport babanje mu kibuga.

    Rayon Sport yatsinze Kiyovu, APR FC inganya n’Amagaju

    Ku munsi wa munani wa shampiyona tariki 03/11/2012, Rayon Sport yatsinze mukeba wayo Kiyovu Sport ibitego 3-1 mu mukino wabereye kuri Stade Amahoro i Remera, naho APR FC inganya n’Amagaju mu mukino wabereye ku Mumena.



  • Khaled Adenon.

    Khaled Adenon wahagaritswe umwaka wose kubera kurwana i Kigali ngo azaburana kugeza atsinze

    Myugariro w’ikipe y’igihugu ya Benin, Khaled Adenonk, wahagaritswe n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi FIFA kubera kurwana mu mukino wahuje u Rwanda na Benin i Kigali, yatangaje ko azaburana kugeza atsinze.



  • Gutsinda Rayon bizagaragaza ko tudatsinda amakipe mato gusa -Kayiranga

    Umutoza wa Kiyovu Sport, Kayiranga Baptitse, yihaye intego yo gutsinda Rayon Sport mu rwego rwo gukomeza kuza ku isonga muri shampiyona, no kugaragaza ko Kiyovu Sports idatsinda amakipe matoya gusa, ahubwo ko ihangara n’ay’ibihangange.



  • Umukinnyi Kabange arashakwa n’ikipe ya Yanga African

    Umukinnyi Kabange Twite wari umaze iminsi nta kipe afite nyuma yo kutongererwa amasezerano mu ikipe ya APR FC, kuri ubu arashakishwa n’ikipe ya Yanga African.



  • FIFA yashyize ahagaragara urutonde rw’abakinnyi 23 bahatanira Ballon d’Or 2012

    Ishyirahamwe ry’umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) n’ikinyamakuru France Football bashyize ahagaragara urutonde rw’abakandida ku mupira wa zahabu mu bagabo, urutonde ruyobowe n’umunya-Argentine, Lionel Messi, uwufite inshuro eshatu zikurikiranya.



  • Kiyovu Sport yatsinze Mukura ikomeza kuza ku isonga

    Kiyovu Sport yakomeje kuyobora urutonde rwa shampiyona by’agateganyo, nyuma yo gutsinda Mukura VS igitego 1-0 mu mukino w’umunsi wa karindwi wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo ku Cyumweru tariki 28/10/2012.



  • Miliyoni 160 Bralirwa yageneye FERWAFA zizafasha mu migendekere myiza ya Shampiyona y

    BRALIRWA yatanze Miliyoni 160 zo gutera inkunga shampiyona

    Uruganda Blarirwa rwatanze Miliyoni 160 z’amafaranga y’u Rwanda mu rwego rwo gutera inkunga shampiyona y’u Rwanda y’umupira w’amaguru, rubinyujije mu kinyobwa cya Primus, kuwa Gatanu tariki ya 26/10/2012.



  • Etincelles na Marine zombi zigiye guhura ziri mu bibazo

    Ikipe ya Etincelles na mukeba wayo Marine FC zimaze iminsi zitsindwa, zigiye guhura mu mukino wa shampiyona uzaba ku Cyumweru tariki 28/10/2012 kuri stade Umuganda i Rubavu.



  • APR FC irakina na Simba FC kuri uyu wa gatanu

    APR FC, ikipe y’igisirikari cy’u Rwanda irakina umukino wa gicuti na Simba FC, mugenzi wayo w’igisirikari cya Uganda kuri uyu wa gatanu tariki 26/10/2012 kuri stade Amahoro i Remera.



  • CAN 2013: Cote d’ Ivoire, Algeria na Tuniziya mu itsinda rimwe

    Cote d’Ivoire, igihugu cya mbere muri Afurika mu mupira w’amaguru cyashyizwe mu itsinda rimwe na Algeria na Tuniziya muri Tombola y’uko amakipe azahura mu gikombe cya Afurika cy’ibihugu (CAN) kizabera muri Afurika y’Epfo muri Mutarama 2013.



  • Arsenal yatsinzwe na SChalke 04 ibitego 2-0.

    Champions League: Arsenal, Manchester City, Real Madrid na Milan AC zatunguwe

    Amakipe yari yitezweho intsinzi muri ‘UEFA Champions League’ nka Arsenal, Manchester City, Real Madrid na Milan AC yatunguwe kuri uyu wa gatatu tariki 24/10/2012, ubwo yose yatsindwaga n’amakipe atahabwaga amahirwe mbere y’umukino.



  • Kiyovu na Rayon zatsinzwe, APR iranganya

    Police FC yatsinze Kiyovu Sport ibitego 2-0 mu mukino wabereye kuri stade Amahoro i Remera kuwa gatatu tariki 24/10/2012, naho Mukura Voctory Sport itsindirwa Rayon Sport kuri Stade Kamena i Huye ibitego 2-1.



  • Kiyovu Sport iracakirana na Police FC kuri uyu wa gatatu

    Kiyovu Sport irakina na Police FC kuri uyu wa gatatu tariki 24/10/2012, mu mukino w’umunsi wa gatandatu wa shampiyona ubera kuri stade Amahoro i Remera saa cyenda n’igice.



  • Umukino wa Rayon Sport na APR FC ntukibaye ku wa gatandatu

    Umukino wa shampiyona wagombaga kuzahuza ikipe ya Rayon Sport na APR FC ku wa gatandatu tariki 27/10/2012, ntabwo ukibaye kuko APR FC ifite undi mukino ariko wa gicuti.



  • Umurenge wa Nyarusange watwaye igikombe mu bagabo.

    Muhanga: Nyarusange yatwaye igikombe cyo kwizihiza yubire ya FPR

    Mu rwego rwo kwizihiza yubire y’imyaka 25 umuryango FPR-Inkotanyi umaze uvutse, hirya no hino mu Rwanda hateguwe ibikorwa bitandukanye birimo n’imikino.



  • Rayon Sport yatsinze Police

    Ku munsi wa gatanu wa shampiyona, Rayon Sport yagaragaje ko yivuguruye ubwo yatsindaga Police FC mu mukino ya shampiyona wabereye kuri Stade Amahoro Remera ku cyumweru tariki 21/10/2012.



  • U17: U Rwanda rwasezerewe na Botswana kuri penaliti

    Ikipe y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 17 yasezerewe mu marushanwa yo guhatanira itike yo kuzakina igikombe cya Afurika, nyuma yo gutsindwa na Botswana hitabajwe za penaliti mu mukino wabereye kuri stade Amahoro i Remera tariki 20/10/2012.



  • U17: Tardy afite icyizere cyo gusezerera Botswana

    Nubwo ikipe y’u Rwanda yatsinzwe igitego 1-0 mu mukino ubanza wabereye i Gaborone, umutoza wayo Rchard Tardy afite icyizere cyo gutsinda Botswana mu mukino wo guhatanira itike yo kuzakina igikombe cya Afurika uzabera kuri stade Amahoro tariki 20/10/2012.



  • Umutoza Amanovic.

    Umutoza w’ikipe y’igihugu ya basketball yasezerewe ku mirimo ye

    Nyuma yo kutitwara neza mu gikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 18 cyabereye muri Mozambique muri Kanama uyu mwaka, Ishyirahamwe ry’umukino wa basketball mu Rwanda (FERWABA) ryafashe icyemezo cyo gusezerera umutoza Nenad Amanovic.



  • Abayobozi ba KBS na Entincelles bamaze gusinya amasezerano.

    KBS yiyemeje gutera inkunga ikipe ya Etincelles FC

    Kigali Bus Services yasinyanye amasezerano y’ubufatanye n’ikipe ya Etincelles FC mu gihe cy’umwaka yatangiye tariki 18/10/2012.



  • Faudi Ndayisenga wa Rayon Sports (wambaye umweru n

    Rayon Sport na Police FC zizakina zidafite bamwe mu bakinnyi zigenderaho

    Ku mukino uzahuza Rayon Sport na Police FC ku cyumweru tariki 21/10/2012 kuri Stade Amahoro i Remera, Rayon Sport izaba idafite Fuadi Ndayisenga, naho Police FC izakazaba idafite Peter Kagabo.



  • I Gahanga hagiye kubakwa stade izajya yakira abantu basaga ibihumbi 40

    Ahitwa i Gahanda mu karere ka Kicukiro mu mujyi wa Kigali hagiye kubakwa stade nini izajya yakira abantu bari hagati y’ibihumbi 40 na 45 mu rwego rwo kwitegura amarushanwa akomeye ku rwego mpuzamahanga u Rwanda ruzakira.



  • Umutoza Didier Gomes Da Rosa.

    Rayon Sports igiye gutozwa n’Umufaransa Didier Gomes Da Roza

    Ikipe ya Rayon Sports yafashe icyemezo cyo kuzana umutoza mushya, Umufaransa Didier Gomes Da Rosa, mu rwego rwo kureba uburyo yakwitwara neza.



  • U Rwanda rwanganyije na Namibia

    U Rwanda rwanganyije na Namibia ubusa ku busa mu mukino wa gicuti wabereye kuri Independence Stadium i Windhoek ku wa gatandatu tariki 13/10/2012.



  • Bayisenge niwe uyobora Amavubi muri Namibia

    Emery Bayisenge usanzwe ari Kapiteni w’ikipe y’abatarengeje imyaka 20 yagizwe kapiteni w’ikipe y’igihugu nkuru, mu mukino wa gicuti uyihuza na Nambia, kuri uyu wa Gatandatu tariki 13/10/2012 mu mujyi wa Windhoek.



  • Amavubi U 17 0 - 1 Bostwana U17

    Ikipe y’igihugu Amavubi y’abatarengeje imyaka 17 yatsinzwe igitego kimwe ku busa na Botswana mu mukino wo gushaka itike yo kuzakina igikombe cya Afurika wabereye i Gaborone ku wa gatanu tariki 12/10/2012.



Izindi nkuru: