Ahitwa i Gahanda mu karere ka Kicukiro mu mujyi wa Kigali hagiye kubakwa stade nini izajya yakira abantu bari hagati y’ibihumbi 40 na 45 mu rwego rwo kwitegura amarushanwa akomeye ku rwego mpuzamahanga u Rwanda ruzakira.
Ikipe ya Rayon Sports yafashe icyemezo cyo kuzana umutoza mushya, Umufaransa Didier Gomes Da Rosa, mu rwego rwo kureba uburyo yakwitwara neza.
Rwabukwandi Orcella Marie Christelle w’imyaka 10 y’amavuko yegukanye umwanya wa mbere mu marushanwa yo koga mu Kivu mu karere ka Karongi tariki 14/10/2012.
Ikipe ya Kigali basketball Club (KBC) yatwaye igikombe cya shampiyona giheruka ikomeje kwitwara neza muri shampiyona y’uyu mwaka, ikaba itaratsindwa na rimwe mu mikino ine imaze gukinwa.
U Rwanda rwanganyije na Namibia ubusa ku busa mu mukino wa gicuti wabereye kuri Independence Stadium i Windhoek ku wa gatandatu tariki 13/10/2012.
Emery Bayisenge usanzwe ari Kapiteni w’ikipe y’abatarengeje imyaka 20 yagizwe kapiteni w’ikipe y’igihugu nkuru, mu mukino wa gicuti uyihuza na Nambia, kuri uyu wa Gatandatu tariki 13/10/2012 mu mujyi wa Windhoek.
Ikipe y’igihugu Amavubi y’abatarengeje imyaka 17 yatsinzwe igitego kimwe ku busa na Botswana mu mukino wo gushaka itike yo kuzakina igikombe cya Afurika wabereye i Gaborone ku wa gatanu tariki 12/10/2012.
Mu rwego rwo kongera umubare w’abakinnyi b’Abanyarwanda babigize umwuga, umutoza w’ikipe y’u Rwanda, Milutin Micho, ngo ari hafi kohereza abakinnyi batatu ku mugabane w’Uburayi.
Umutoza w’ikipe y’u Rwanda, Milutin Micho, yizeye ko ikipe ye yiganjemo bakinnyi bakiri bato izitwara neza ikavana intsinzi mu mukino wa gicuti uzayihuza na Mamibia ku wa gatandatu tariki 13/10/2012 i Windhoek.
Umutoza w’ikipe y’igihugu ya Namibia, Bernard Kaanjuka, aratangaza ko nta bwoba afitiye ikipe y’u Rwanda kuko ngo yizeye abakinnyi be bakina nk’ababigize umwuga ndetse ngo banahagaze neza muri iyi minsi.
Umunyarwanda Disi Dieudonné yatsindiye umudari mu irushanwa Sedan-Charleville mu gihugu cy’u Bufaransa mu mukino wo gusiganwa ku maguru. Yahawe umudari yongererwaho igihembo cy’amayero 9000 na tike y’indege.
Kubera ko Rayon Sport imaze iminsi itsindwa gukabije, benshi mu bakunzi bayo basabaga ko bagarura Raoul Shungu akaba ariwe uyitoza ariko ubuyobozi bw’iyo kipe butangaza ko bagomba kwitondera gufata icyo cyemezo, mu rwego rwo kwirinda ingaruka mbi gishobora kugira.
Ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 17 (Amavubi U17) kuri uyu wa gatatu tariki 10/10/2012 yahagurutse i Kigali yerekeza muri Botswana aho igiye gukina umukino w’icyiciro cya kabiri cyo guhatanira itike yo kuzakina igikombe cya Afurika kizabera muri Maroc umwaka utaha.
Ubwo basuraga umurenge wa Rubaya mu karere ka Gicumbi, abana b’abakobwa bo mu mujyi wa Gisenyi berekanye ibitangaza n’ubugenge bwabo mu mukino wa acrobatie aho umwana umwe w’umukobwa yaryamaga bagenzi be bose bakagenda bamwuririraho kugeza ubwo yikoreye abantu bagera muri bane.
Ikipe ya Club Atletique de Bizertin (CAB) yo mu cyiciro cya mbere mu gihugu cya Tuniziya, yishimiye cyane kugura Olivier Karekezi kandi ngo bizeye ko ubwo azaba atangiye kuyikinira mu mpera z’ukwezi kwa cumi azayitsindira ibitego byinshi.
Abdoul Mbarushimana ‘Abdou’ wari umaze amezi abiri atoza Rayon Sport nk’umutoza wungirije, yeguye ku mirimo ye tariki 05/10/2012, nyuma yo gutsindwa gukabije kwaranze iyo kipe, ndetse bigatuma abakunzi bayo bamurakarira cyane bavuga ko ariwe nyirabayazana w’uko gutsindwa.
Nyuma yo gutsinda La Jeunesse ibitego 2-1, mu mukino wabereye ku Mumena tariki 6/10/2012, Kiyovu Sport ikomeje kuyobora urutonde rwa shampiyona by’agateganyo ikaba itaratakaza inota na rimwe mu mikino ine yose imaze gukina.
Ku munsi wa kane wa shampiyona izaba ikinwa kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 06/10/2012, Police izakina na Mukura Victory Sport kuri stade ya Kigali i Nyamirambo, ukazaba ari umwe mu mikino ikomeye hane kuri uwo munsi kubera amazina n’amateka ayo makipe afitanye.
Shampiyona ya Basketball iratangira kuri uyu wa Gatandatu tariki 06/10/2012, aho KBC yatwaye igikombe cya shampiyona iheruka ikina n’ikipe nshya yitwa 30 Plus, Nyuma y’uko yari yasubitswe icyumweru cyose kubera amakipe yatinze kwiyandikisha.
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryahaye Ntagwabira Jean Marie waherukaga gutoza Rayon Sport igihano cyo kudatoza ikipe iyo ariyo yose mu Rwanda mu gihe cy’imyaka itanu kubera guhamwa na ruswa yatanze mu mupira w’amaguru.
Ku rutonde rw’uko ibihugu bikurikirana mu mupira w’amaguru rwashyizwe ahagaragara na FIFA, mu ntangiriro z’uku kwezi, u Rwanda ruri ku mwanya wa 124 ku isi no ku mwanya wa 35 muri Afurika.
Mu rwego rwo gutegura imikino ibiri ya gicuti izahuza u Rwanda na Namibia tariki 10/10/2012 na tariki 13/10/2012, umutozo w’ikipe y’igihugu yahamagaye abakinnyi mu myitozo. Benshi muri bo ni bashya kandi baracyari batoya.
Bwa mbere mu mateka y’u Rwanda hagiye kubakwa inzu y’ihuriro ry’imikino (complexe sportif); iyo nzu izubakwa mu karere ka Muhanga; nk’uko byemezwa n’umuyobozi w’inama njyanama y’ako karere, Antoine Sebarinda.
Urubyiruko cyane cyane urwiga rurakangurirwa kugira umuco wo kwizigamira hakiri kare ndetse no kureka imyumvire yo kumva ko kwizigamira ari iby’abakuru; nk’uko bitangazwa na Sayinzoga Kampeta, umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Imari.
Nyuma y’igihe cy’ibyumweru bitatu yamaze akora igeragezwa mu gihugu cy’Ububiligi, Muhamed Mushimiyimana ukina muri SEC Academy ashobora kwerekeza mu ikipe ya Lierse yo mu cyiciro cya mbere, kuko yashimwe n’abatoza b’iyo kipe.
Ku wa kabiri taliki 02/10/2012 mu murenge wa Kimisagara mu mujyi wa Kigali hafunguwe ikigo kigisha umupira w’amaguru ndetse kikanatanga inyigisho zitandukanye ku rubyiruko “Kimisagara Football For Hope Centre”.
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru rihuza ibihugo byo muri Afurika y’Iburasirazuba n’iyo hagati (CECAFA) ryashyizeho itariki nterengwa ku bihugu bishaka kwiyandikisha kuzitabira imikino ya CECAFA y’ibihugu izabera muri Uganda kuva tariki 24 Ugushyingo kugeza tariki 9 Ukuboza 2012.
Gutsindwa kwa Rayon Sport byayiranze mu ntangiro za shampiyona byakomeje kuyikurikirana ubwo yatsindwaga umukino wa gatatu yikurikiranya na La Jeunesse ku cyumweru tariki 30/09/2012 kuri stade y’i Nyanza.
Ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda (FERWABA) ryafashe icyemezo cyo gusubika itangira rya shampiyona yagombaga gutangira tariki 29/09/2012 kubera ko hari amakipe yatinze kwiyandikisha.
Ku munsi wa 6 wa shampiyona mu Bwongereza (tariki 29/09/2012), Chelsea yatunguye Arsenal iyisanze iwayo Emirates stadium iyihatsindira ibitego 2-1 ituma Arsenal itakaza ubudahangarwa bwo kudatsndwa (Unbeaten record) yari yaratangiranye shampiyona.