Nyuma y’uko umutoza Ali Bizimungu ahawe akazi ko gutoza ikipe ya AS Muhanga, tariki 12/02/2013 yabashije kubona amanota 3 ya mbere atsinze ikipe ya Espoir yo mu karere ka Rusizi.
Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA), Celestin Ntagungira aratangaza ko David Dein wahoze ari umuyobozi wungirije w’ikipe ya Arsenal FC mu Bwongereza, bidahindutse azaza mu Rwanda muri Mata uyu mwaka nk’uko babyemeranijweho.
Kuri uyu wa kabiri tariki 12/02/2013, shampiyona y’u Rwanda irakomeza ubwo iza kuba igeza ku munsi wa 17, umwe mu mikino ikomeye ukaza guhuza APR FC na Musanze FC kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.
Nyuma y’umunsi umwe amaze guhesha ikipe y’igihugu ya Nigeria igikombe cya Afurika ku cyumweru tariki 10/02/2013, umutoza Stephen Keshi yatangaje ko yeguye ku mirimo ye.
Jonathan Pitroipa, ukina ku ruhande imbere (winger) mu ikipe y’igihugu ya Burkina Faso, ni we watowe nk’umukinnyi wagaragaje ubuganga kurusha abandi mu mikino y’igikombe cya Afurika cy’ibihugu cyashojwe ku cyumweru tariki 10/02/2013 muri Afurika y’Epfo.
Ikipe y’igihugu ya Nigeria ‘super Eagles’ yegukanye igikombe cya Afurika cy’ibihugu, itsinze ku mukino wa nyuma Burkina Faso igitego 1-0, mu mukino wabereye kuri Soccer City Stadium i Johannesburg muri Afurika y’Epfo, ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru tariki 10/02/2012.
Gustave Nkurunziza, ni we wagizwe umuyobozi mukuru w’ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda –FRVB, nyuma y’amatora yabereye ku cyicaro cy’iryo shyirahamwe ku wa gatandatu tariki ya 09/02/2013.
Ikipe y’igihugu ya Nigeria ‘super Eagles’ yegukanye igikombe cya Afurika cy’ibihugu, itsinze ku mukino wa nyuma Burkina Faso igitego 1-0, mu mukino wabereye kuri Soccer City Stadium i Johannesburg muri Afurika y’Epfo, ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru tariki 10/02/2012.
Nyuma yo gutsinda La Jeunesse ibitego 2-1, mu mukino wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo ku cyumweru tariki 10/02/2013, ubu Rayon Sport irarushwa inota rimwe gusa na Police FC iri ku mwanya wa mbere by’agateganyo muri shampiyona y’u Rwanda yari igeze ku munsi wa 16.
Umwe mu mikino yari itegerejwe mu mpera z’icyi cyumweru, ni umukino wahuje APR FC na Police FC Ku wa gatandatu tariki ya 9/2/2013 ku Kicukiro, umukino ukaba warangiye amakipe yombi anganyije igitego 1-1.
Ikipe y’igihugu ya Mali yihaye intego yo kongera gutsinda Ghana nk’uko yabigenje umwaka ushize, ubwo amakipe yombi aza guhura mu mukino wo guhatanira umwanya wa gatatu mu gikombe cya Afurika cy’ibihugu.
Nyuma y’imvururu zagaragaye ku kibuga i Rusizi ubwo Espoir FC yakinaga na Police FC tariki 19/01/2013, Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda(FERWAFA) ryahanishije iyo kipe kuzakina na Etincelles kuri uyu wa gatandatu tariki 09/02/2013 ari nta bafana bahari.
Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru mu Rwanda irasubukurwa kuri uyu wa gatandatu tariki 09/02/2013, hakinwa imikino y’umunsi wa 16, ahari umukino ukomeye ugomba guhuza APR FC na Police FC ku Kicukiro.
Nkurunziza Gustave na Antoine Sebarinda nibo bahatanira kuyobora Ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda (FRVB), hakazamenyekana uwatsinze nyuma y’amatora azaba kuri uyu wa gatandatu tariki 09/02/2012 ku cyicaro cy’iryo shyirahamwe i Remera.
Ikipe y’u Rwanda ‘Amavubi’ na Uganda ‘Cranes’ zanganyije ibitego 2-2 mu mukino wa gicuti wabereye kuri Stade Amahoro i Remera ku wa gatatu tariki 06/02/2013.
Umutoza w’ikipe y’igihugu ya Nigeria, Stephen Keshi, afitiye icyizere abakinnyi be ko bashobora kubona itike yo gukina mukino wa nyuma w’igikombe cya Afurika, ubwo baza kuba bakina na Mali umukino wa wa ½.
Umutoza w’ikipe y’igihugu (Amavubi), Milutin Sredojevic ‘Micho’, arasaba abakinnyi be kwitwara neza bagatsinda Uganda mu mukino wa gicuti uhuza amakipe yombi kuri uyu wa gatatu tariki 06/02/2013 kuva saa cyenda n’igice kuri Stade Amahoro i Remera.
APR FC yatwaye igikombe cya shampiyona ndetse n’icy’Amahoro umwaka ushize, izakina na Sunrise FC mu gikombe cy’Amahoro cy’uyu mwaka, bikaba byemejwe nyuma ya tombola yabaye tariki 04/02/2013 ku cyicaro cya FERWAFA.
Haruna Niyonzima na Mbuyu Twite bari bategerejwe mu Mavubi arimo kwitegura gukina na Uganda bamaze kugera i Kigali, bakaba batangiye imyitozo na bagenzi babo, mu gihe Olivier Karekezi na Salomon Nirisarike bamaze gutangaza ko batazaza gukina uwo mukino.
Uwizeyimana Bonaventure akinira mu ikipe ya Benediction y’i Rubavu, ni we wasize abandi bakinnyi 39 bari bahanganye mu isiganwa ry’amagare Kigali- Rusumo ryabaye ku cyumweru tariki 03/02/2013.
Ku cyumweru tariki 03/02/2013 kuri Stade ya Musanze, ikipe ya Gicumbi Handball Club yegukanye igikombe cy’umunsi w’intwari itsinze Police HC ku mukino wa nyuma, naho ESI Mukingi itwara igikombe mu bagore.
Cote d’Ivoire na Togo zahabwaga amahirwe yo gukomeza muri ½ cy’irangiza mu gikombe cya Afurika kibera muri Afurika y’Epfo, zatunguwe no gusezererwa na Nigeria na Burkina Faso, ubwo zakinaga imikino ya ¼ cy’irangiza ku cyumweru tariki 03/02/2013.
Nubwo yanze kwitabira CECAFA y’umwaka ushize, Mbuyu Twite ukinira u Rwanda yitwa Gasana Eric, yongeye guhamagarwa mu ikipe y’igihugu (Amavubi) izakina umukino wa gicuti na Uganda tariki 06/02/2013.
Ikipe y’igihugu ya Ghana na Mali ni zo zabonye bwa mbere itike yo kuzakina ½ cy’irangiza mu mikino y’igikombe cya Afurika irimo kubera muri Afurika y’Epfo, mu mikino yabaye ku wa gatandatu tariki 02/02/2013.
Nyuma y’iminsi yari ishize shampiyona y’umukino wa Basketball mu Rwanda mu bagabo no mu bagore isubitswe kugirango hategurwe ikipe z’igihugu zitabiriye imikino y’akarere ka gatanu, kuri uyu wa gatandatu tariki 02/02/2013 shampiyon yarasubukuwe mu bagabo, hakinwa imikino itatu.
Ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball muri Afurika ryemereye Ikipe y’u Rwanda ya Basketball mu bagabo kuzitabira imikino y’igikombe cya Afurika kizabera muri Cote d’Ivoire muri Kanama uyu mwaka.
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryemeje ku mugaragaro ko ikipe y’igihugu Amavubi izakina umukino wa gicuti na Uganda tariki 06/02/2013, mu rwego rwo kwitegura imikino yo gushaka itike yo kuzakina igikombe cy’isi.
Ubwo hakinwaga imikino y’umunsi wa 15 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda, tariki 30/01/2013, amwe mu amakipe y’ibigugu APR FC, Rayon Sport na Mukura yatahanye amanota atatu, ariko Kiyovu Sport yongera gutakaza amanota yikurikiranya.
Mu mukino wa shampiyona y’umupira w’amaguru, ku cyumweru tariki 27/01/2013, ikipe y’akarere ka Muhanga izwi ku izina rya AS Muhanga yanganije na Etincelles mu mukino wahuje aya makipe kuri sitade ya Muhanga.
Ubwo hakinwaga imikino y’umunsi wa 14 wa shampiyona ku wa gatandatu ndetse no ku cyumweru tariki 27/01/2013, amakipe akomeye ndetse n’ayari amaze iminsi yitwara neza yanganyije imikino yakinnye, andi aratsindwa.