Inama y’inteko rusange y’ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda (FERWABA) yateranye tariki 09/09/2012, yemeje ko ari nta kipe izemererwa kurenza abakinnyi b’abanyamahanga babiri mu kibuga igihe cya shampiyona y’u Rwanda.
Kuri icyi cyumweru tariki 16/09/2012, Rayon Sport yegukanye igikombe cy’Agaciro Development Fund nyuma yo gutsinda Mukura igitego 1-0 ku mukino wa nyuma wabereye kuri Stade Amahoro i Remera.
Ikipe y’umupira w’amaguru yo mu ntara y’Amajyaruguru mu karere ka Gicumbi, yari isanzwe imenyerewe nka “Zebres FC” yahinduriwe izina yitwa “Gicumbi FC” kubera ko igisobanuro cyayo kitakibarizwa mu karere irimo ubu.
Ku munsi wa mbere w’irushanwa ryo gushyigikira ikigega Agaciro Development Fund, Rayon Sport, Kiyovu Sport na Mukura byabonye intsinzi, ariko Police FC iratungurwa isezererwa ku ikubitiro ry’irushanwa ryatangiye ku wa kane tariki 13/9/2012.
Amakipe 10 y’umupira w’amaguru amaze kwemeza ko azitabira irushanwa ryo gutera inkunga ikigega ‘Agaciro Development Fund’ rizatangira ku wa kane tariki 13/09/2012 hirya no hino ku bibuga byo mu Rwanda.
Sosiyete kabuhariwe mu guhererekanya amafaranga hirya no hino ku isi, Western Union, yatangaje ko guhera muri iyi saison igiye gufasha urubyiruko ruzajya rutsinda amarushanwa ya ruhago mu burayi kugira ngo bazabashe kubona uburyo bwo kujya mu ishuli.
Nyuma y’aho Rayon Sports yivangiye na Nyanza FC, Ikipe ya Espoir yagize amahirwe yo kugaruka mu cyiciro cya mbere kubera ko muri shampiyona hari kuba hasigayemo amakipe 13 kandi hakenewe 14.
Umwongereza ukomoka muri Ecosse, Andy Murray, bwa mbere mu mateka ye yegukanye igikombe cya US Open atsinze umunya-Serbia, Novak Djokovic, mu mukino w’amaseti atanu, wamaze amasaha atanu kuri uyu wa mbere tariki 10/09/2012.
Ikipe y’u Rwanda yitabiriye amarushanwa ya karate ku rwego rwa Afurika ari kubera mu gihugu cya Maroc iri kugenda yitwara neza.
Ubwo hasozwaga imikino Paralympique (ikinwa n’abamugaye) tariki 09/09/2012, kuri stade Olympique i London mu Bwongereza habereye ibirori bidasanzwe byitabiriwe na bamwe mu bahanzi bakomeye barimo Jay-Z, Rihanna n’abandi ndetse haba n’imyiyereko irimo ibikoresho bidasanzwe.
Inteko rusange ya FERWAFA yateranye tariki 09/09/2012, yemeje ko shampiyona y’icyiciro cya mbere izatangira ku wa gatandatu tariki 22/09/2012, APR FC iheruka gutwara igikombe ikazakina na Marine FC.
Abanyarwanda bitabiriye imikino Paralympique imaze iminsi ibera i London bayirangije ari nta mudari begukanye. Uwo Abanyarwanda bari bafitiye icyizere cyane ni Muvunyi Hermas usiganwa muri metero 400 na 800.
Akarere ka Nyanza na Rayon Sports basinyanye amasezerano y’ubufatanye ashimangira ko Rayon Sport izimukira i Nyanza ndetse ako karere kakazajya gatanga miliyoni 40 muri mwaka mu rwego rwo gushyigikira iyo kipe.
Abasore b’abanyarwanda Hadi Janvier na Joseph Biziyaremye bakina umukino w’amagare, bahagurutse mu Rwanda tariki 08/09/2012, berekeza muri Afurika y’Epfo aho bagiye gukorera imyitozo bitegura amarushanwa mpuzamahanga abategereje mu minsi iri imbere.
Kuri uyu wa 08/09/2012, ku kibuga cya Kaminuza y’Umutara Polytechnic , hasojwe amarushanwa y’imikino y’umupira w’amaguru yahuzaga imirenge yose y’Akarere ka Nyagatare hagamijwe kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiriko.
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA rirategura irushanwa rizahuza amakipe yo mu cyiciro cya mbere, mu rwego rwo gushyigikira ikigega ‘Agaciro Development Fund”. Amakipe abyifuza akazatangira kwiyandikisha ku Cyumweru tariki 09/09/2012.
Nyuma yo kuzamuka mu cyiciro cya mbere, ikipe ya Musanze FC yatangiye gushaka abaterankunga hirya no hino, cyane cyane RDB, bifuza ko yababera umutenkunga uhoraho.
Ku rutonde rw’uko ibihugu bikurikirana mu mupira w’amaguru rushyirwa ahagarara buri kwezi na FIFA, u Rwanda ruri ku mwanya wa 120, rukaba rwazamutseho imyaka 5 ugereranyije n’uko twari ruhagaze mu kwezi gushize.
Umukino wahuje umurenge wa Cyanika na Rugarama mu rwego rw’amarusanwa yo kwizihiza imyaka 25 FPR-Inkotanyi imaze ishinzwe wagaragayemo kwigusha k’umunyezamu afite umupira mu ntoki avuga ko atabona neza maze umukino uhita urangirira aho.
Muri gahunda yayo yo kwiyubaka ngo izabashe kuba ikipe ishinze imizi mu kiciro cya mbere, ikipe Musanze FC yamaze gusinyisha myugariro wa APR FC, Bebeto Lwamba.
Ikipe ya Rayon Sport na APR FC, nk’amwe mu makipe akomeye kandi afite abafana benshi mu Rwanda, zirimo kuganira uko zazakina umukino wa gicuti mu rwego rwo gukusanya amafaranga azashyirwa mu kigega ‘Agaciro Development Fund’.
Mu mukino wa gicuti wahuje Rayon Sport na Kiyovu Sport tariki 01/09/2012 kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, mu rwego rwo gukusanya amafaranga yo gufasha uwahoze ari umukinnyi wa Rayon Sport Sembagare Jean Chrysostome wavunitse bikomeye habonetse miliyoni umwe n’ibihumbi 508.
Umutoza w’ikipe y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 17 (U17) ndetse n’iy’abatarengeje imyaka 20 (U20), Richard Tardy, avuga ko afite icyizere cyo kuzajyana ikipe ya U17 mu gikombe cya Afurika nubwo iheruka kunyagirwa na Nigeria ibitego 8-0.
Ikipe y’u Rwanda ya Sitting Volleyball kuwa mbere tariki 03/09/2012 yasoje urugendo rwayo mu mikino Paralempike irimo kubera i London mu Bwongereza.
Mu mikino ihuza amakipe y’ibigo by’amashuri yisumbuye mu karere ka Afurika y’Uburasirazuba (FEASSA) yari imaze iminsi ibera i Bujumbura mu Burundi, u Rwanda rwabuze igikombe na kimwe mu gihe rwari rwarajyanyeyo amakipe 17 y’imikino itandukanye.
Ikipe y’u Rwanda y’umupira w’amaguru mu batarengeje imyaka 17 yanyagiwe na Nigeria ibitego 5-0, mu mikino wa gicuti wabereye kuri UJ Esuene Stadium i Calabar muri Nigeria kuri uyu wa Gatanu tariki 31/08/2012.
Amakipe atatu yonyine mu makipe arenga 10 y’u Rwanda yari yitabiriye imikino ihuza amakipe y’ibigo by’amashuri yo mu karere ka Afurika y’Uburasirazuba (FEASSA) abera i Bujumbura, niyo yabashije kugera ku mukino wa nyuma.
Inama Njyanama y’akarere ka Nyanza yemeje ko ikipe ya Rayon Sport ihabwa amafaranga yagenerwaga ikipe ya Nyanza FC ariko ikagaruka iwabo ku ivuko, mu nama yateranye kuri uyu wa Gatanu tariki 31/08/2012.
Mu gihe amakipe menshi yo mu cyiciro cya mbere mu Rwanda yihaye gahunda yo kuzakinisha Abanyarwanda gusa muri shampiyona itaha, mu ikipe ya Etincelles bo bavuga ko uwo mushinga utahita ishyirwa mu bikorwa.
Umunya-Espagne ukinira ikipe ya FC Barcelone, Andres Iniesta, niwe wegukanye igihembo cy’umukinnyi witwaye neza kurusha abandi ku mugabane w’Uburayi (best player in Europe) mu muhango wabereye i Monaco mu Bufaransa.