Ikipe z’u Rwanda mu bagabo no mu bagore muri Basketball, zabuze itike yo kuzakina igikombe cya Afurika, nyuma yo kubura umwanya wa mbere mu mikino y’akarere ka gatanu yasojwe ku wa gatandatu tariki 26/01/2013, i Dar Es Salaam muri Tanzania.
Nyuma yo kwegukana umwanya wa gatatu mu mikino y’igikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 17 yasojwe ku wa gatanu tariki 25/01/2013, ikipe y’u Rwanda yahise ibone itike yo kuzakina igikombe cy’isi kizabera muri Mexique.
Ku munsi wa 14, utangiza imikino yo kwishyura muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda, APR FC na Police FC zanganyije imikino yayo ku wa gatandatu tariki 26/01/2013.
Ubuyobozi bwa federation y’umukino wa handball mu Rwanda buravuga ko mu minsi micye bwitegura gutangiza amakipe y’abana batarengeje imyaka umunani “Mini Handball”, bazajya bakina umukino wa handball.
Ikipe y’u Rwanda ya Basketball y’abagabo irakina umukino wa ½ cy’irangiza na Somalia mu ijoro ryo kuri uyu wa gatanu tariki 25/01/2013, mu marushanwa y’akarere ka gatanu akomeje kubera i Dar Es salaam muri Tanzania.
Ndayisenga Valens ukina umukino w’amagare mu ikipe ya Amis Sportif ndetse n’ikipe y’igihugu, yerekeje muri Afurika y’Epfo kuri uyu wa gatanu tariki 25/01/2013, aho agiye gukorera imyitozo, no kongera inararibonye muri uwo mukino.
Ikipe y’u Rwanda ya Volleyball y’abatarengeje imyaka 17, irakina umukino wa nyuma w’igikombe cya Afurika cy’ingimbi kirimo kubera muri Algeria kuri uyu wa gatanu tariki 25/01/2013.
Akagari ka Buvungira ko mu murenge wa Bushekeri mu karere ka Nyamasheke katsinze aka Ngoma ibitego 2-1 ubwo hatangizwaga amarushanwa y’Igikombe cyitiriwe Perezida Paul Kagame mu nzego z’ibanze ku rwego rw’akarere ka Nyamasheke.
Rutahizamu Meddie Kagere wari umaze iminsi akina muri Tuniziya, yagarutse mu Rwanda ahita afata icyemezo cyo kwerekeza muri Police FC, mu gihe Rayon Sport ari yo yari imaze iminsi mu biganiro nawe ndetse igatangaza ko bamaze kumvikana.
Ku mukino wayo wa mbere mu mikino y’akarere ka gatanu ibera muri Tanzania, ikipe y’u Rwanda ya Basketball mu bagabo yatsinzwe na Misiri amanota 96 – 57, ku wa mbere tariki 21/01/2013.
Ubuyobozi bwa federation y’umukino wa Handball mu Rwanda buravuga ko bugiye kwifashisha uburyo bw’umukino wo mu muhanda “street handball” mu rwego rwo kumenyekanisha uyu mukino wa handball.
Police FC ni yo iri ku mwanya wa mbere by’agateganyo muri shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda, nyuma yo gutsinda Espoir FC igitego 1-0 mu mukino w’ikirarane wabereye i Rusizi ku wa gatandatu tariki 19/01/2013.
Nathan Byukusenge ni we Munyarwanda warangije isiganwa ry’amagare Tropical Amissa Bongo’ ari ku mwanya wa bagufi, akaba yararangije ari ku mwanya wa 29 ku rutonde rusange ubwo ryasozwaga tariki 20/01/2013.
Mu rwego rwo gushyira imbere imikoranire myiza hagati ya Polisi ndetse n’abaturage, ku cyumweru tariki 20/01/2013, Abapolisi bakorera mu karere ka Rulindo bakinnye n’abamotari nabo bakorera muri aka karere batsindanwa igitego 1-1.
Intsinzi y’ibitego 3-0 Rayon sport yatsinze mukeba wayo Kiyovu Sport, yatumye yegukana igikombe cya ‘Football Rwanda Media Limited Cup’ (FRM cup) mu mukino wabereye kuri Stade Amahoro i Remera ku cyumeru tariki 20/01/2013.
Ikipe y’u Rwanda y’abagabo n’iy’abagore zikina Basketball, kuri uyu wa gatandatu tariki 19/01/2013 zerekeje i Dar es Salaam muri Tanzania mu mikino y’akarere ka gatanu, igamije no gushaka itike yo kuzakina igikombe cya Afurika.
Abari abayobozi bose b’ikipe ya AS Muhanga bamaze guhagarikwa burundu ku mirimo yabo, nyuma y’aho ikipe igaragarije umusaruro mucye mu mikino ya shampiyona ibanza. Kuri ubu iyo kipe irimo kuyoborwa na Komite y’inzibacyuho.
Umusifuzi w’umunyarwanda Felicien Kabanda aragira uruhare rukomeye mu mukino ufungura igikombe cya Afurika, uza guhuza Afurika y’Epfo yakiriye iyo mikino na Cape Verde kuri uyu wa gatandatu tariki 19/01/2013.
Ikipe ya Volleyball y’ingimbi z’u Rwanda yamaze kugera mu gihugu cya Algeria aho yagiye mu mikino y’igikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 17 izabera i Alger tariki 21-31/01/2013.
Nathan Byukusenge kapiteni w’ikipe y’u Rwanda iri mu isiganwa ry’amagare ‘Tropical Amissa Bongo’ ribera muri Gabon, akomeje kwigira imbere mu myanya ugereranyije n’uko yari yatangiye.
Abakinnyi ba Kiyovu Sport batunguwe n’inkuru y’uko uwari umutoza wabo Kayiranga Baptiste yeguye ka kazi ku wa kane tariki 17/01/2013, ubwo yari arangije kubakoresha imyitozo.
Rayon Sport na Kiyovu Sport zizahatanira akayabo k’ibihumbi 6000 cy’amadolari mu mukino uzayahuza ku cyumweru tariki 20/01/2013 kuri Stade Amahoro i Remera, mu rwego rwo gushyira ku mugaragaro urubuga rwa interineti footballrwanda.com rwerekana amashusho y’imikino ya shampiyona y’u Rwanda.
Kuva tariki 19/01/2013 kugeza tariki 10/02/2013, muri Afurika y’Epfo hazabera imikino y’igikombe cya Afurika (CAN) izaba ikinwa ku nshuro ya 29 mu mateka yacyo. Icyo gikombe kizitabirwa n’amakipe 16 azahatanira kucyambura Zambia yagitwaye muri 2012.
Nyuma yo kutavuga rumwe n’ubuyobozi bwa Mukura Victory Sport ndetse bikavugwa ko umukinnyi Sebanani Emmanuel ‘Crespo’ ashobora kwirukanwa, ubuyobozi bw’iyo kipe buratangaza ko buzamugumana ndetse bakanashaka abandi bakinnyi bo kumwunganira.
Nathan Byukusenge, kapiteni w’ikipe y’u Rwanda iri mu isiganwa ry’amagare ‘Tropical Amissa Bongo’ muri Gabon, ni we Munyarwanda waje hafi akaba yatwaye umwanya wa 22 muri rusange ubwo basiganwaga icyiciro (etape) cya kabiri ku wa gatatu tariki 16/01/2013.
Meddie Kagere umaze iminsi akinira ikipe ya Etoile Sportive de Zarzis yo muri Tuniziya ariko akaba atarahagiriye ibihe byiza, agiye kugaruka mu Rwanda akazakinira ikipe ya Rayon Sport amezi atandatu.
Ubuyobozi bwa Rayon Sports burahakana ko butazishyura amafaranga miliyoni esheshatu Ali Bizimungu wari umutoza wungirije akaza gusezererwa ashinjwa kutavuga rumwe n’umutoza mukuru Didier Gomes Da Rosa.
Police FC yasoje imikino ya shampiyona ibanza (Phase Aller) iri ku mwanya wa kabiri, nyuma yo gutsinda AS Kigali yari iwuriho igitego 1-0 mu mukino wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo ku wa gatandatu tariki 12/01/2013.
AS Kigali yegukanye igikombe cya shampiyona y’abagore mu mwaka ushize, yatangiye iy’uyu mwaka yitwara neza ikaba yatsinze ESIR ibitego 2-1 mu mukino wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo kuri uyu wa gatandatu tariki 12/01/2013.
Myugariro wa APR FC Emery Bayisenge yerekeje mu gihugu cy’Ububiligi aho agiye gukora igeragezwa mu ikipe ya Zulte-Waregem FC yo mu cyiciro cya mbere muri icyo gihugu.