Ikipe Imena FC y’abasheshe akanguhe mu karere ka Ruhango, yahuye na ngenzi yayo yo mu Burundi le Ferose nayo y’abasheshe akanguhe tariki 15/12/12 mu gihugu cy’u Burundi.
Ikipe ya Police Handball Club yegukanye igikombe cy’u Rwanda (Coupe du Rwanda) nyuma yo gutsinda APR amanota 23-22 ku mukino wa nyuma wabereye muri SFB ku wa gatandatu tariki 15/12/2012.
Umutoza wa Vital’o FC, Kanyankore Gilbert Yaoundé, yishimiye ko ikipe ye izakina na APR FC mu cyiciro cy’ibanze cy’imikino y’igikombe gihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo muri Afurika (CAF Champions League).
Rayon Sport yabonye itike yo kuzakina na APR FC umukino wa nyuma mu irushanwa ryo kwizihiza isabukuru y’imyaka 25 ya FPR Inkotanyi.
Ikipe y’abafite ubumuga ya sitting volley ball y’akarere ka Gisagara yatwaye igikombe ku rwego rw’igihugu mu marushanwa yateguwe mu rwego rwo kwizihizi isabukuru ya FPR, ndetse bikanahuzwa n’umunsi mpuzamahanga w’abafite ubumuga wizihijwe tariki 03/12/2012.
APR FC yabonye itike yo kuzakina umukino wa nyuma mu irushanwa ry’isabukuru y’imyaka 25 ya FPR Inkotanyi, nyuma yo gutsinda Vital’o FC y’i Burundi ibitego 2-0 mu mukino wabaye tariki 15/12/2012.
Umukino uzwi ku izina rya Damu (jeu de dames) ni umwe mu mikino ifite amategako ayigenga yoroshye kuyafata kandi n’imikinire yawo ikaba itagoranye cyane nubwo abahanga bavuga ko bisaba ubwitonzi no gutekereza ku mukinnyi wifuza gutsinda.
Ikipe y’u Rwanda izitabira isiganwa ry’amagare ‘‘La tropicale Amissa Bongo 2013’, izaba igizwe n’abakinnyi bakiri batoya, bakazayoborwa n’umukinnyi umwe ukuze Nathan Byukusenge; nk’uko byatangajwe n’umutoza w’ikipe y’igihugu y’umukino w’amagare Jonathan Boyer.
Umutoza wa Rayon Sport wungirije, Ali Bizimungu, afite icyizere cyo gutsinda Villa Sports Club yo muri Uganda, ubwo bazaba bakina umukino wo kwizihiza isabukuru y’imyaka 25 ya FPR, ku cyumweru tariki 16/12/2012 kuri stade ya Kigali i Nyamirambo.
Umusatirizi witwa Godfrey Chitalu ukomoka mu gihugu cya Zambiya yesheje agahigo ko gutsinda ibitego byinshi mu mupira aho yatsinze ibitego 107 mu mwaka w’i 1972.
Nyuma y’irushanwa ryo kugaragaza impano y’umupira w’amaguru ryabereye ahitwa muri ETO Kicukiro mu Ugushyingo uyu mwaka, abakinnyi 10 b’abanyarwanda bashimwe n’abashinzwe kugurisha abakinnyi, bazajya gukora igeregezwa i Burayi mu mwaka utaha.
Komisiyo ishinzwe ibihano yagabanyirije igihano uwahoze ari umutoza w’ikipe ya Rayon Sports, Jean Marie Ntagwabira, maze kiva ku myaka itanu gishyirwa ku myaka ibiri.
APR FC na Police FC zizakina n’amakipe y’i Burundi mu bikombe bihatanirwa n’amakipe yabaye aya mbere iwayo n’ayatwaye ibikombe iwayo muri Afurika (CAF Champions League na Confederation Cup).
Kubera ko bamaze kumenya akamaro ka siporo, bamwe mu baturage bo mu karere ka Rulindo iyo bavuye guhinga bakina umupira w’amaguru cyangwa bagakora izindi siporo.
Ubwo FC Barcelone yakinaga na Real Betis kuri icyi cyumweru tariki 09/12/2012, Lionel Messi yatsinze igitego cye cya 86 muri y’uyu mwaka.
Ku butaka bwayo, ikipe y’igihugu ya Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA ku nshuro ya 13 mu mateka yayo nyuma yo gutsinda Kenya ibitego 2-1 ku mukino wa nyuma wabereye Namboole Stadium ku wa gatandatu tariki 08/12/2012.
Byukusenge Nathan ukinira ikipe ya Benediction Club, ni we wegukanye umwanya wa mbere mu isiganwa ry’amagare Kigali-Muhanga-Kigali ryari rigamije kurwanya ruswa, ryabaye kuri uyu wa gatandatu tariki 08/12/2012.
Mu ntangiro za 2013, abana bakina umupira w’amaguru mu Rwanda, bari hagati y’imyaka 6 -12, bazatangira gukurikirwanwa binyuze muri gahunda yo kuzamura abana yitwa ‘Grassroots Festivals’, nk’uko byemejwe ku wa Gatanu tariki 07/12/2012, iyi gahunda itangzwa ku rwego rw’igihugu.
Amakipe ane yo muri aka karere APR FC na Rayon Sport zo mu Rwanda, Villa Sports Club yo muri Uganda na Vital’o yo mu Burundi, nizo zizitabira irushanwa rigamije kwizihiza isaubukuru y’imyaka 25 FPR imaze ishinzwe.
Ikipe y’igihugu y’abafite ubumuga yasuye abakina uyu mukino mu karere ka Ngororero, mu rwego rwo kubumvisha ko nabo bafite ubushobozi bwo kwikorera no guhesha ishema igihugu, ariko Babura aho bakinira umukino wagumbaga kubahuza.
Kiyovu Sport izakina idafite rutahizamu wayo Bokota Lamaba, kubera amakarita abiri y’umuhondo akazasiba uwo mukino uzabera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, mu mukino w’umunsi wa Cyenda wa shampiyona uzahuza Kiyovu Sport na APR FC ku cyumweru tariki 09/12/2012.
Kuri uyu wa gatandatu tariki 08/12/2012, mu karere ka Huye na Gisagara mu ntara y’Amajyepfo, hazabera isiganwa ngarukamwaka ry’amamodoka ryiswe ‘Huye Rally’ rikazazenguruka ibice bitandukanye bigize utwo turere.
Abakinnyi 65 harimo 15 b’abagore bakina umukino w’amagare mu Rwanda nibo bazitabira isiganwa ry’amagare rigamije kurwanya ruswa, rizaba ku wa gatandatu tariki 08/12/2012.
Ikipe ya Chelsea yananiwe kuguma mu irushanwa ry’igikombe guhuza amakipe yatwaye ibikombe iwayo ‘UEFA Champions League’ yaherukaga kwegukana, ubwo yarangizaga imikino y’amatsinda iri ku mwanya wa gatatu.
Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru yari imaze ukwezi yarasubitswe kubera ikipe y’igihugu yiteguraga irushanwa rya CECAFA, izasubukurwa ku wa gatandatu tariki 08/12/2012.
Nyuma yo gutsinda Ethiopia ibitego 2-0 mu mukino wa ¼ cy’irangiza tariki 04/12/2012, Uganda yahise ibona itike yo kuzakina ½ cy’irangiza ikazakina na Tanzania ku wa kane tariki 06/12/2012.
Ikipe y’igihugu y’igimbi y’umukino wa Volleyball yahawe itike yo kwitabira imikino ya nyuma y’igikombe cy’Afurika izabera i Tunis muri Tuniziya, kuva tariki 28/02-09/03/2013.
Noneninjye Jean Crallene ukora mu kigo cya Tumba College of Technology, avuga ko ashaka gutoza urubyiruko rwo mu karere ka Rulindo gukora siporo ariko akeneye ubufasha.
Urugendo rw’Amavubi muri CECAFA rwarangiye, ubwo yatsindwaga na Tanzania ibitego 2-0 mu mukino wa ¼ cy’irangiza wabereye kuri Stade Lugogo kuri uyu wa mbere tariki 03/12/2012.
Ikibuga cya stade ya Muhanga cyari kimaze igihe cyubakwa ku buryo bugezweho kimaze kuzura, kikajya gifasha abana bato kuzamuka mu mupira w’amaguru.