Urwunge rw’Amashuri rwa Camp Kanombe ryo mu karere ka Kicukiro (mu bahungu) ndetse n’Ishuri Ryisumbuye rya Rukara mu karere ka Kayonza (mu bakobwa) ni yo mashuri yegukanye ibikombe ku rwego rw’igihugu mu marushanwa y’umupira w’amaguru yo mu mashuri yisumbuye yitiriwe Umukuru w’igihugu “Schools Kagame Cup”.
Ikipe ya Brazil yagukanye umwanya wa mbere mu itsinda rya mbere mu gikombe cy’isi, muri 1/8 cy’irangiza izakina na Chili yabaye iya kabiri mu itsinda rya kabiri, naho Ubuholandi bwegukanye umwanya wa mbere mu itsinda rya kabiri bukazakina na Mexique yabaye iya kabiri mu itsinda rya mbere.
Igikombe cy’imiyoborere myiza cyari kimaze igihe gihatanirwa n’amakipe y’abagore ahagarariye uturere twose tw’igihugu cyegukanywe n’akarere ka Rutsiro nyuma yo gutsinda akarere ka Musanze ibitego bine ku busa.
Mu gitondo cyo ku wa 22 Kamena 2014, ku cyicaro cy’akarere ka Muhanga, niho hatangirijwe igikorwa cyo gukora Sport kuri bose mu itorero ry’Abadiventiste b’umunsi wa karindwi muri Asosiyasiyo y’u Rwanda rwo hagati.
Mu mikino ihuza amakipe ane ya mbere muri shampiyona ya Volleyball, ikipe ya Rayon Sport Volleyball Club niyo yegukanye umwanya wa mbere nyuma yo gutsinda APR VC imikino ibiri kuri umwe ku cyumweru tariki 22/6/2014 kuri Stade ntoya i Remera.
Algeria yatsinze Koreya y’Epfo 4-2 na Portugal yanganyije na Reta zunze ubumwe za Amerika bigoranye, ziyongereye amahirwe yo gukomeza guhatanira gukomeza mu irushanwa ry’igikombe cy’isi, mu gihe Ububiligi bwo bwamaze kwizera gukomeza muri 1/8 cy’irangiza ubwo bwatsindaga Uburusiya igitego 1-0.
Ikipe ya Police FC, mu rwego rwo kwiyubaka yitegura shampiyona izatangira muri Nzeri uyu mwaka, imaze kugura abakinnyi bane bakina ku myanya itandukanye, muri bo batatu bakaba bavuye mu ikipe ya AS Kigali.
Bamwe mu baturage biganjemo urubyiruko bo mu murenge wa Bushoki ho mu karere ka Rulindo, baravuga ko bamaze igihe bari mu bwigunge batewe n’ikibuga cy’imikino bakiniragamo ubu kikaba cyarasibamye bitewe n’ibitaka n’indi myanda bagishyizemo, bigatuma kitagikoreshwa.
Ikipe y’ u Bufaransa irimo kwitwara neza mu gikombe cy’isi, ifite amahirwe menshi yo kujya muri 1/8 cy’irangiza nyuma yo kunyagira u Busuwisi ibitego 5-2 mu mukino wayo wa kabiri mu itsinda rya gatanu wabaye ku wa gatanu tariki ya 20/6/2013, naho u Bwongereza burasezererwa nyuma y’aho u Butaliyani bwananirwaga kuyitsindira (…)
Ikipe y’igihugu ya Cote d’Ivoire izategereza umukino wayo wa nyuma mu itsinda izakina n’Ubugereki kugirango yizere gukomeza muri 1/8 cy’irangiza mu gikombe cy’isi, nyuma yo gutsindwa na Colombia mu mukino wayo wa kabiri ku wa kane tariki 19/6/2014.
Ikipe y’igihugu y’Ubwongereza ifite ibyago byinshi byo gusezererwa mu gikombe cy’isi hakiri kare, nyuma yo gutsindwa na Uruguay ibitego 2-1 mu mukino wo mu itsinda rya kane wabaye ku wa kane tariki 19/6/2014 i Sao Paulo muri Brazil.
Mushambakazi Zura, umukobwa wo mu kigero cy’imyaka nka makumyabiri ukina umukino wa Taekwondo akaba ageze ku rwego rwo gukina mu marushanwa ku rwego rw’isi avuga ko kuba umukino wa Taekwondo ari umukino wo kurwana kandi ukaba usaba ingufu nyinshi bidatuma ataba umukobwa w’umutima nk’abandi.
Umukinnyi w’ikipe y’u Rwanda Nathan Byukusenga yagukanye umwanya wa kane mu isiganwa ry’amagare ryo kuzenguruka Congo-Kinshasa (Tour de la RDC 2014), ubwo ryatangiraga ku wa gatatu tariki ya 18/6/2014 mu gace ka Kolwezi ho mu ntara ya Katanga.
Ikipe y’igihugu ya Espagne yagukanye igikombe cy’isi cyeherukaga kubera muri Afurika y’Epfo muri 2010 yatunguwe no gusezererwa rugikubita ubwo yatsindwaga na Chile ibitego 2-0, ikaba yajyanye na Cameroun nayo yatashye itarenze umutaru nyuma yo kunyagirwa na Croatia ibitego 4-0.
Mu Karere ka Karongi hatangirijwe icyumweru cy’imikino ya Olempike cyangwa Olympic Games mu Ntara y’Uburengerazuba maze berekana imikino mishya yinjijwe mu Mikino Olempike ari yo Tayikondo (Taekwondo), Ubwirinzi cyangwa Fencing ndetse no kumasha bita mu Cyongereza Archery.
Ikipe y’igihugu ya Algeria, imwe mu makipe atanu ahagarariye Afurika mu gikombe cy’isi mu mupira w’amaguru yatsinzwe n’Ububiligi ibitego 2-1, naho Brazil mu rugo inganya na Mexique ubusa ku busa ku wa kabiri tariki 17/6/2014.
Ikipe y’Ubufaransa ibifashijwemo n’ibitego bitatu bya Karim Benzema yabonye intsinzi ya mbere mu mikino y’igikombe cy’isi kirimo kibera muri Brazil ubwo yatsindaga Honduras, cyo kimwe na Argentine yakuye intsinzi imbere ya Bosnie Herzegovina ibifashijwemo na kapiteni wayo Lionel Messi.
Ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda (FERWACY) ku cyumweru tariki 15/6/2014 ryafunguye ku mugaragaro ikigo cyigisha umukino w’amagare giherereye mu karere ka Musanze mu ntara y’Amajyaruguru.
Ku nshuro ya kabiri u Rwanda ruzitabira isiganwa mpuzamahana ry’amagare ryo kuzenguruka Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo bita Tour de la RDC 2014, rizatangira tariki ya 17/6/2014, aho ruzaba ruhagarariwe n’abakinnyi batatu Byukusenge Nathan, Abraham Ruhumuriza na Hadi Janvier.
Umubiligi Luc Eymael wahoze atoza ikipe ya Rayon Sport akaza kuyivamo muri Gicurasi uyu mwaka amaze kuyihesha umwanya wa kabiri muri shampiyona, yamaze kumvikana n’ikipe yitwa La Jeunesse Sportive de Kairouan yo muri Tuniziya azatangira gutoza mu minsi mike.
Ku munsi wa kabiri w’imikino y’igikombe cy’isi irimo kubera muri Brazil Ubuholandi bwanyagiye Espagne ibitego 5-1 mu mukino wazo wa mbere mu itsinda rya kabiri, mu gihe mu itsinda rya mbere Cameroun, imwe mu makipe atanu ahagarariye Afurika, yatangiye itsindwa na Mexique mu mikino yabaye kuwa gatanu tariki 13/06/2014.
Nyuma y’uko komite y’igihugu y’imikino y’ abafite ubumuga (NPC) itangiriye ubukangurambaga mu kugaragaza ko n’abafite ubumuga bafite uburenganzira bwo kwidagadura n’abandi nta kubaheza, bamwe mu bafite ubumuga bashima iki gikora.
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi (FIFA) ryatangaje ko amakipe, abakinnyi cyangwa abafana bayo bazagaragaraho ibikorwa by’ivanguraruhu mu gikombe cy’isi kirimo kubera muri Brazil, azahita yirukanwa mu gikombe cy’isi nta nteguza.
Ikipe y’igihugu ya Brazil yatangiye neza igikombe cy’isi yakiriye, ubwo Neymar Junior yatsindaga ibitego bibiri muri bitatu ikipe ya Brazil iya Croatia mu mukino ufungura irushanwa tariki ya 12/6/2014. Muri uwo mukino Croatia nayo yatsinze igitego kimwe.
APR FC na Police FC nizo zihabwa amahirwe menshi yo kuzakina umukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro uzaba tariki 4/7/2014 nyuma yo kwitwara neza mu mikino ya ½ cy’irangiza ibanza yabaye ku wa gatatu tariki 11/6/2014.
Isiganwa mpuzamahanga ry’amagare rizenguruka u Rwanda buri mwaka (Tour du Rwanda) rizatangira tariki 16/11/2014, rizatwara akayabo ka miliyoni 400 z’amafaranga y’u Rwanda rikazamara icyumweru, aho abasiganwa bazarushanwa mu ntera ndende kurenza iyo basiganwe mbere.
Umutoza Jose Mourinho wiyise « The Special One » yongeye kuvugwa mu bitangazamakuru ubwo yavaga ku ntebe ye y’ubutoza akinjira mu kibuga agatera umutego umuririmbyi wakiniraga ikipe y’abanyamakuru Mourinho ubwe yatozaga.
APR FC yatsindiye kujya muri ½ cy’irangiza mu gikombe cy’Amahoro nyuma yo gusezerera Rayon Sport iyitsinze ibitego 2-1 mu mukino wa ¼ cy’irangiza wabereye kuri sitade ya Kigali ku cyumweru tariki ya 8/6/2014.
Ikipe y’u Rwanda y’abagore mu mupira w’amaguru yasezerewe na Nigeria iyitsinze igiteranyo cy’ibitego 12-1 mu mu guhatanira itike y’igikombe cya Afurika kizabera muri Namibia mu Ukwakira uyu mwaka.
Ikipe y’ababana n’ubumuga y’umukino wa Seat Ball yo mu karere ka Burera itangaza igikeneye ibikoresho by’ibanze bijyanye n’uwo mukino kugira ngo bawukine neza babe bagera ku rwego rwo hejuru, ibe yaserukira ako karere.