Ikipe ya Real Madrid ntiyabashije kwikura imbere ya mukeba wayo FC Barcelone mu mukino wa shampiyona wazihuje mu ijoro ryo kuwa 24/03/2014 kuri stade ya Santiago Bernabeau bikarangira FC Barcelona itsinze Real Madrid ibitego 4-3.
Rayon Sport yafashe umwanya wa mbere muri Turbo National Football League nyuma yo gutsinda mukeba wayo APR FC ibitego 2-1 mu mukino w’umunsi wa 21 wabereye kuri Stade ya Kigali ku cyumweru tariki 23/3/2014.
AS Kigali yakomeje umuhigo wo kwitwara neza mu rugo ubwo yatsindaga Difaa El Jadida yo muri Maroc igitego 1-0 mukino ubanza wa 1/8 cy’irangiza mu mikino ihuza amakipe yatwaye ibikombe iwayo muri Afurika (CAf Confederation Cup), wabareye kuri Stade ya Kigali ku wa gatandatu tariki ya 22/3/2014.
Muri tombola y’uko amakipe azahura muri ¼ cy’irangiza mu mikino ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo ku mugabane w’Uburayi (UEFA Champions League), yabaye ku wa gatanu tariki 21/3/2014, ikipe ya Manchester United yo mu Bwongereza yatomboye kuzakina na Bayern Munich yo mu Budage.
Mu buryo bwatunguye benshi, ikipe ya Manchester United yari imaze igihe itsindwa yasezereye Olympiakos yo mu Bugereki maze ikomeza muri ¼ cy’amarushanwa ya UEFA Champions League ahuza amakipe yabaye aya mbere iwayo ku mugabane w’i Burayi.
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA, Federation Rwandaise de Football Amateur, ryokejwe igitutu ryemera kugarura umukino wa Rayon Sport na APR FC ku cyumweru tariki 23/3/2014, nyuma y’aho Rayon Sport igaragarije ko itemera impamvu zose zatangwaga na FERWAFA zo gusubika uwo mukino w’umunsi wa 21 wa shampiyona.
Nyuma y’aho ikipe ya Real Madrid yo mu gihugu cya Espagne itsindiye Schalke 04 yo mu Budage mu mikino yombi, iyi kipe yakomeje muri ¼ cy’irangiza mu irushanwe ry’amakipe yabaye aya mbere iwayo ku mugabane w’Iburayi (UEFA Champion’s League).
Ubwo imikino y’igikombe cy’Amahoro yatangiraga kuri uyu wa kabiri tariki 18/3/2014 aho yari muri 1/16 cy’irangiza, ikipe ya Rayon Sport yanyagiye Sunrise FC ibitego 5-1 mu mukino wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.
Ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sport bwatangaje ko butemera isubikwa ry’umukino wayo na APR FC wagombaga gukinwa ku cyumweru tariki 23/3/2014, ndetse ngo niba uwo mukino utabereye igihe wari wateganyijwe mbere, iyo kipe izahagarika amarushanwa yose yari irimo muri uyu mwaka wa 2014.
Nyuma y’aho ikipe ya Manchester United itsindiwe imbere y’abafana bayo na Liverpool mu mukino ya Shampiyona ibitego 3-0, bamwe mu bafana bayo batakarije ikizere iyi kipe mu mikino ya UEFA Champions League na Europa League umwaka utaha.
Amakipe ya APR Basketball Club y’abagabo n’iy’abagore zikomeje kuza ku isonga muri shampiyona ya Basketball yari igeze ku munsi wayo wa kane ku cyumweru tariki ya 16/3/2014.
Umukino wari utegerejwe hagati ya AS Kigali na Police FC ku cyumweru tariki 16/3/2014 kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, warangiye amakipe yombi anganyije igitego 1-1, ariko kapiteni wa AS Kigali Mbaraga Jimmy ahabwa ikarita y’umutuku nyuma yo gutsinda igitego.
Muri shampiyona ya Volleyball yari igeze ku munsi wa gatatu ku wa gatandatu tariki ya 15/3/2014, kuri Club Rafiki i Nyamirambo, habereye imikino y’amakipe atatu akomeye mu Rwanda, aho APR VC yatunguye Rayon Sport na KVC ikazitsinda amaseti 3-1.
Ikipe ya APR FC ikomeje umuvuduko wo gushaka igikombe cya shampiyona nyuma yo gutsinda Etincelles igitego 1-0, ikaba ikomeje kurusha amanota atatu Rayon Sport iri ku mwanya wa kabiri n’ubwo yatsinze Mukura ibitego 3-1.
Amakipe ya APR na Rayon Sport aho ava akagera akunda guhangana mu mikino itandukanye, kuri uyu wa gatandatu tariki ya 15/3/2014 zirahurira mu mukino wa shampiyona ya Volleyball igeze ku munsi wayo wa gatatu, zikazakinira kuri Club Rafiki i Nyamirambo.
Mukura Victory Sport na Rayon Sport ziheruka gutsindwa imikino ya shampiyona iheruka, zirahura mu mukino w’umunsi wa 20 ubera kuri Stade ya Muhanga kuri uyu wa gatandatu tariki ya 15/3/2014.
Hashize amezi atari make abantu benshi batuye igihugu cya Brazil kizakira imikino y’igikombe cy’isi giteganyijwe mu mwaka wa 2016 bakora imyigaragambyo banatanga ubutumwa bwamagana kwakira iyo mikino mu gihugu cyabo.
AS Kigali yari imaze iminsi mu marushanwa mpuzamahanga, yatsinze AS Muhanga igitego 1-0 mu mukino w’ikirarane wabereye kuri Stade Muhanga kuri uyu wa gatatu tariki 13/03/2014.
Manchester City yo mu Bwongereza na Bayern Leverkusen yo mu Budage nazo zasezerewe muri 1/8 cy’irangiza mu irushwanwa ry’amakipe yabaye aya mbere iwayo ku mugabane w’i Burayi nyuma ya Arsenal na AC Milan.
Olivier Mulindahabi wari Umunyamabanga akaba n’umuvugizi wa Mukura Victory Sport niwe wagizwe umunyamabanga mukuru wa FERWAFA ku mugaragaro ku wa gatatu tariki 12/3/2014, nyuma yo gushyira ku mugaragaro ibyavuye mu bizamini abari abakindida batatu bakoze mu cyumweru gishize.
Uzamukunda Elias uzwi cyane ku izina rya ‘Baby’ ukina mu Bufaransa na Salomon Nirisarike ukina mu Bubiligi bavuga ko bamerewe neza cyane mu makipe yabo ariko ko bifuza kujya mu yandi makipe yo muri za shampiyona zikomeye kurushaho, kugirango nabo bakomeze gutera imbere.
Abana bato bakina umupira w’amaguru bo mu karere ka Ngororero barifuza ko abashinzwe kuzamura impano z’abana babitaho kuko nabo basanga bafite impano ndetse bakavuga ko bashobora no kwerekana itandukaniro n’abandi.
Amakipe ya football na volleyball y’umushinga uri mu mirimo yo kubyaza gazi metani yo mu Kivu amashanyarazi (Kivu Watt) ngo afite inyota yo kwiyubaka akagera muri shampiyona zo mu Rwanda nibura mu cyiciro cya kabiri.
Rayon Sport yananiwe gukomeza kwicara ku mwanya wa mbere muri shampiyona y’u Rwanda ubwo yatsindwaga na Espoir FC ibitego 2-1 mu mukino w’umunsi wa 19 wabereye kuri stade ya Kigali i Nyamirambo ku cyumweru tariki ya 9/3/2014.
Ikipe ya APR FC yasubiye ku mwanya wa mbere muri shampiyona nyuma yo gutsinda Mukura Victory Sport igitego 1-0 mu mukino w’umunsi wa 19 wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo ku wa gatandatu tariki ya 8/3/2014.
Ikipe y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 20 izasubira mu myitozo ku wa mbere tariki ya 10/3/2014 yitegura gukina na Sudan y’Amajyepfo mu mukino ubanza w’amajonjora yo gushaka itike y’igikombe cya Afurika kizabera muri Senegal umwaka utaha.
Ikipe ya AS Kigaki ihagarariye u Rwanda mu mikino ihuza amakipe yatwaye ibikombe iwayo muri Afurika (CAF Confederation Cup), yasezereye Al Ahly Shendi yo muri Sudan hitabajwe za penaliti mu mukino wo kwishyura wabereye muri Sudan ku wa gatanu tariki 7/3/2014.
Ku wa gatatu tariki 5/3/2014 nibwo itsinda ry’abakinnyi batandatu b’ikipe y’u Rwanda y’umukino w’amagare bahagurutse i Kigali berekeza muri Algeria, aho bazitabira amarushanwa icyenda mu gice kingana n’iminsi 21.
Ikipe y’u Rwanda Amavubi yanganyije igitego 1-1 n’ikipe y’u Burundi mu mukino wa gicuti wabereye kuri Stade Prince Louis Rwagasore i Bujumbura kuri uyu wa gatatu tairki ya 5/3/2014.
Bamwe mu bafite ubumuga bo mu turere two mu ntara y’Iburasirazuba bavuga ko imikino ari kimwe mu bituma ufite ubumuga yiyumvamo icyizere igihe awukina ndetse bikaba akarusho igihe habayeho amarushanwa ku rwego rw’igihugu.