Mu gihe shampiyona y’icyiciro cya mbere cy’umupira w’amaguru mu Rwanda yigijwe inyuma ho icyumweru kimwe, amakipe akomeje gukina imikino ya gicuti mu rwego rwo kwitegura neza shampiyona ahanini bamenyereza abakinnyi bashya bongewe muri ayo makipe.
Ikipe ya Espoir ifite igikombe cya shampiona y’umwaka ushize yatsinze CSK BBC ku manota 89-48 mu mukino wa shampiona wabaye tariki 15/09/2013.
Claudette Mukasakindi, uhagarariye u Rwanda mu mukino wo gisiganwa ku maguru mu mikino ihuza ibihugu bikoresha Igifaransa (Francophonie), kuri uyu wa gatanu tariki ya 13/09/2913, yegukanye umudari wa ‘Bronze’ mu gusiganwa meteri 10.000.
Ikipe y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 20 yari ihagarariye u Rwanda mu mikino ihuza ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa, nyuma yo gusezererwa , kuri uyu wa gatatu yakinnye umukino wa nyuma mu itsinda, inganya na Congo Brazzaville igitego 1-1.
Nyuma yo gutsindwa na Canada igitego 1-0, ikipe y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 20, tariki 10/09/2013, yanganyije n’Ubufaransa ubusa ku busa mu mukino wa kabiri mu itsinda mu irushanwa ririmo guhuza ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa ribera i Nice mu Bufaransa.
Mu marushanwa y’imikino y’intoki ya basketball, volleyball na handball yabereye mu mujyi wa Karongi ku cyumweru, hamenyakanye amashuri yatsinze azahagararira ako karere mu marushanwa azaba ku rwego rw’Intara mu murenge wa Birambo ku cyumweru tariki 14/09/2013.
Umukinnyi Nsabimana Eric ukinira APR FC ndetse n’ikipe y’igihugu Amavubi, azamara amezi hagati y’arindwi n’umunani adakina umupira w’amaguru nyuma yo kugira imvune ikomeye, ubwo yakiniraga ikipe y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 20 mu mukino wa gicuti mu Bufaransa ubwo yiteguraga imikino ya ‘Francophonie’.
Ubuyobozi bw’umurenge wa Bwishyura mu karere ka Karongi, buratangaza ko n’ubwo nta gihe runaka cyatangwa, ngo hari icyizere ko muri ako karere bazongera bakagira ikipe y’umupira w’amaguru iri mu cyiciro cya mbere.
Amakipe y’u Rwanda y’umupira w’amaguru yaraye atsinzwe mu mikini ibiri yakinnye ku cyumweru tariki ya 08/09/2013 i Cotonou muri Benin n’i Nice mu Bufaransa. Ikipe nkuru yatsinzwe ibitego 2 ku busa mu mukino gushaka itike yo kuzakina igikombe cy’isi 2014, naho ikipe y’abari munsi y’imyaka 20 itsindwa na Canada 1-0 mu mikino (…)
Abahanzi n’abanyabugeni b’u Rwanda bitabiriye imikino ihuza ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa Jeux de la Francophonie2013 baratangaza ko bizeye kuzavana imidari yo kwitwara neza muri ayo marushanwa arimo kubera i Nice mu Bufaransa.
Ikipe y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 20, kuri icyi cyumweru tariki ya 08/09/2013, irakina umukino wayo wa mbere n’igihugu cya Canada mu irushanwa rihuza ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa (Jeux de la Francophonie 2013) irimo kubera i Nice mu Bufaransa.
Nyuma y’aho ikipe ya Congo Brazzaville y’umupira w’amaguru yari mu itsinda rimwe n’u Rwanda itaziye mu marushanwa, u Rwanda rwayiteye mpaga, rukaba ruzakina na Canada n’Ubufaransa gusa, mu mikino y’amatsinda y’irushanwa rihuza ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa (Jeux de la Francophinie 2013).
Umutoza w’ikipe y’u Rwanda y’umupira w’amaguru y’abatarengeje imyaka 20, bwana Richard Tardy avuga ko imyitozo yakoze imwemerera kwitwara neza imbere y’ikipe ya Congo Brazzaville bakina kuri uyu wa gatanu tariki ya 6/9/2013, ku munsi wa mbere w’imikino ihuza ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaranda, Jeux de la Francophonie.
Zenith Club y’abakina umukino wo gusinganwa mu mazi mu karere ka Karongi, ku cyumweru tariki 01-09-2013 yegukanye imyanya itatu ya mbere mu marushanwa bise Triathlon.
Umunya-Brasil Kaka Ricardo Izecson Santos Leite, wakiniraga Real Madrid yerekeje mu ikipe yahozemo ya AC Milan ku buntu nubwo yari yaraguzwe miliyoni 67€ ubwo yerekezagamuri Real Madrid muri 2009.
Bwa mbere mu Rwanda kuri icyi cyumweru tariki 01/09/2012, haraba umukino w’igikombe kiruta ibindi ‘Super Cup” gihuza Rayon Sport na AS Kigali kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo kuva saa cyenda n’igice.
Ikipe y’u Rwanda ya Handball y’abakobwa batarengeje imyaka 19 ku wa kane tariki 29/08/2013 nibwo yerekeje i Oyo muri Congo Brazzaville mu irushanwa ry’igikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 19 rizatangira tariki ya 1/9/2013.
Umunya-Cameroun Samuel Eto ‘Fils’, wakiniraga ikipe ya Anzhi Makhachkala mu Burusiya, kuri uyu wa kane tariki 29/08/2013 yasinye amasezerano y’umwaka umwe yo gukinira ikipe ya Chelsea, akazahabwa miliyoni 7 z’ama pounds muri icyo gihe.
Kuri uyu wa kane tariki 29/8/2013, mu mugi wa Monaco mu Bufaransa habereye tombola y’uko amakipe azahura mu irushanwa rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo ku mugabane w’Uburayi (UEFA Champions League 2013/2014).
Shangazi Rugina, wamenyekanye cyane mu Rwanda kubera gukunda imikino cyane cyane umupira w’amaguru, yitabye Imana ku wa gatatu tariki 28/08/2013 azize uburwayi.
Bamwe mu banyamuryango b’ikipe ya La Jeunesse bavuga ko ikipe yabo izitabira shampiyona ya 2013/2014, bitandukanye n’ibyo umuyobozi wayo John Uwintwari yandikiye FERWAFA avuga ko ikipe abereye Umuyobozi itazakina shampiyona itaha ndetse ikaba yari yamaze gusimbuzwa Etincelles yari yaramanutse mu cyiciro cya kabiri.
Ikipe y’u Rwanda ya Basketball yegukanye umwanya wa cumi mu irushanwa ry’igikombe cya Afuruka (Afrobasket 2013), ririmo kubera i Abidjan muri Cote d’Ivoire.
Ikipe y’u Rwanda ya Volleyball mu batarengeje imyaka 21, nyuma yo gusezererwa mu gikombe cy’isi kirimo kubera muri Turukiya, kuri uyu wa kane tariki 29/8/2013, yatangiye guhatanira kuva ku mwanya wa 17 kugeza ku mwanya wa 20.
Ubuyobozi bw’ikipe ya La Jeunesse bwatangaje ko ikipe yabo itazitabira shampiyona y’uyu mwaka izatangira tariki 21/09/2013, kubera ko ari nta mikoro ifite, nyuma y’aho sosiyete yitwa Tinco yayiteraga inkunga isheshe amasezerano bari bafitanye.
Kuri uyu wa kabiri tariki 27/08/2013, ikipe y’u Rwanda ya Basketball irakina na Senegal muri 1/8 cy’irangiza mu mikino y’igikombe cya Afurika (Afrobasket 2013) irimo kubera i Abidjan muri Cote d’ivoire.
Nyuma yo gutsindwa n’amakipe yose uko ari ne yari kumwe nayo mu itsinda, ikipe y’u Rwanda ya Volleyball mu batarengeje imyaka 21, yasezerewe mu mikino y’igikombe cy’isi kirimo kubera muri Turukiya.
Karekezi Olivier wari kapiteni w’ikipe y’u Rwanda (Amavubi) yahagaritse burundu kuyikinira nyuma y’imyaka 13 yari ayimazemo kuva mu mwaka wa 2000 kugeza muri uyu mwaka wa 2013.
Mu mukino wayo wa kabiri, ikipe y’u Rwanda ya Basketball yatsinzwe na Maroc amanota 87-57 mu gikombe cya Afurika (Afrobasket 2013), kirimo kubera i Abidjan muri Cote d’Ivoire
Mu rwego rwo gutegura neza shampiyona ndetse n’amarushanwa mpuzamahanga, ikipe ya Rayon Sport iri mu biganiro by’uko yakina imikino ya gicuti n’amakipe yo mu karere harimo Yanga yo muri Tanzania na Vital’o yo mu Burundi.
Nyuma yo gutsindwa na Reta Zunze ubumwe za Amerika mu mukino wayo wa mbere, ikipe y’u Rwanda ya Volleyball mu batarengeje imyaka 21, kuri uyu wa gatanu tariki 23/08/2013 yongeye gutsindwa na Tuniziya amaseti 3-0 mu gikombe cy’isi kirimo kubera muri Turukiya.