Kuri uyu wa kabiri tariki 27/08/2013, ikipe y’u Rwanda ya Basketball irakina na Senegal muri 1/8 cy’irangiza mu mikino y’igikombe cya Afurika (Afrobasket 2013) irimo kubera i Abidjan muri Cote d’ivoire.
Nyuma yo gutsindwa n’amakipe yose uko ari ne yari kumwe nayo mu itsinda, ikipe y’u Rwanda ya Volleyball mu batarengeje imyaka 21, yasezerewe mu mikino y’igikombe cy’isi kirimo kubera muri Turukiya.
Karekezi Olivier wari kapiteni w’ikipe y’u Rwanda (Amavubi) yahagaritse burundu kuyikinira nyuma y’imyaka 13 yari ayimazemo kuva mu mwaka wa 2000 kugeza muri uyu mwaka wa 2013.
Mu mukino wayo wa kabiri, ikipe y’u Rwanda ya Basketball yatsinzwe na Maroc amanota 87-57 mu gikombe cya Afurika (Afrobasket 2013), kirimo kubera i Abidjan muri Cote d’Ivoire
Mu rwego rwo gutegura neza shampiyona ndetse n’amarushanwa mpuzamahanga, ikipe ya Rayon Sport iri mu biganiro by’uko yakina imikino ya gicuti n’amakipe yo mu karere harimo Yanga yo muri Tanzania na Vital’o yo mu Burundi.
Nyuma yo gutsindwa na Reta Zunze ubumwe za Amerika mu mukino wayo wa mbere, ikipe y’u Rwanda ya Volleyball mu batarengeje imyaka 21, kuri uyu wa gatanu tariki 23/08/2013 yongeye gutsindwa na Tuniziya amaseti 3-0 mu gikombe cy’isi kirimo kubera muri Turukiya.
Nyuma y’aho umutoza wa Rayon Sport atangarije ko akeneye abakinnyi babiri bakina ku busatirizi, iyo kipe irimo kugerageza ba rutahizamu babiri Ngunga Robert na Cyubahiro Jacques uwo bazashima akazahita asinya amasezerano.
Ikipe ya volleyball yo muri GS Indangaburezi, iya handball yo muri ES Kigoma, iya rugby n’iya handball zo muri ET Mukingi, kuri uyu wa 22/08/2013, zihagurutse mu karere ka Ruhango aho kwitabira irushanwa rya FEASSSA rizabera mu gihugu cya Uganda
Ikipe y’u Rwanda ya Basketball kuri uyu wa gatatu tariki 21/8/2013 yatsinze iya Burkina Faso mu mukino wayo wa mbere mu irushanwa ry’igikombe cya Afurika (Afrobasket 2013), ririmo kubera i Abidjan muri Cote d’Ivoire.
Kuri uyu wa gatatu tariki 21/08/2013, ikipe y’u Rwanda ya Basketball irakina na Burukina Faso mu mukino wayo wa mbere w’igikombe cya Afurika (Afrobasket 2013), umutoza wayo Moise Mutokambali akaba yiyemeje kugaragara mu makipe 10 ya mbere.
Ubwo shampiyona zo mu bihugu by’i Burayi zatangiraga mu mpera z’icyumweru gishize, amakipe asanzwe azwi ndetse yanatwaye ibikombe bya Shampiyona muri saison yashize iwayo, yatangiye yigaragaza cyane.
Umufaransakazi Marion Bartoli waherukaga kwegukana igikombe cya Wimbledon mu mukino wa Tennis, yatunguye abantu ubwo yasezeraga burundu kuri uwo mukino, tariki 16/08/2013, nyuma yo gusezererwa ku ikubitiro n’umunya Roumaniyakazi Simona Halep mu irushanwa rya ‘Cincinnati Open” ririmo kubera muri Reta zunze ubwumwe za Amerika.
Ikipe y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 20 yatsinze ibitego 3-0 ikipe ya Police FC mu mukino wa gicuti wabereye i Remera ku wa gatanu tariki 16/8/2013.
Umukinnyi wa Volleyball ukina nk’uwabigize umwuga Dusabimana Vincent uzwi cyane ku izina rya ‘Gasongo’, nyuma yo kurangiza amasezerano yari afitanye n’ikipe yo muri Qatar, ari mu biganiro n’amakipe yo muri Algeria ashaka ko azayakinira muri shampiyona itaha.
Umutoza w’ikipe y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 20 Richard Tardy, yashyize ahagaragara urutonde rw’abakinnyi 20 azifashisha mu irushanwa rizahuza ibigugu bikoresha ururimi rw’igifaransa ( Jeux de la Francophonie), rizabera i Nice mu Bufaransa kuva tariki ya 6-15/09/2013.
Umunyarwanda Haruna Niyonzima, ukinira ikipe ya Yanga Africans F.C yo mu gihugu cya Tanzaniya yagiriwe icyizere n’umutoza Ernie Brandts cyo kuba kapiteni wungirije w’iyo kipe ikomeye kandi ifite abakunzi benshi muri icyo gihugu.
Ikipe y’u Rwanda yongeye gutsindirwa i Kigali, ubwo Malawi yayitsindaga igitego 1-0 mu mukino wa gicuti wabereye kuri Stade ya Kigali kuri uyu wa gatatu tariki ya 14/8/2013.
Umutoza w’Amavubi, Eric Nshimiyimana, aratangangaza ko mu mukino wa gicuti uhuza u Rwanda na Malawi kuri uyu wa gatatu tariki 14/08/2013, azaba afite intego yo gutegura ikipe izahagararira u Rwanda mu myaka itaha, kuko yamaze gusezererwa mu marushanwa yose yitabiriye muri uyu mwaka.
Mu irushanwa ryasojwe ku cyumweru tariki 11/08/2013 mu gihugu cya Uganda ryateguwe n’ikigo gishinzwe ubwishingizi (National Social Security Fund), ikipe y’abagabo ya Volley ball ya INATEK yatsinze Kenya Administration Police ku mukino wa nyuma amaseti 3-1.
Ikipe y’u Rwanda y’umukino wa Volleyball mu batarengeje imyaka 21, yatsinze iya Fenerbahce amaseti atatu ku busa mu mukino wa gicuti wabereye Istanbul muri Turukiya aho yagiye gukorera imyitozo yitegura igikombe cy’isi kizahabera mu mpera z’uku kwezi.
Umunyezamu w’ikipe y’u Rwanda Amavubi Ndoli Jean Claude na Rutahizamu wayo Meddie Kagere ntabwo bazakina umukino wa gicuti uzahuza u Rwanda na Malawi uzabera i Kigali ku wa gatatu tariki 14/08/2013.
Mu rwego rwo kwitegura shampiyona itaha no kumenyereza abakinnyi bashya, ikipe ya Police FC izakina umukino wa gicuti n’ikipe ya KCC yo muri Uganda ku cyumweru tariki ya 11/8/2013 kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.
Mutarambirwa Jerse ni umugabo w’imyaka 42 ariko umureba ntiwamenya ko ayifite; ngo kuba agaragara ko akiri muto biterwa na siporo ya karate yakoze kuva afite imyaka 7. Kubera gukunda iyi siporo, byatumye ayitoza n’umuryango we wose.
Umutoza wa Espoir BBC, Bahufite John, afite icyizere cyo gutsinda umukino wa ½ cy’irangiza akina na New Stars kuri uyu wa gatanu tariki ya 9/8/2013, agahita abona itike yo kuzakina umukino wa nyuma mu irushanwa ry’akarere ka gatanu ririmo kubera i Bujumbura mu Burundi.
Ku rutonde rw’abakinnyi 22 b’ikipe y’u Rwanda bahamagawe n’umutoza Eric Nshimiyimana kugirango bitegure gukina umukino wa gicuti na Malawi, hagaragayemo abakinnyi bashya ndetse n’abaherukaga guhamagarwa kera.
U Rwanda rwazamutseho imyanya itatu ku rutonde rw’uko ibihugu bikurikirana mu mupira w’amaguru, rushyirwaho n’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi (FIFA) buri kwezi.
Ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sport ishakisha cyane ruyahizamu w’Amavubi Meddie Kagere, buratangaza ko igihe cyose uyu mukinnyi azaba atabonye itike akinamo hanze y’u Rwanda, bagomba kuzahita bamugura kuko bamwifuza cyane.
Ikipe ya Espoir Basketball Club ihagarariye u Rwanda mu irushanwa ry’akarere ka gatanu rikomeje kubera i Bujumbura mu Burundi yageze muri ½ cy’irangiza naho APR BBC irasezererwa.
Ikipe y’ u Rwanda izakina umukino wa gicuti n’iya Malawi tariki 14/8/2013, mu rwego rwo gufasha amakipe yombi kwitegura imikino yo gushaka itike yo kuzajjya mu gikombe cy’isi kizabera muri Brazil umwaka utaha.
Ikipe y’u Rwanda ya Handball mu bakobwa batarengeje imyaka 19, yatangiye imyitozo yitegura kujya mu gikombe cya Afurika kizabera muri Congo Brazzaville kuva tariki 31/08/2013.