Ikipe ya Yanga Africans FC yo mu gihugu cya Tanzaniya yasubije igikombe cya CECAFA cyitiriwe Prezida Kagame yegukanye mu mwaka wa 2011 nyuma yo kwanga kwitabira iri rushanwa kubera impungenge z’umutekano w’i Darfur aho irushanwa ribera.
Ubukangurambaga bunyuze ku bagore mu kurwanya indwara zitandukanye zirimo n’igituntu ngo bushobora kugira akamaro kanini kuko icyo umugore yashizemo imbaraga gishoboka.
Ikipe ya APR FC iherereye mu itsinda rya mbere (A), mu gikombe cya ‘CECAFA Kagame Cup’ izatangira irushanwa ikina na Elman yo muri Somalia ku wa gatatu tariki 19/06/2013. Muri iryo tsinda kandi harimo El Merreikh yo muru Soudani na Vital’o yo mu Burundi.
Kapiteni wa Rayon Sport Hategekimana Aphrodis ‘Kanombe’ na myugariro wayo Usengimana Faustin ntabwo bajyanye n’abandi bakinnyi b’ikipe ya Rayon Sport bagiye guhatanira igikombe cya ‘CECAFA Kagame Cup’ kizabera muri Soudani kuva tariki 18/6/2013, kugeza tariki 02/07/2013.
Ikipe y’u Rwanda izitabira isiganwa ryo kuzenguruka igihugu cya Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo (Tour de la RDC), kuva tariki 18-29/06/2013. Iri siganwa u Rwanda rugiye kwitabira bwa mbere, naryo ni ku nshuro ya mbere rigiye kuba.
Amakosa y’abakinnyi b’inyuma n’umunyezamu b’u Rwanda yatumye Algeria ivana intsinzi y’igitego 1-0 i Kigali, mu mukino wo gushaka itike yo kuzajya mu gikombe cy’isi, wabereye kuri Stade Amahoro ku cyumweru tariki 16/06/2013.
Nyuma y’uko ikipe ya Police FC ije ku mwanya wa kabiri wa Shampiyona ya 2012-2013 yabonye umutoza mushya n’ubuyobozi bushya.
Uwizeyimana Boneventure na Girubuntu Jeanne D’Arc nibo begukanye umwanya wa mbere mu bagabo no mu bagore mu isiganwa ry’amagare ryo kwibuka abazize Jenoside, ryabereye mu karere ka Bugesera kuri uyu wa gatandatu tariki 15/06/2013.
Umutoza w’ikipe y’u Rwanda, Nshimiyimana Eric, aratangaza ko kuba azaba adafite Haruna Niyonzima mu mukino uzahuza u Rwanda na Algeria ku cyumweru tariki 16/06/2013, ngo nta cyuho kizagaragara mu Mavubi.
Mu irushanwa ryo kwibuka abari abakunzi n’abakinnyi b’umukino w’amagere bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, rizaba ku wa gatandatu tariki 15/06/2013, abakinnyi 42 bakomoka mu makipe 7 nibo bamaze kwemeza ko bazaryitabira.
Ikipe ya Rayon Sport, bitunguranye, izitabira imikino ya CECAFA Kagame Cup igomba kubera muri Sudani mu cyumweru gitaha, nyuma y’ubutumire yahawe n’Ubuyobozi bwa CECAFA.
Mu rwego rwo kubaka ikipe ya Rayon Sport, umutoza wayo Didier Gomez Da Rosa, afite gahunda yo gusezerera abakinnyi batandatu batagaragaje umusaruro mwiza muri shampiyona, akagura abandi 10 bazatuma ikipe ikomera kurushaho.
Ikipe z’u Rwanda mu mukino wa Beach Volleyball mu bagabo no mu bagore batarengeje imyaka 23, zaviriyemo ku ikubitiro mu gikombe cy’isi, cyegukanywe na Pologne mu bagabo n’Ubudage mu bagore tariki 09/06/2013.
Umunya-Espagne Rafael Nadal yatsinze David Ferrer ku mukino wa nyuma wa Tennis muri French Open bakunze kwitwa ‘Roland Garos’ ku cyumweru tariki 09/06/2013, ahita yandika amateka yo kwegukana iryo rushanwa inshuro nyinshi kurusha abandi.
Nyuma y’iminsi 15 Rayon Sport yegukanye igikombe cya shampiyona, yanegukanye n’igikombe cyo kwibuka abari abakunzi b’umupira w’amaguru bazije Jenoside, itsinze La Jeunesse penaliti 3-1 tariki 08/06/2013.
Urunani Basketball Club yo mu Burundi mu rwego rw’abagabo, na Ubumwe Basketball Club yo mu Rwanda mu bagore, nizo zegukanye ibikombe mu irushanwa ryo kwibuka abakunzi ba Baskeball bazize Jenoside yakorwe Abatutsi, ryasojwe tariki 09/06/2013 kuri stade ntoya i Remera.
Ikipe y’u Rwanda Amavubi yakuye inota rimwe imbere ya Mali mu mukino wo gushaka itike yo kuzakina igikombe cy’isi, wabereye i Bamako ku cyumweru tariki 09/06/2013.
Amakipe 12 harimo umunani y’abagabo n’ane y’abagore niyo yitabira irushanwa ryo kwibuka abari abakunzi b’umukino wa Handball bazize Jenoside yakorerwe Abatutsi, ritangira kuri icyi cyumweru tariki 09/06/2013.
Ikipe y’u Rwanda y’umukino wa Beach Volleyball mu bakobwa batarengeje imyaka 23, yasezerewe mu gikombe cy’isi kirimo kubera I Myslowice muri Pologne. Bibaye yuma yo gutsindwa imikino itatu yakinnye n’u Butaliyani, Repubulika ya Czech n’u Budage.
APR BBC na CSK mu rwego rw’abagabo nizo zifungura irushanwa ryo kwibuka abari abakunzi b’umukino wa Basketball bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ryiswe ‘Memorial Gisembe’, ritangira kuri uyu wa gatanu tariki 07/06/2013.
Kuri uyu wa kane tariki 06/06/2013, amakipe y’u Rwanda mu bahungu n’abakobwa batarengeje imyaka 23, yatsinzwe imikino yayo ibanza mu gikombe cy’isi gikomeje kubera i Myslowice muri Pologne.
Umunya-Espagne Roberto Martinez wahoze atoza Wigan Athletic, yahawe akazi ko gutoza Everton mu gihe cy’imyaka ine ahita yizeza abakunzi bayo ko azayijyana muri ‘UEFA Champions League’ umwaka utaha.
Ikipe y’u Rwanda ya Basketball mu bagabo, izitabira irushanwa ryo kwizihiza isabukuru y’Ubwigenge bw’igihugu cya Mozambique, rizaba tariki 24/06/2013 i Maputo mu murwa mukuru w’icyo gihugu.
Ikipe z’u Rwanda mu mikino wa Volleyball yo ku mucanga (Beach Volleyball) mu bahungu n’abakobwa batarengeje imyaka 23, ngo ziteguye kwitwara neza mu gikombe cy’isi gitangira kuri uyu wa kane tariki 05/06/2013 i Myslowice muri Pologne.
Ikipe y’u Rwanda, Amavubi, kuri uyu wa kane tariki 05/06/2013, yerekeje mu gihugu cya Mali aho igiye gukina umukino uzaba ku cyumweru tariki 09/06/2013, mu rwego rwo gushaka itike yo kuzakina igikombe cy’isi kizabera muri Brazil umwaka utaha.
Abakinnyi n’umutoza b’ikipe y’igihugu mu mupira w’amaguru (Amavubi) baremeza ko imyitozo bakoreye mu karere ka Rubavu mu gihe cy’ibyumweru bibiri yabafashije kwitegura umukino uzabahuza n’ikipe y’igihugu cya Mali.
Ubuyobozi bw’ikipe ya Simba FC yo mu gihugu cya Tanzaniya butangaza ko butazitabira irushanwa rihuza amakipe yo mu bihugu by’Afurika y’Uburasirazuba no Hagati niba irushanwa ribereye mu Ntara ya Darfur mu gihugu cya Sudani nk’uko biteganyijwe.
Jose Felix Mourinho, tariki 03/06/2013, yasinye amasezerano yo gutoza ikipe ya Chelsea yo mu gihugu cy’u Bwongereza mu gihe cy’imyaka ine.
Ikipe ya Kaminuza y’Ubuhinzi n’Ikoranabuhanga ya Kibungo (INATEK) mu bagabo, na Pipeline yo muri Kenya mu bagore, nizo zegukanye igikombe mu irushanwa ryo kwibuka abakunzi ba Volleyball bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, ryasojwe ku cyumweru tariki 02/06/2013.
Nyuma yo gutwara igikombe cya shampiyona, igatwara n’igikombe cya ‘Champions League’, tariki 01/06/2013, Bayern Munich yanatwaye igikombe cy’igihugu bita ‘DFB-Pokal’ itsinze Stuttgart ibitego 3-2.