Ku wa 17 Gicurasi 2015, mu Karere ka Nyanza hasojwe amarushanwa y’imikino itandukanye mu bigo by’amashuri, maze mu mupira w’amaguru mu bahungu igikombe cyegukanwa n’ishuri ryisumbuye rya Nyanza, naho mu bakobwa kijyanwa n’ishuli rya Ste Trinité.
Mu gihe ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 23 yitegura umukino uzayihuza n’ikipe Uganda y’abatarengeje imyaka 23 kuri uyu wa gatandatu taliki ya 23 Gicurasi 2015,umutoza Johnny McKinstry yamaze guhamagara abakinnyi 25 batangira imyitozo kuri uyu wa mbere
Umutoza w’ikipe ya Rayon Sports Kayiranga Baptista asanga mu bifashije ikipe ya APR Fc lwegukana igikombe cya Shampiona y’umwaka w’imikino wa 2014/2015 harimo no kuba amakipe atandukanye yaragize ibibazo byo kubura abakinnyi mbere y’uko Shampiona itangira
Kuri uyu wa gatanu taliki ya 15 Gicurasi 2015 nibwo ikipe ya APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiona y’uyu mwaka mu gihe hasigaye umunsi umwe ngo Shampiona irangire
Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga buravuga ko kuba harashyizweho gahunda y’amarushanwa “Amashuri Kagame Cup” bizafasha abana bakiri bato kugaragaza impano zabo, no guca ukubiri no guhaha abakinnyi hanze y’igihugu bagakina mu Rwanda.
Kuri uyu wa kane. kuri Stade ya kicukiro ikipe ya Police Fc yatsinze ikipe ya Rayon Sports ibitego bibiri kuri kimwe ku mukino w’umunsi wa 25 wa Shampiona, mu gihe kunganya hagati ya AS kigali na Gicumbi byahise biha APR Fc igikombe cya Shampiona.
Umutoza w’ikipe ya Vital’o Fc, Kanyankore Gilbert Yaounde yamaze guhungana umuryango we mu Rwanda Kubera ibibazo by’umutekano muke uri mu gihugu cy’u Burundi.
Ikipe y’abakobwa y’umukino w’intoki wa Handball izwi ku izina rya Gorillas Handball Club yamaze gusezera muri Shampiona y’umwaka wa 2015 nyuma y’aho igiye gushyira imbaraga mu kuzamura impano z’abakiri bato by’umwihariko mu bakobwa.
Umukinnyi w’imikino ngororamubiri mu Rwanda Kajuga Robert aratangaza ko yamaze gukira ku buryo ubu yiteguye kwitabira imikino ya Marathon mpuzamahanga y’amahoro izabera mu Rwanda taliki 24 Gicurasi 2015.
Umukino w’umunsi wa 25 wa Shampiona wagombaga guhuza ikipe ya APR Fc n’Isonga Fc kuri uyu wa kane wamaze kwimurirwa kuri uyu wa gatanu ,ndetse n’ikipe ya APR Fc yabasha kunganya cyangwa gutsinda ikazahita ihabwa igikombe nyuma y’umukino
Kuri uyu wa kane ku bibuga bitandukanye bya hano mu Rwanda haraba hakinirwa imikino ibanziriza umunsi wa nyuma wa Shampiona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’Amaguru, aho ikipe ya APR Fc ya mbere ku rutonde rw’agateganyo irasabwa inota rimwe kugira ngo yegukane igikombe cya Shampiona y’uyu mwaka
Kuva ku wa gatandatu taliki ya 09 Gicurasi kugeza ku cyumweru taliki ya 10 Gicurasi 2015 mu karere ka Musanze habereye irushanwa ryo gusiganwa ku magare rikinirwa mu misozi (African Mountain Bike Continental Championships), isiganwa ryihariwe n’abakinnyi ba Afrika y’epfo.
Mu rwego rwo gushyigikira no guteza imbere imikino ngororamubiri, ishyirahamwe ry’imikino ngororamubiri mu Rwanda (FRA) rigiye gutangiza ikigo kizajya cyita ku mikino ngororamubiri mu Rwanda mu Karere ka Gicumbi.
Umukinnyi ukiri muto w’umunyarwanda, Mugisha Samuel ku nshuro ya mbere yitabira amarushanwa ya Mountain Bike yabashije kwegukana umwanya wa 4 mu bakinnyi bakiri bato (Junior), mu marushanwa yo ku rwego rw’Afrika ari kubera mu karere ka Musanze.
Ikipe y’igihugu y’ u Rwanda y’umukino wa Volleyball ikinirwa ku mucanga ( Beach Volleyball) yabonye itiki yo kwerekeza mu mikino izwi nka All African Games nyuma yo gutsinda Kenya amaseti 2-0.
Sosiyete y’itumanaho mu Rwanda ya MTN yongeye gutera inkunga ingana na Milioni 53 z’amanyarwanda isiganwa ku maguru rizabera mu Rwanda taliki ya 24 Gicurasi 2015 rizwi ku izina rya International Peace Marathon.
Kuri uyu wa gatandatu taliki ya 09 Gicurasi 2015, mu karere ka Musanze haratangira isiganwa mpuzamahanga ry’amagare ryo mu misozi rizwi ku izina rya Africa Continental Mountain Bike Championships.
U Rwanda rwazamutseho umwanya umwe mu mupira w’Amaguru ku rutonde ngarukakwezi rukorwa n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku Isi (FIFA) aho rwavuye ku mwanya wa 74 rujya ku wa 73.
Umutoza w’ikipe y’igihugu y’abatarengeje iyaka 23, Johhny McKinstry yamaze gushyira ahagaragara abakinnyi 18 azifashisha ku mukino wo kwishyura uzahuza u Rwanda na Somalia mu gihugu cya Djibouti kuri iki cyumweru.
Umukinnyi w’umupira w’Amaguru mu ikipe ya APR Fc ndetse n’ikipe y’igihugu ukina muri ba myugariro Rusheshangoga Michel arakangurira abanyarwanda bose gushyigikira umukino wa Volleyball nyuma yo kwirebera aho ikipe y’igihugu yegukana igikombe cya Zone 5
Nyuma y’uko Akarere ka Ngororero kiyemeje kubaka stade izakomatanya imikino itandukanye, ndetse Intara y’Iburengerazuba ikayemera nk’umwe mu mishinga minini izahakorerwa mu myaka 3 iri imbere, ubu imirimo yo kubaka ikibuga hamwe n’ibijyana na cyo yaratangiye.
Ishyirahamwe ry’umupira w’Amaguru muri Kenya ryamaze gutangaza ko rititeguye kwakira umukino wo kwishyura uzahuza amakipe y’abatarengeje imyaka 23 hagati y’u Rwanda na Somalia wagombaga kubera muri Kenya kuri uyu wa gatandatu taliki ya 09 Gicurasi 2015.
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda yakatishije itiki yo kwerekeza mu mikino nyafurika (All African games)izabera muri Congo Brazza-Ville ihagarariye akarere ka gatanu nyuma yo gutsinda ikipe y’igihugu amaseti atatu kuri abiri.
Kuri iki cyumweru ikipe igizwe ahanini na bamwe mu bayobozi b’igihugu cy’ u Rwanda iraza gukina umukino n’ikipe y’abanyamakuru b’imikino mu Rwanda (AJSPOR FC), umukino ubera kuri Stade Amahoro i Remera kuri iki cyumeru guhera Saa Tatu za mu gitondo.
Ikipe y’igihugu Amavubi y’abatarengeje imyaka 23 yongeye guhamagarwa, aho abakinnyi umunani bari bahagaritswe kubera ibibazo by’ibyangombwa bongeye kutagaragara ku rutonde ruzakina umukino wo kwishyura na Somalia taliki ya 09 Gicurasi 2015
Mu gihe u Rwanda rugiye kwakira bwa mbere Isiganwa ry’amagare rikinirwa mu misozi (2015 Africa Continental Mountain Bike Championships), Ikipe y’u Rwanda ikomeje imyiteguro ikomeye mu karere ka Musanze aho irushanwa rizabera.
Ikipe ya Gicumbi yongeye kwerekana ko ikomeye nyuma yo kongera guhagarika umuvuduko w’ikipe ya APR Fc, mu gihe Sunrise nayo yongeye kunganya na Rayon Sports mu mikino y’ibirarane
Ikipe y’igihugu ya Kenya, imwe mu makipe ahabwa amahirwe yo kwegukana irushanwa ry’akarere ka Gatanu rizabera mu Rwanda kuva 02/05 kugeza 06/05/2015 yamaze gutangaza urutonde rw’abakinnyi izazana mu Rwanda.
Ikipe y’imikino ngororamubiri (Athletism) y’Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro i Darfur yahize andi makipe mu mikino yo kwiruka yateguwe n’Ubuyobozi bw’ Ingabo za Loni zibungabunga amahoro i Darfur (UNAMID).
Umukino w’ikirarane wagombaga guhuza ikipe ya Marines na Etincelles kuri uyu wa gatatu ukabera i Rubavu ku kibuga cya Tam Tam, wamaze kwimurirwa ku wa kane taliki ya 30 Mata 2015 ukazakinirwa i Musanze.