Ikipe ya Rayon Sports yakiriwe n’abafana benshi ku kibuga cy’indege i Kanombe ubwo yari ivuye mu Misiri aho yatsindiwe na Zamalek ibitego 3-1.
Umukinnyi w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda mu mukino w’amagare iri kwitabira amarushanwa mpuzamahanga ya Tour du Cameroun, Bintunimana Emile yegukanye agace ka kabiri k’iri siganwa ku cyumweru tariki ya 15 Werurwe 2015.
Perezida wa Sena y’u Rwanda, Bernard Makuza, aratangaza ko Abanyarwanda bakwiye kwitabira siporo buri gihe kandi bakayishyira mu gahunda zabo za buri munsi nk’uko badashobora gusiba kurya.
Ikipe ya APR Fc yatsinzwe n’ikipe ya Al Ahly yo mu Misiri ibitego bibiri ku busa, mu mukino ubanza mu mikino ihuza amakipe yabaye aya mbere mu bihugu byayo muri Afrika wabaye kuri uyu wa gatandatu taliki 14/3/2014.
Umunyamabanga uhoraho muri Minisitere y’Umuco na Siporo(MINISPOC), Kalisa Edouard, yifatanyije n’abakozi n’urubyiruko rwo mu karere ka Gicumbi mugikorwa cyo gukora Siporo rusange ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatanu tariki 13/3/2015.
Ikipe ya Rayon Sports ikomeje guhura n’ibibazo binyuranye mu gihugu cya Misiri aho yagiye guhagararira u Rwanda mu irushanwa rya Orange CAF Confederation Cup mu mukino izahura na Zamalek ku cyumweru tariki ya 15/03/2015.
U Rwanda rwamaze gusezererwa mu mikino y’akarere ka gatanu iri kubera mu gihugu cya Ethiopia nyuma yo gutsindwa na Kenya 32-18 ku wa kane tariki ya 12/03/2015.
Urutonde ngarukakwezi rukorwa n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi (FIFA) rwashyizwe ahagaragara ku wa kane tariki ya 12/03/2015 rurerekana ko u Rwanda rwigiye imbere ho imyanya 8 ruhita ruza ku mwanya 64, ari nawo mwanya mwiza wa mbere ikipe y’igihugu Amavubi agize mu mateka.
Ikipe ya Rayon Sports yamaze kugera mu Misiri aho igiye gukina umukino ubanza wa 1/16 n’ikipe ya Zamalek nubwo ikihagera yahise imenyeshwa ko izakina ku cyumweru mu gihe yahagurutse izi ko izakina kuri uyu wa gatanu.
Umutoza w’ikipe ya Al Ahly, Juan Garrido yashyize ahagaragara urutonde rw’abakinnyi 20 berekeza i Kigali gukina na APR Fc mu mukino uteganyijwe ku wa gatandatu tariki 14/03/2015 i saa cyenda n’igice (15h30) kuri Stade Amahoro.
Hadi Hanvier, umukinnyi w’ikipe y’igihugu y’amagare yegukanye irushanwa mpuzamahanga rya Grand Prix de la Ville d’Oran ryakinwe ku wa 10/03/2014 muri Algeria.
Ku wa kabiri ku isaha saa kumi n’iminota 30 nibwo ikipe ya Rayon Sports yahagurutse i Kigali yerekeza mu Misiri igiye gukina umukino ubanza wa 1/16 n’ikipe ya Zamalek.
Ndikumana Hamad Katawuti wamenyekanye cyane mu ikipe ya Rayon Sport no mu ikipe y’igihugu Amavubi, atangaza ko abona umupira w’amaguru mu Rwanda ugenda usubira inyuma ku buryo nta gikozwe wazisanga utanakibaho.
Ikipe ya Rayon Sports yo mu Rwanda irahaguruka i Kigali yerekeza mu Misiri ku gicamunsi cy’uyu wa kabiri kuwa 10/02/2015 ijya gukina na Zamalek mu mukino w’irushanwa Orange Confederation Cup uzaba kuwa gatanu 13/02/2015 i Cairo.
Minisitiri wa Siporo n’umuco, Uwacu Julienne aratangaza ko atazigera aha umwanya amarozi ko ahubwo agiye gushyigikira Siporo ishingiye ku benegihugu.
Umutoza w’ikipe y’Amagaju, Bekeni asanga kuba baratsinzwe na AS Kigali byaratewe no kuba ari abanyacyaro.
Milutin Sredojević Micho watozaga Ikipe y’igihugu ya Uganda nyuma yo kuva mu ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi, ubu yamaze kugirwa umutoza mukuru w’ikipe ya Al Hilal yo muri Sudani.
Umukinnyi Gasore Hategeka ukina mu ikipe ya Benediction Club yegukanye isiganwa ry’amagare ryiswe Eastern Circuit ryavaga Kigali ryerekeza i Nyagatare, kuri uyu wa gatandatu tariki 7/3/2015.
Federasiyo y’umukino wa Taekwondo mu Rwanda yateguye irushanwa rizwi nka Gorilla Open rizahuza ibihugu bitanu guhera ku wa gatandatu tariki ya 07/03/2015.
Mu rwego rwo gufasha abakinnyi kumenyera gukora amarushanwa menshi ashoboka, ishyirahamwe ry’umukino w’Amagare mu Rwanda (FERWACY) ryashyizeho gahunda yo kuzajya hakorwa nibura irushanwa rimwe buri kwezi.
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Zambia (FAZ) ryemeye ubusabe bwa FERWAFA bwo gukina umukino wa gicuti hagati y’ikipe yabo nkuru ya Chipolopolo n’ikipe y’u Rwanda Amavubi ku wa 29 Werurwe 2015 i Lusaka.
Ikipe ya Rayon Sports yanganyije n’Isonga iri ku mwanya wa nyuma ubusa ku busa, mu mukino w’ikirarane wabereye kuri Sitade ya Muhanga.
Abakinnyi 14 bagize ikipe y’igihugu ya Handball izerekeza muri Ethiopia mu mikino y’akarere ka gatanu izabera muri Ethiopia bamaze gutangazwa.
Umufaransa Raymond Domenech wari wifuje gutoza ikipe y’igihugu Amavubi aratangaza ko we iyo yifuza cyane ari ikipe y’igihugu ya Ireland.
Nyuma y’umunsi wa kane wa Shampiona y’umukino wa Volleyball mu Rwanda, ikipe ya INATEK mu bagabo iraza ku mwanya wa mbere mu gihe mu bagore Rwanda Revenue Authority ari yo iyoboye.
Mu gitondo cyo ku wa 02/03/2015, abakinnyi b’ikipe ya Espoir FC banze gukora imyitozo kubera ko bamaze igihe cy’amezi 2 badahembwa.
Nyuma yo gutsinda ikipe ya Panthere du Ndé igitego kimwe mu mukino ubanza, ikipe ya Rayon Sports yongeye kuyitsinda igitego kimwe ku busa mu mukino wo kwishyura.
Muri Shampiyona ya Volleyball yakomeje tariki 28 Gashyantare na 01 Werurwe Kirehe VC yongeye gutsindwa na Kigali VC i Kirehe kuri iki cyumweru seti 3-0 nyuma yo gutsindwa ku wa gatandatu bigoranye na APR VC sets 3-2.
Nyuma yo gusezerera Liga Desportiva Muçulmana de Maputo, Umutoza Wungirije wa APR FC aravuga ko afite icyizere cyo kuzasezerera Al Ahl yo mu Misiri kuko ngo atari ikipe iva mu ijuru.
Imikino y’umunsi wa munani wa shampiona y’umukino w’intoki wa Basketball yasubitswe nyuma y’impanuka yabereye mu Karere ka Kamonyi ku wa 1 Werurwe 2015 igahitana umukinnyi wa Kigali Basketball Club witwa RUTAYISIRE Jean Guy