Abakobwa bo mu Karere ka Kirehe bakomeje kugana umukino wa Karaté ari nako batwara imidari mu marushanwa anyuranye ku rwego rw’igihugu, n’ubwo abantu bakunda kuwitirira uw’abahungu kubera ingufu usaba.
Irushanwa ry’umupira w’amaguru ryiswe “Spaz Cup” ryari rimaze igihe kibarirwa mu mezi abiri ribera mu Murenge wa Cyanika, mu Karere ka Burera, ryashojwe ku wa gatandatu tariki ya 17/01/2015, ikipe yitwa Muhabura FC ari yo itwaye igikombe.
Bikorimana Gerrard n’Uwamwiza Francine baraye bemereye imbere y’Imana n’abantu ko bagiye kubana akaramata ubuzima bwabo bwose bashigaje ku isi.
Urubyiruko rutuye mu cyaro rwifuza ko impano zarwo zakwitabwaho mu bijyanye n’imikino nk’umupira w’amaguru aho usanga bitezwa imbere mu mijyi mu cyaro ntibihagere, kandi hari urubyiruko rwifitemo impano zo gukina umupira w’amaguru.
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda Ferwafa ryarangije kwemeza ko umwongereza Lee Johnson agiye kuba ari we mutoza w’agateganyo w’ ikipe y’igihugu Amavubi asimbuye kuri uyu mwanya Stephen Constantine wasezeye.
Rayon Sports imaze gutangaza kuri uyu wa gatanu, ko abari abakinnyi bayo babiri Sibomana Abuba na Nizigiyimana Karim Makenzi, barangije kugurishwa mu ikipe ya Gor Mahia yo mu gihugu cya Kenya.
Ubuyobozi bukuru bushinzwe abinjira n’abasohoka bwarangije gushyira hanze raporo yanyuma y’ibijyanye n’ikibazo cy’ibyangombwa by’abakinnyi cyari kimaze iminsi kivugwa mjuri ruhago nyarwanda kuva mu kwezi kwa munani kwa 2014.
Kutishyura uwahoze ari umutoza wayo Raoul Shungu bishobora gutuma ikipe ya Rayon Sports isubizwa mu cyiciro cya kabiri ndetse ikanakurwa mu marushanwa nyafurika muri uku kwezi kwa mbere.
Uwari umutoza w’ikipe y’igihugu Umwongereza Stephen Constantine yarangije kwandikira ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda Ferwafa ababwira ko atakiri umutoza w’ikipe y’igihugu.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame asanga bamwe mu bayobozi ba ruhago nyarwanda barakoze ubucucu mu gukinisha umukinnyi Birori Daddy watumye basezererwa mu marushanwa nyafurika.
Umutoza w’ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 23, Stephen Constantine yahamagaye abakinnyi 25 bo gutegura umukino wa gicuti na Tanzania uteganyijwe kuba tariki ya 22/01/2015 kuri Stade ya Kirumba I Mwanza.
Ndayisenga Valens uzwi nka Rukara yakoresheje iminota 10 n’amasegonda 47 maze yegukana agace kabanziriza utundi mu isiganwa rizenguruka igihugu cya Misiri ryatangiye kuri uyu wa gatatu.
Ikipe ya Rayon Sports imaze gutangaza ko yasinyishije umukinnyi wo hagati Kwizera Pierre amasezerano y’amezi 18 akinira iyi kipe mu mikino yo kwishyura ya shampiyona.
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda Ferwafa ryarangije kwemeza ko shampiyona y’icyiciro cya mbere izasubukurwa tariki 27/1/2015 hakinwa umunsi wa 14 wayo ari na wo wa mbere mu mikino yo kwishyura.
Inzobere mu gutegura amarushanwa mpuzamahanga Eric Delafuente agiye kuza gufasha u Rwanda gutegura CHAN ya 2016, nyuma yaho Afurika y’epfo yemereye guha u Rwanda uyu munya Peru wanabafashije gutegura igikombe cy’isi cya 2010.
Ikipe ya Etincelles yatangaje ko yarangije kumvikana na rutahizamu Yossa Bertland maze inanemeza ko Mutarambirwa Djabir agiye kuba umutoza wayo wungirije Gatera Mussa.
Ikipe ya Mukura VS itangaza ko yarangije kongerera amasezerano rutahizamu wayo Ciza Hussein azatuma akomeza gukinira ikipe kugeza mu kwezi kwa kwa karindwi kwa 2017.
Kuri uyu wa mbere tariki 13/1/2015 ku cyicaro gikuru cya Ferwafa hamaze kubera tombola y’uburyo amakipe azahuramuri shampiyona y’icyiciro cya kabiri y’umwaka wa 2015.
Abakinnyi b’ikipe y’igihugu y’umukino w’amagare batangaza ko batazi impamvu badafatwa nk’abandi bo mu yindi mikino bahagararira igihugu cyabo aho kugeza ubu bibaza cyane kuri ejo habo nyuma yo kuva muri uyu mukino.
Umunya Portugal Cristiano Ronaldo ni we watowe nk’umukinnyi wahize abandi mu mwaka wa 2014 ari nako ahabwa Ballon D’Or ye ya kabiri yikurikiranya.
Ku nkunga y’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi (FIFA), ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (Ferwafa) riri mu nzira yo kubaka hoteli yo mu rwego rwo hejuru aho igishushanyo mbonera cy’iyi hoteli kimaze iminsi gishyizwe hanze.
Abakinnyi batandatu bagize ikipe y’igihugu y’umukino w’Amagare bari bwerekeza mu Misiri kuri uyu wa mbere mu isiganwa rizenguruka iki gihugu rizwi nka Tour of Egypt rizatangira tariki 14 Mutarama rigasozwa tariki 18/1/2015.
Ikipe ya Police mu bagabo na Gorillas mu bagore ni zo zegukanye irushanwa ryakinwaga mu mpera z’icyumweru ryitiriwe Impano n’Impamba Handball Trophy.
Ikipe ya Rayon Sports ikinnye umukino wayo wa karindwi nta ntsinzi nyuma yo kunganya na Mukura 0-0 mu mukino w’umunsi wa 13 wa shampiyona, waberaga kuri stade Amahoro kuri iki cyumweru.
Kuri uyu wa gatandatu tariki 10/1/2015 ku kibuga cya Kimisagara hatangijwe irushanwa ry’umukino wa Handball, Impano n’Impamba Handball Trophy,ryateguwe hagamijwe kongera amarushanwa muri uyu mukino ndetse no gushakisha impano mu bakiri bato.
Umunsi wanyuma w’igice kibanza cya shampiyona y’icyiciro cya mbere usize APR FC ikiyoboye urutonde rw’agateganyo, nyuma yo kuva inyuma igatsinda Sunrise 3-1 kuri uyu wa gatandatu, mu gihe As Kigali ya kabiri yari irimo inyagiririra Kiyovu Sports i Nyamirambo ibitego 4-1.
Abayobozi bo mu ntara y’Amajyepfo banyagiye ibitego 3-0 abanyamakuru bahakorera, mu mukino w’umupira w’amaguru kuri stade y’akarere ka Nyanza ku mugoroba wo ku wa gatanu tariki 9/1/2015.
Umutoza w’ikipe ya Mukura VS Okoko Godefroid atangaza ko ikipe ye yizeye gushimisha abakunzi bayo, ku mukino w’umunsi usoza igice kibanza cya shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru.
Kuva kuri uyu wa kane tariki 8/1/2015 kugeza kuwa gatanu tariki 9/1/2015 abanyamakuru b’imikino mu Rwanda barimo bahabwaga amahugurwa abongerera ubumenyi ku mukino w’amagare.
Bayern Munich ifite abakinnyi bane mu gihe shampiyona y’Abongereza yo ifite umukinnyi umwe mu ikipe y’abakinnyi 11 bigaragaje kurusha abandi ku mugabane w’u Burayi muri 2014 twasoje.