Mu rwego rwo kwizihiza imyaka icumi ishize Imbuto Foundation itanga ubufasha ku bana b’abakobwa,kuri uyu wa gatandatu ubwo hizihizwaga umunsi wo kwibohora,habaye irushanwa ryahuje abafatanyabikorwa ndetse n’abagenerwabikorwa b’Imbuto Foundation maze rygegukanwa n’ikipe yari igizwe n’abaminisitiri n’Ingabo.
Kuri iki cyumweru taliki ya 05/07/2015 harakinwa irushanwa rya Handball ryitiriwe umunsi wo kwibohora (Liberation day tournament),irushanwa riza kwitabirwa n’amwe mu makipe ya hano mu Rwanda
Nyuma y’imyaka itanu Rayon Sports yongeye kugera ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’amahoro,aho igomba guhura kuri uyu wa Gatandatu n’ikipe ya Police Fc iheruka gutsindirwa ku mukino wa nyuma n’ikipe ya APR Fc umwaka ushize wa 2014
Ku bufatanye bwa Minisiteri ya Siporo n’umuco,Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu na Minisiteri ifite urubyiruko mu nshingano zayo,mu Rwanda hagiye kubakwa ikibuga muri buri murenge mu rwego rwo gufasha iterambere ry’imikino biturutse mu nzego zo hasi.
Kuri uyu wa 01 Nyakanga, mu mukino wahuje ikipe ya Bugesera na Nyagatare,mu mukino Bugesera yatsinze Nyagatare 1-0, uyu umukino wabayemo imvururu abafana bashaka gukubita abasifuzi maze Polisi y’u Rwanda irahagoboka.
Amakipe y’abakobwa mu mukino wa Volley ball ane yabaye aya mbere ari mu cyiciro cya mbere, kuri uyu 01/07/2015, yahuriye mu karere ka Ruhango guhatanira igikombe,mu mikino izwi ku izina rya playoffs.
Ikipe ya Police Fc yasezereye ikipe ya APR fc muri 1/2 cy’imikino y’igikombe cy’amahoro,nyuma yo kunganya ubusa ku busa byahaye amahirwe ya Police yo kuzakina na Rayon Sports ku mukino wa nyuma kuri uyu wa gatandatu.
Ikipe ya Rayon Sports yanyagiye ikipe y’Isonga ibitego bine ku busa mu mukino wo kwishyura wa kimwe cya kabiri cy’irangiza mu gikombe cy’Amahoro,biyiha itike yo gukina umukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro uteganijwe kuri uyu wa gatandatu taliki ya 04/07/2015
Kuri uyu wa kabiri ,kuri Stade ya Kicukiro harabera umukino wa 1/2 cy’irangiza mu riushanwa ry’igikombe cy’Amahoro,aho ikipe y’Isonga Fc iza kuba yakiriye ikipe ya Rayon Sports yari yayitsinze ibitego 2-1 mu mukino ubanza.
Mu ntangiriro z’ukwezi kwa Kanama, mu Rwanda harateganywa irushanwa ry’umupira w’amaguru w’ abana bato, rizitirirwa shampiyona y’umupira w’amaguru yo mu gihugu cy’Ubudage, izwi ku izina rya Bundesliga.
Umukinnyi Adrien Niyonshuti nyuma yo kutabasha kwegukana Shampiona y’igihugu mu mukino w’amagare,aratangaza ko bishobora kumugira ho ingaruka mu mikino ateganya kwitabira harimo n’irushanwa rikomeye rya la Vuelta ribera mu gihugu cya Espagne
Shampiona y’umukino wa Handball yasoje imikino yayo ibanza kuri iki cyumweru,aho ikipe ya Police Handball Club ikomeje kuyobora urutonde n’amanota 30, mu gihe ikipe ya APR Hc iyirya isataburenge n’amanota 27
Joseph Biziyaremye usanzwe ukinira ikipe ya Cine Elmay yatunguranye yegukana Shampiona y’umukino w’amagar ya 2015, nyuma yo gusiga abandi ku ntera yareshyaga n’ibilometero 120 kuva Kigali kugera Huye
Umukinnyi Valens Ndayisenga wegukanye Tour du Rwanda mu mwaka wa 2014 yongeye kwerekana ko akiyoboye mu mukino w’amagare nyuma yo kwegukana agace ka mbere ka Shampiona y’igihugu y’amagare yabereye mu karere ka Bugesera kuri uyu wa gatandatu
Umukinnyi usanzwe ukina nka Rutahizamu mu ikipe y’Isonga Fc yanamaze gusubira mu cyiciro cya kabir,Danny Usengimana ashobora kwerekeza mu ikipe ya Tusker Fc yo mu gihugu cya Kenya nyuma y’igerageza yakoze ndetse agashomwa n’abatoza b’iyo kipe
Mu mpera z’iki cyumweru shampiona y’umukino w’intoki wa Basketball iraba igana ku musozo aho guhera kuri uyu wa gatanu kugeza ku cyumweru taliki ya 28 Kamena 2015 haza gukina imikino isigaye nyuma hakarebwa amakipe ane ya mbere agakina imikino ya Playoffs.
Kuri uyu wa gatandatu no ku cyumweru abakinnyi 54 baturutse mu makipe yose agize ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda araba ahatana muri Shampiyona y’igihugu y’umukino w’amagare .
Nyuma y’aho mu kwezi kwa cumi 2014 abasifuzi bo mu Rwanda bishyuriwe ibirarane bari bafitiwe, kugeza kuri uyu munsi abasifuzi bo mu Rwanda bagiye kumara amezi arenga atandatu batarongera guhembwa amafaranga baba bagomba guhabwa kuri buri mukino
Umukinnyi w’umunyarwanda usanzwe ukina nk’uwabigize umwuga mu ikipe ya MTN Qhubeka aratangaza ko yiteguye kwegukana Shampiona y’igihugu mu mukino w’amagare izaba mu mpera z’iki cyumweru
Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu MINALOC, n’Ikigo cy’igihugu cy’Imiyoborere RGB baragaya abayobozi b’inzego z’ibanze bashyigikira amanyanga mu marushanwa Umurenge Kagame Cup.
Hategekimana Aphrodis wari umaze igihe kinini akinira ikipe ya Rayon Sports, kuri uyu wa kabiri ku isaha ya Saa saba n’iminota 20 (13h20),nibwo yerekeje muri Kenya gusinya amasezerano y’imyaka 2 aho yatangaje ko yifuza kugaruka ari umutoza wa Rayon Sports
Umukinnyi ukina hagati mu ikipe ya Rayon Sports ndetse no mu ikipe y’igihugu Amavubi aratangaza ko umwaka utaha w’imikino ashobora kuzaba akiri umukinnyi wa Rayon Sports n’ubwo ikipe ya Police Fc nayo imushaka.
Abakinnyi b’ikipe y’abakuze ya Victory FC ikina umupira w’amaguru ikaba yitoreza ku kibuga cyo ku Ruyenzi mu murenge wa Runda, kuri iki cyumweru tariki 21 kamena 2015, bazindukiye mu gikorwa cyo gusana inzu y’umubyeyi Nyiranshuti Donatilla wacitse ku icumu rya jenoside yakorewe abatutsi muri 1994.
Ibitego bibiri by’umukinnyi Ndayisenga Fuadi bihesheje ikipe ya Rayon Sports itike yo kwerekeza muri 1/2 cy’irangiza cy’imikino y’igikombe cy’amahoro aho izahura n’Isonga yasezereye Espoir kuri Penaliti
Ikipe ya INATEK VC yahagaritse umuvuduko w’ikipe ya Rayon Sports VC yari imaze gukina imikino 18 kuva uyu mwaka wa 2015 itaratsindwa,aho yayitsindaga amaseti 3-1 mu mukino w’ikirarane wabereye mu karere ka Ngoma kuri uyu wa Gatandatu
Abakinnyi b’ikipe ya Rayon Sports biteganijwe ko baza gusubukura imyitozo kuri uyu wa gatanu nyuma y’aho bari bavuze ko batazakina umukino wa 1/4 w’igikombe cy’amahoro batarahabwa ibirarane
Shampiona y’umukino wa Basketball mu Rwanda irakomeza mu mpera z’iki cyumweru,nyuma y’akaruhuko katewe n’irushanwa ryo kwibuka abasportifs bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994 by’umwihariko muri Basketball rizwi ku izina rya Memorial Gisembe
Guhera taliki ya 15 Ugushyingo kugeza taliki ya 22 Ugushingo 2015, mu Rwanda harabera isiganwa mpuzamahanga ry’amagare rizenguruka u Rwanda rizwi ku izna rya “Tour du Rwanda “
Ndayisaba Fabrice Foundation yatangije ibkorwa by’imikino n’imyidagaduro bigamije kwibuka abana bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994, ibikorwa biri kubera kuri Stade ya Kicukiro kuva taliki ya 16 Kamena 2015
Ikipe ya Gicumbi irangije urugendo rwa Mukura Vs muri uyu mwaka w’imikino, mu gihe ikipe y’Isonga yamanutse mu cyiciro cya kabiri isezereye AS Kigali mu gikombe cy’Amahoro cyakomezaga kuri uyu wa gatatu mu mikino ya 1/8 cy’irangiza