Kuri Uyu wa Gatatu, imikino y’igikombe cy’Amahoro iraba igeze muri kimwe cy;umunani,aho haza gukinwa imikino itanu mu gihe indi itatu izakinwa ku wa kane
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda mu mupira w’amaguru yatangiye neza urugendo rwo gushaka itike yerekeza mu gikombe cy’Afrika kizabera muri Gabon mu mwaka wa 2017,aho yatsinze ikipe ya Mozambique iwayo igitego kimwe ku busa
Ku munsi wa mbere w’irushanwa rizwi nka Memorial Gisembe ikipe ya Espoir yo mu Rwanda yihereranye ikipe ya Muzinga y’i Burundi iyitsinda 63 kuri 51 mu gihe no mu bakobwa ikipe ya APR BBC yatangiye itsinda The Hoops nayo yo mu Rwanda
Shampiona y’umukino w’intoki wa Volleyball irakomeza kuri uyu wa Gatandatu, aho imikino ya Rayon Sports iyoboye urutonde rw’agateganyo yamaze gushyirwa mu cyumweru gitaha.
Bamwe mu bakinnyi badasanzwe babona umwanya ubanzamo mu makipe yabo barimo Eric Rutanga na Rugwiro Hervé batoranijwe mu bakinnyi 18 berekeje muri Mozambique mu gihe Kapiteni w’ikipe ya APR Fc yasigaye kubera ikibazo cy’imvune
Amarushanwa y’umupira w’amaguru yo guhatanira igikombe cyitiriwe Umukuru w’Igihugu ku rwego rw’umurenge “Umurenge Kagame Cup”, mu rwego rw’Intara y’Iburasirazuba, yasojwe ikipe y’Umurenge wa Zaza wo mu Karere ka Ngoma mu bahungu ndetse n’iy’Umurenge wa Muyumbu mu Karere ka Rwamagana mu bakobwa, ari zo zegukanye intsinzi (…)
Kuri uyu wa gatanu haratangira igice cya kabiri cy’irushanwa rya Basketball rizwi ku izina rya Memorial Gisembe,irushanwa rizarangira kuri iki cyumweru tariki 14/6/2015,rikazatabirwa n’amakipe aturutse mu bihugu bine aribyo u Rwanda,Uganda,Burundi na Republika iharanira Demokarasi ya Congo
Nyuma y’aho umwe mu bakinnyi b’Isonga atangarije ko kujya mu ikipe ya APR Fc ari nko kujya muri Gereza,umunyamabanga mukuru w’ikipe ya APR Fc yatangaje mu kiganiro n’abanyamakuru ko nta gahunda yo kugura abo bakinnyi kuko atari bo iyi kipe yifuza
Mu gihe ikipe y’igihugu Amavubi ikomeje imyitozo yo kwitegura umukino uzayihuza na Mozambique kuri iki cyumweru,hakomeje kuvugwa ko agahimbazamusyi bagenerwaga kaba kagabanutse ndetse byaje no gutuma iyi kipe igirana inama y’amasaha agera kuri abiri na Minisitiri w’Umuco na Siporo.
Kapiteni w’ikipe y’igihugu ya Kenya,Victor Wanyama usanzwe anakinira Southampton asanga amashyirahamwe y’umupira w’Amaguru mu karere k’Afrika y’Iburasiravuba atuzuza inshingano zawo ndetse bigatuma n’umupira w’Amaguru muri aka karere ukiri ku rwego rwo hasi.
Kuri icyi cyumweru tariki ya 07 Kamena 2015 nibwo irushanwa ry’imiyoborere myiza “Kagame Cup” mu mupira w’amaguru mu bakobwa no mu bahungu ryasojwe mu ntara y’iburengerazuba,ikipe y’akarere ka Rutsiro ikaba ariyo izasohoka mu gihe amakipe y’abakobwa yanenzwe gukora amanyanga ku buryo hashobora kuba nta kipe y’abakobwa (…)
Ikipe ya Rayon Sports yongeye gutsinda APR Volleyball Club ku mukino wa nyuma w’irushanwa ryo kwibuka abasportifs bazize Jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka wa 1994,nyuma yo kuyitsinda Amaseti 3-2 mu mukino wabereye kuri Petit Stade Amahoro kuri iki cyumweru.
Ikipe ya APR Handball Club yegukanye irushanwa ryo Kwibuka Aba Sportifs bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994, nyuma yo gutsinda ikipe ya Gisirikare yo muri Tanzania ibitego 26-22
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda mu mupira w’Amaguru (Amavubi) yanganije n’Ikipe y’igihugu ya Kenya ubusa ku busa ku munsi wa mbere w’irushanwa ryo Kwibuka Aba Sportifs bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994
Kuri uyu wa Gatandatu kuri Stade Amahoro,haratangira irushanwa ryo kwibuka Aba Sportifs bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994,by’umwihariko mu mupira w’Amaguru rikaza guhuza ikipe y’igihugu y’u Rwanda,Kenya,Sudani y’Amajyepfo na Tanzania.
Ku mataliki ya 06 na 07/06/2015 mu Rwanda harabera irushanwa ryo kwibuka Aba Sportifs bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994,aho mu mukino w’Intoki wa Volleyball by’umwihariko baza guhemba amakipe atatu ya mbere haba mu Bagabo ndetse no mu Bagore
Iguhugu cy’u Rwanda mu mupira w’Amaguru cyamaze gusubira inyuma ho imyanya 21 ku rutonde ngarukakwezi rwa FIFA rwasohotse kuri uyu wa 04 Gicurasi 2015, aho rwavuye ku mwanya wa 73 rukajya ku mwanya wa 94.
Abakinnyi 29 bamaze guhamagarwa n’umutoza w’ikipe y’igihugu, Amavubi, Jonathan McKinstry mu rwego rwo kwitegura umukino w’amajonjora y’igikombe cy’afurika cya 2017 uzahuza U Rwanda na Mozambique tariki ya 14/06/2015 mu mukino uzabera i Maputo.
Ikipe ya Rayon Sports yamaze gukatisha itike yerekeza muri 1/8 cy’igikombe cy’Amahoro nyuma yo Gutsinda Ikipe ya Gasabo United ibitego bitatu ku busa byose byinjiye mu gice cya kabiri.
Nyuma yo kubona umuterankunga w’umudage,igakora urugendoshuri mu budage, ikipe ya Rambura Women F.C ifite icyizere cyo kuzitwara neza aho iyi kipe ivuga ko izagera kure hashoboka mu bihe biri imbere,nyuma yo kubona umuterankunga uyitaho muri byose ikenera.
Mu rwego rwo kwibuka Abasportifs (Abakinnyi, Abatoza, Abafana ndetse n’Abayobozi b’Amakipe atandukanye) bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu Ishyirahamwe ry’umukino wa Handball mu Rwanda bateguye irushanwa rizitabirwa n’ibihugu bine kuva taliki ya 06 kugeza 07/06/2015
Ikipe y’abakobwa n’abahungu zo mu Karere ka Muhanga zigeze ku mikino ya Nyuma mu marushanwa Umurenge Kagame Cup, nyuma y’imikino yabaye muri weekend i Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo.
Nyuma yo gutsindwa n’ikipe y’igihugu ya Uganda y’Abatarengeje imyaka 23 (Uganda Kobs), Ishyirahamwe ry’umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) rishobora kurega Uganda bivugwa ko yakinishije abakinnyi barengeje imyaka 23.
Mu mpera z’iki Cyumweru mu mikino y’igikombe cy’Amahoro yari igeze muri 1/16, aho ikipe y’Amgaju na Marines zisanzwe mu cyiciro cya mbere zatunguwe na Vision JN na Sorwathe zo mu cyiciro cya kabiri zigahita zizisezerera.
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda mu mukino wa Basketball y’abatarengeje imyaka 16 yamaze gukatisha itiki yo kwerekeza mu mikino nyafurika (Afro-Basket) izabera muri Mali mu kwezi kwa Nyakanga, nyuma y’aho Itsindiye ikipe ya Ethiopia ku manota 121-119 uteranije imikino yombi.
Umukinnyi w’Umunyarwanda ukinira ikipe ya Saint-Trond yo mu Bubiligi,Nirisalike Salomon yamaze kongera amasezerano y’umwaka umwe muri iyo kipe ye nyuma y’aho byavugwaga ko ashobora kwerekeza mu ikipe ya Torino yo mu cyiciro cya mbere mu Butaliyani.
Amarushanwa y’akarere ka 5 k’Afrika (Zone 5)muri Karate yari ategenyijwe kubera mu Rwanda ku itariki ya 6 n’iya 7 Kemena 2015, yimuriwe ku itariki ya 7 n’iya 8 Kanama 2015 nk’uko bitangazwa na Rurangayire Guy. Umuyobozi ushinzwe Tekinike mu ishyirahamwe ry’umukino wa Karate mu Rwanda FERWAKA.
Shampiona y’icyiciro cya mbere mu mukino w’intoki wa Volleyball irakomeza mu mpera z’iki cyumweru aho amakipe ahanganiye ku mwanya wa mbere ariyo Rayon Sports na INATEK ziza kuba zisobanura mu mukino uzabera muri INATEK
Ministiri w’Umuco na Siporo,Madamu Uwacu Julienne amaze gusura ikipe y’igihugu Amavubi y’abatarengeje imyaka 23, mbere yerekeza Uganda ku isaha ya 14h00, gukina umukino wo kwishyura n’ikipe ya Uganda U23, aho yahaye abakinnyi ubutumwa bw’icyizere kandi abibutsa ko bahagarariye Milioni 12 z’Abanyarwanda.
Ikipe y’Igihugu Amavubi y’abatarengeje imyaka 23 ikomeje imyitozo yo kwitegura ikipe ya Uganda gusa ikaba ifite bamwe mu bakinnyi bafite ibibazo by’imvune ndetse banamaze gusimbuza Niyibizi Vedaste na Ndayishimiye Antoine