Ikipe ya Espoir ishobora guterwa Mpaga igasezererwa mu gikombe cy’amahoro bitewe n’amakosa yakoze mu mukino wo kwishyura.
Abatoza babiri bungirije b’ikipe ya Bugesera Fc ndetse n’umuganga bahagaritswe n’ubuyobozi bw’ikipe nyuma y’umwuka mubi wavugagwa muri iyo kipe.
Itariki nk’iyi mu mwaka wa 2013, abafana ba Rayon Sports babyinaga intsinzi bishimira kwegukana ku nshuro ya 7 igikombe cya Shampiona y’u Rwanda mu mupira w’amaguru
Mu mukino wa 1/8 mu gikombe cy’Amahoro wabereye kuri Stade Amahoro, Rayon Sports inganyije na Musanze ibitego 3-3, Musanze ihita isezererwa
Mu irushanwa ryaberaga muri Mozambique, ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abakobwa yegukanye iki gikombe itsinze Maroc amaseti 2-1
Umutoza wa Sunrise Fc Cassa Mbungo Andre avuga ko adatewe impungenge n’uko umusaruro muke w’ikipe ya Sunrise ushobora kwangiza izina rye yubatse mbere.
Ikipe ya APR Fc imaze kunyagira Sunrise ibitego 4-0 ihita inakatisha itike yo gukina imikino ya ¼ cy’irangiza cy’igikombe cy’amahoro.
Ikipe ya Sunrise igiye gukina na APR Fc mu mukino wo kwishyura wa 1/8 w’igikombe cy’amahoro yamaze guhemba abakinnyi imishahara y’amezi 2.
U Rwanda rwatumiye ibihugu 13 mu irushanwa ryo kwibuka abari abakinnyi n’abakundaga siporo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu mwaka wa 1994.
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi ryashyize Umunyarwanda Martin Ngoga muri komite ishinzwe imyitwarire, mu itsinda rishinzwe iperereza
Ikipe ya Rayon Sports, Amagaju, Police na AS Kigali zateye intambwe muri 1/4 mu gikombe cy’Amahoro, nyuma yo gutsinda imikino ibanza
Abakinnyi b’ikipe ya Sunrise babanje kwanga kujya mu kibuga ngo bakine basaba ko babanza guhembwa umushahara w’amezi atatu baberewemo.
Rusanganwa Fredric Ntare, wamenyekanye mu ikipe ya Mukura, APR FC no mu ikipe y’Igihugu Amavubi yavuze ko yatorotse kubera impungenge z’ubuzima bwa nyuma y’Umupira.
Abakinnyi b’ikipe ya Sunrise bakomeje gutangaza ko bakomeje kubangamirwa n’ikibazo cy’imirire aho ngo hari n’igihe baburara.
Imwe mu mikino yo kwishyura mu gikombe cy’Amahoro yahinduriwe ibibuga, indi ihindurirwa umunsi, mu gihe imikino ibanza nta mpinduka zabaye
Mu gihe Rayon Sports isa nk’iyegukanye igikombe cya Shampiona, amakipe ahatanira kutamanuka akomeje kurwana inkundura, mu gihe n’umwanya wa kabiri bitarasobanuka
Muhoza Jean Paul Umutoza w’ikipe ya Pepiniere yamaze kumanuka mu cyiciro cya kabiri avuga ko Ferwafa ishobora kuba yaragize uruhare mu kumanuka kwa Pepiniere.
Mu mikino y’umunsi wa 26 wa Shampiona y’icyiciro cya mbere, isize Rayon Sports isabwa gutsinda umukino umwe ngo itware igikombe, Pepiniere nayo isubira mu cyiciro cya kabiri bidasubirwaho.
Uwizeye Jean Claude yegukanye irushanwa rya kabiri ry’amagare rya Rwanda Cycling Cup 2017 nyuma yo gusiga bagenzi be akoresheje amasaha atatu n’iminota 41.
Mu matora yo kuzuza imyanya muri Federasiyo ya Volleyball mu Rwanda, Karekezi Léandre yatowe ku majwi 23/23
Umukino w’umunsi wa 26 wa shampiyona wahuzaga Kiyovu Sport na Police Fc urangiye Police itsinze 2-1, bituma Kiyovu igumana igitutu cyo kumanuka mu cyiciro cya kabiri.
Kuri uyu wa Gatandatu, Shampiona y’abagore igiye gutangira aho by’umwihariko hiyongereyemo icyiciro cya kabiri
Karekezi Leandre wari watsinzwe mu matora yo kuyobora ishyirahamwe ry’umukino wa Volley Ball mu Rwanda (FRVB) yabaye ku wa 4 Gashyantare 2017, aratangaza ko yongeye kwiyamamariza kuyobora iri shyirahamwe.
Mu myitozo yo gupima imbaraga n’ubuzima bw’abakinnyi b’ikipe y’igihugu "Amavubi", abakinnyi 4 ba Rayon Sports baje mu bahagaze neza mu myitozo bakoreshejwe.
Ku rutonde ngarukakwezi rukorwa na FIFA, u Rwanda mu mupira w’amaguru rwasubiye inyuma ho umwaka umwe ugereranije n’ukwezi gushize.
Ikipe nshya y’umukino w’amagare y’Akarere ka Karongi izwi nka Vision Sports Center, ngo ije gususurutsa no gukura mu bwigunge Akarere ka Karongi katagiraga undi mukino uhabarizwa.
Mu mukino wabereye kuri Stade ya Kigali, Rayon Sports yihereranye Gicumbi iyitsinda ibitego 6-1, bituma irusha mukeba APR amanota 10 inafite ikindi kirarane.
Cassa Mbungo André umutoza wa Sunrise avuga ko imibereho y’ikipe idahesha icyubahiro Akarere ka Nyagatare.
Mu mukino wo kwizihiza umunsi w’umurimo mu ntara y’i Burasirazuba, Police ikorera mu karere ka Rwamagana yatsinze abakozi b’intara n’akarere ibitego 4 ku busa.