Nkurunziza Gustave wari watorewe kongera kuyobora ishyirahamwe ry’umukino w’intoki Volley Ball yamaze kwandika asezera ku mirimo ye.
Kuri uyu wa mbere mu cyumba cy’inama cya FERWAFA abatoza 12 bahawe impamyabushobozi zo ku rwego rwa mbere muri CAF (Licence A CAF), ari na bwo bwa mbere zitanzwe mu Rwanda
Mu mikino y’umunsi wa 21 wa Shampiona y’icyiciro cya mbere, APR yatakaje amanota kuri Pépiniére, Kiyovu itsindwa na Kirehe, mu gihe Mukura yatsinze.
Mu mukino wo kwishyura wa CAF Champions league wabereye i Kinshasa, Sugira Ernest yafashije AS Vita Club guseserera ikipe yo muri Gambia
Abanyamuryango b’ikipe y’umukino w’amagare mu Karere ka Huye (CCA) baratangaza ko igiye gutangira kwitabira amarushanwa yo mu Rwanda na mpuzamahanga.
Mu mukino wa shampiyona y’umunsi wa 21 wahuzaga ikipe ya Police Fc na Musanze urangiye amakipe yombi anganya ibitego 2-2.
Bizimana Abdu azwi nka Bekeni ubu ni umutoza Mukuru w’ikipe ya Virunga FC yo muri Congo (DRC) muri shampiyona ya Linafoot.
Ishyirahamwe ry’umupira w’amagurru muri Afurika CAF rimaze kwemeza ko ikipe ya Rayon Sports isezereye Onze Createurs bidasubirwaho
Ikipe ya Rayon Sports ikomeje imyitozo yo kwitegura umukino ugomba kuyihuza na Onze Createurs yo muri Mali kuri uyu wa Gatandatu n’ubwo FIFA yamaze guhagarika amakipe yose yo muri Mali
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi ryahagaritse ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Mali mu marushanwa yose mpuzamahanga
Kuri uyu wa Kane ikipe y’igihugu y’umukino w’amagare yashyikirijwe impano y’imodoka yagenewe na Perezida wa Republika y’u Rwanda
Ikipe ya Onze Createurs yo muri Mali yamaze kugera I Kigali aho ije gukina na Rayon Sports mu mukino wo kwishyura mu rwego rw’amakipe yatwaye ibikombe iwayo(Caf Confederation Cup).
Issa Hayatou wari umaze imyaka 29 ayobora Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afurika asimbuwe na Ahmed Ahmed wo muri Madagascar.
Imwe mu mikino ya Shampiona y’umunsi wa 21 yagombaga kuba kuri uyu wa Gatandatu, yimuwe n’umukino uzahuza Rayon Sports na Onze Créateurs yo muri Mali.
Mu marushanwa y’akarere ka gatanu ari kubera mu Misiri, ikipe y’igihugu y’u Rwanda ya Basketball yatsinze Sudani y’Amajyepfo ihita ibona itike ya 1/2 cy’irangiza
Mu cyumba cy’inama ya Komite Olempike y’u Rwanda, habereye ihererekanyabubasha hagati ya Robert Bayigamba wayiyoboraga na Amb. Munyabagisha Valens watorewe kumusimbura
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda ya Basketball yatsinzwe n’iya Egypt amanota 83-71 mu marushanwa ahuza amakipe y’akarere ka gatanu (Zone 5) ari kubera muri Egypt
Ku munsi wa 14 wa Shampiyona y’icyiciro cya kabiri ikipe ya Rwamagana City yatsinzwe n’ikipe ya Aspor 1-0 maze amakipe yombi avuga ko yasifuriwe nabi.
Kuri uyu wa Kabiri ikipe y’igihugu ya Basketball irahura n’ikipe ya Egypt mu gushaka itike yo gukina igikombe cy’Afurika
Minisitiri w’umuco na Siporo Uwacu Julienne atangaza ko irushanwa ryo mu mashuri abanza n’ayisumbuye “Amashuri Kagame Cup” rizafasha ababyiruka kwimakaza umuco wo gukunda igihugu.
Amb. Munyabagisha wiyamamariza kuyobora Komite Olempike aratangaza ko yiteguye kuzamura urwego rwa Siporo rukamera nk’izindi nzego nyinshi zazamutse mu Rwanda
Umutoza wa Rayon Sporta aratangaza yo ari kwitegura n’abakinnyi be uburyo bazashakira itike i Bamako aho kuyitegereza i Kigali mu mukino wo kwishyura
Umutoza w’ikipe ya APR Fc Mulisa Jimmy aratangaza ko ikipe ya Kirehe bazakina ku wa gatandatu tariki ya 11 werurwe 2017 ayubaha ariko ngo bifuza kuzayitsindira iwayo n’ubwo hari abakinnyi abura.
Ku i saa cyenda n’iminota 40 z’i Kigali ni bwo ikipe ya Rayon Sports yari igeze ku kibuga cy’indege cya Bamako, aho yakiranwe urukundo rudasanzwe n’Ishyirahamwe ry’Abanyarwanda batuye muri iki gihugu.
Mu gihe habura iminsi ngo ikipe y’igihugu ya Basket yerekeze mu Misiri mu guhatanira itike yo kwerekeza mu mikino Nyafurika, iyi kipe ikomeje imyitozo kuri Stade Amahoro
Ikipe ya Rayon Sports yerekeje muri Mali mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu, nyuma yo gukorera imyitozo ya nyuma kuri Stade Amahoro
Kuri uyu wa kabiri tariki ya 7 werurwe 2017 nibwo hatangizwa imikino y’ijonjora ry’ibanze ryo guhatanira igikombe cy’amahoro(Rwanda Peace Cup 2017).
Ikipe y’igihugu y’umukino w’amagare irerekeza muri Cameroun kuri uyu wa Gatatu, aho ifite intego zo kwegukana isiganwa rya "Tour du Cameroun".
Umutoza mushya wa Sunrise FC arishimira uburyo yakiriwe kuko yeretswe urukundo ndetse anabizeza kuzaza mu makipe 8 ya mbere.
Ikipe ya Rayon Sports yatsinze Marines ibitego 2-1, ihita ishyiramo ikinyuranyo cy’amanota ane ku ikipe ya APR Fc bakomeje guhanganira igikombe cya Shampiona