Rutahizamu w’Amavubi Sugira Ernest, aratangaza ko igihe cyigeze ngo bongere bahe ibyishimo abanyarwanda bahora babategerejeho, ni mu gihe habura iminsi ibiri ngo CHAN itangire
Umutoza w’agateganyo w’ikipe y’igihugu ya Basketball, Henry Muinuka, yahamagaye abakinnyi 22 bagomba gutangira kwitegura ijonjora rya Kabiri ryo gushaka itike y’igikombe cya Afurika cya Basketball mu bagabo kizabera mu Rwanda muri uyu mwaka wa 2021. Iyi mikino izabera mu Rwanda guhera tariki ya 19 kugeza 23 Gashyantare 2021.
Isiganwa mpuzamahanga ry’amagare rizenguruka u Rwanda (Tour du Rwanda) ryari riteganyijwe gutangira mu kwezi gutaha, ryamaze gushyirwa muri Gicurasi kubera icyorezo cya Coronavirus gikomeje kugaragaza ubukana.
Mu rwego rwo kwitegura imikino ya Playoff ya CAF Confederation Cup, AS Kigali yamaze gusubukura imyitozo, mu gihe CS Sfaxien bazahura yo ikomeje kwitwara neza muri shampiyona
Abakinnyi ba AS Kigali barashimira Perezida w’ikipe yabo, Shema Ngoga Fabrice, nyuma yo kubishyura ishimwe yari yabemereye ry’ibihumbi bisaga 400 by’amafaranga y’u Rwanda nibaramuka basezereye KCCA yo muri Uganda.
Kapiteni w’Amavubi azakina CHAN izabera muri Cameroun Jacques Tuyisenge, ari mu bakinnyi bategerejweho byinshi
Munyakazi Sadate wahoze ayobora Rayon Sports yashyiriyeho ikipe y’igihugu Amavubi intego ingana n’Amadolari 100 kuri buri mukinnyi no kubaherekeje ikipe (abarirwa mu bihumbi hafi 100 by’Amafaranga y’u Rwanda) mu gihe baramuka batsinze ikipe ya Uganda.
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda yamaze kugera I Douala aho igiye gukina amarushanwa ya CHAN, ikaba iri mu itsinda C riherereyemo Maroc, Uganda ndetse na Togo
Ubuyobozi bw’Ikipe ya Kirehe FC bwasabwe kuba bwamaze kwishyura abakinnyi n’abandi bakozi bayikoreye bitarenze tariki 20 Mutarama 2021.
Itsinda ry’abantu 53 ririmo abakinnyi 30 b’Amavubi, berekeje i Douala muri Cameroun mu marushanwa ya CHAN, aho bagiye bambaye umwambaro wa Made in Rwanda
Ikipe ya Kiyovu Sports yemeje ko yamaze kumenyesha Ndizeye Aimé Désiré ‘Ndanda’ wari wagizwe umutoza w’abanyezamu, ashinjwa guta akazi
Mu mukino wa kabiri wa gicuti ikipe y’u Rwanda Amavubi yakinaga na Congo-Brazzaville, urangiye Amavubi atsinzwe igitego 1-0.
Umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi, Mashami Vincent, yatangaje urutonde rw’abakinnyi 30 bazitabira irushanwa ry’amakipe y’igihugu ku bakinnyi bakina imbere mu gihugu (CHAN) rizabera muri Cameroon.
Ikipe ya AS Kigali isigaye mu marushanwa nyafurika mu makipe yo mu Rwanda yatomboye ikipe ya CS Sfaxien yo muri Tunisie mu mikino ya kamparampaka.
Major General Mubarak Muganga yagizwe umuyobozi wa APR FC akaba yari amaze imyaka 15 ari umuyobozi wungirije.
Ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru Amavubi yanganyije n’ikipe y’igihugu ya Congo Brazzaville ibitego bibiri kuri bibiri mu mukino wo kwitegura igikombe cya Afurika cy’abakinnyi bakina imbere kizabera muri Cameroon.
Igitego cyatsinzwe na Muhadjili Hakizimana kuri Penaliti gisezereye ikipe ya KCCA yo mu ijonjora rya Kabiri ry’irushanwa ry’amakipe yatwaye ibikombe iwayo (CAF Confederation Cup).
Umwaka wa 2020 uzibukirwa ku cyorezo cya COVID-19 cyahungabanyije ubukungu, ubucuruzi, imiryango n’abantu ku giti cyabo.
Umutoza Cassa Mbungo André watandukanye na Gasogi United yerekanywe muri Bandari FC yo muri Kenya nyuma yo gusinya amasezerano y’imyaka ibiri.
Icyorezo cya Coronavirus cyahagaritse imikino, izina Munyakazi Sadate wayoboraga Rayon Sports, ubushyamirane hagati y’abafana ba Rayon Sports hakiyambazwa inzego nkuru z’igihugu, ni bimwe mu byaranze umwaka wa 2020.
Ikipe ya AS Kigali yasezeye kuri myugariro wayo ukina iburyo Michel Rusheshangonga nyuma y’umwaka n’igice akina muri iyi kipe.
Umukino wagombaga guhuza As Kigali yo mu Rwanda na KCCA FC yo muri Uganda mu irushanwa ry’amakipe yatwaye ibikombe iwayo wasubitswe nyuma y’aho KCCA ibuze umubare w’abakinnyi bemewe ku mukino.
Abakinnyi batatu ba Rayon Sports bari mu bakinnyi 31 bahamagawe n’umutoza Mashami Vincent mu myiteguro y’igikombe cya Afurika cy’abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo (CHAN).
Ikipe y’igihugu ya Uganda y’abatarengeje imyaka 17 yatwaye igikombe cyaberaga mu Rwanda idatsinzwe nyuma yo gutsinda Tanzania ku mukino wa nyuma ibitego bitatu kuri kimwe.
Ikipe ya Rayon Sports yaciwe amafaranga Miliyoni ebyiri nyuma yo gukina umukino wa Rutsiro FC itarabona ibisubizo by’ibipimo bya COVID-19 ku mukino w’umunsi wa mbere wa shampiyona yakinnye na Rutsiro FC, mu gihe As Muhanga na Bugesera FC zaciwe ibihumbi magana atanu nyuma yo gukina umukino wa mbere zitapimishije abakinnyi.
Amakipe y’ibihugu ya Tanzania na Uganda y’abatarengeje imyaka 17 yabonye itike yo gukina igikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 17. Uganda yabigezeho nyuma yo gutsinda Djibouti igitego kimwe ku busa mu gihe Tanzania yatsinze Ethiopia kuri Penaliti.
Kapiteni w’ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru, Haruna Niyonzima, yongereye amasezerano y’umwaka umwe muri Young Africans yo muri Tanzania.
Ubuyobozi bw’ikipe ya APR FC bwashyize ahagaragara amakuru yerekeye iyo kipe kugira ngo abanyamuryango, abafana ba APR FC ndetse n’abakunzi b’umupira w’amaguru muri rusange babone amakuru y’imvaho no gukuraho urujijo ruterwa na bamwe mu banyamakuru (birengagiza gukora kinyamwuga kubera impamvu zabo bwite) kenshi bagatambutsa (…)
Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa, yagaragaje ko hari ingamba ziri gutegurwa zigamije gufasha amakipe gukomeza shampiyona y’umupira w’amaguru yahagaritswe kubera kutubahiriza ingamba zo kwirinda icyorezo cya COVID-19.
Abana bo mu Mudugudu wa Nyamagana A na Nyamagana B, ho mu Murenge wa Busasamana mu Karere ka Nyanza, bubakiwe imyicundo.