Umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi, Mashami Vincent, yatangaje urutonde rw’abakinnyi 31 batangira umwiherero utegura imikino ibiri bafite mu mpera z’uku kwezi.
Nyuma y’ihagarikwa ry’umutoza mukuru wa Uganda Cranes, Jonathan MacKinstry, abatoza bungirije ari bo Abdallah Mubiru na Livingstone Mbabazi bahamagaye abakinnyi 31 bazatoranyamo 25 bazakina na Burkina Faso tariki ya 24 Werurwe 2021 i Kampala muri Uganda, ndetse na Malawi tariki ya 30 Werurwe 2021 mu mujyi wa Lilongwe.
Umunyarwanda Tuyizere Etienne yegukanye umwanya wa mbere ndetse n’umudali wa zahabu, naho Niyonkuru Samuel nawe w’u Rwanda aza ku mwanya wa gatatu
Ikipe ya Liverpool igeze ku mwanya wa karindwi nyuma yo gutsindwa na Chelsea igitego kimwe ku busa. Ni umukino wabaye ku wa kane tariki ya 04 Werurwe 2021 kuri sitade ya Liverpool izwi nka Anfield.
Umunyarwanda Cassa Mbungo André utoza Bandari yo muri Kenya, yongeye guhabwa igihembo cy’umutoza w’icyumweru ku nshuro ya gatatu yikurikiranya
Ku munsi wa gatatu wa shampiyona nyafurika y’amagare iri kubera i Cairo mu Misiri, u Rwanda rwegukanye umwanya wa kabiri mu mukino ukinwa abahungu bafatanyije n’abakobwa
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ryatangaje ko Mashami Vincent yongerewe amasezerano y’umwaka umwe nk’umutoza w’Amavubi
Ku munsi wa kabiri wa shampiyona nyafurika y’amagare, abakinnyi b’u Rwanda begukanye imidari itanu irimo iya Feza na Bronze
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Uganda ryahagaritse umutoza w’ikipe y’igihugu Johnathan Mckinstry mu gihe kingana n’ukwezi
Umunya-Portugal utoza ikipe y’igihugu ya Cameroon, Antonio Conceicao Oliveira, yahamagaye abakinnyi 37 azatoranyamo 23 bazakina na Cap-Vert tariki ya 22 Werurwe 2021 ndetse bakazakina n’u Rwanda tariki ya 30 Werurwe 2021.
Amakipe yose y’U Rwanda yakinnye kuri uyu yegukanye imidari itatu y’umwanya wa kabiri mu gusiganwa ku makipe hakarebwa igiteranyo bakoresheje
Ikipe ya Patriots BBC yatandukanye n’umutoza wayo Dean Murray ukomoka muri Amerika nyuma y’umwaka umwe yari amaze atoza iyi kipe.
Ikipe ya Manchester City yongereye ikinyuranyo cy’amanota 12 hagati yayo n’umuturanyi Manchester United. Manchester United yanganyije na Chelsea ubusa ku busa mu mukino wakinwe ku Cyumweru tariki ya 28 Gashyantare 2021 mu gihe Manchester City yatsinze West Ham United ibitego bibiri kuri kimwe mu mukino wabaye ku wa Gatandatu (…)
Ku mugoroba wo ku Cyumweru tariki 28 Gashyantare 2021 nibwo Kimenyi Yves yasabye Miss Muyango ko babana nk’umugabo n’umugore, arabimwemerera nyuma y’igihe bari bamaze bakundana.
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda mu mukino w’amagare “Team Rwanda”, yamaze guha amasezerano y’amezi atanu Sempoma Felix, asimbura Sterling Magnell wasoje amasezerano ye.
Ku wa 27 Werurwe 2021 nibwo hazaba Inama y’inteko rusange y’Ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda (FRVB) aho hazemenyekana Komite Nyobozi nshya igomba kuyobora iri shyirahamwe mu myaka ine iri mbere.
Umunsi wa 26 mu Bwongereza urakomeza kuri iki Cyumweru tariki ya 28 Gashyantare 2021 ku bibuga bitandukanye.
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda mu mukino w’amagare (Team Rwanda), yageze i Cairo mu Misiri aho igiye guhatana n’ibindi bihugu muri shampiyona ya Afurika y’amagare
Mashami Vincet wari usanzwe atoza ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi, yongerewe amasezerano y’umwaka yo gukomeza gutoza Amavubi kugera 2021
Umwana w’umuhungu witwa Iradukunda Valens wo mu Kagari ka Nyamugari, Umurenge wa Nemba mu Karere ka Burera, ku gicamunsi cyo kuwa Gatandatu tariki 27 Gashyantare 2021 ari kumwe na bagenzi be bakinira Ikipe y’Igihugu y’Amagare, yuriye indege, yerekeza mu Gihugu cya Misiri muri shampiyona ya Afurika mu mukino w’amagare igiye (…)
Ikipe y’igihugu y’umukino w’Amagare yahagarutse I Kigali kuri uyu wa Gatandatu, yerekeza mu Misiri ahazabera shampiyona ya Afurika mu mukino w’amagare
Ubuyobozi bw’ikipe ya Police FC bwemeje CIP Obed Bikorimana, nk’Umunyamabanga mushya w’iyo kipe akaba asimbuye CIP Maurice Karangwa.
Ikipe ya Rayon Sports yatangije ku mugaragaro umushinga mushya wo kubarura abafana ba Rayon Spirts bigamije no kuzamura umutungo wa Rayon Sports
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Maroc ryahaye buri kipe ikina shampiyona y’abagore Minibus izajya ibafasha kugera ku kibuga
Nyuma yo gufungura icyicaro cya FIFA cy’akarere mu Rwanda, bimwe mu byo Ferwafa ivuga izungukiramo harimo isubukurwa ryo kubaka Hotel ya Ferwafa imaze imyaka hafi itanu yubakwa
Minisiteri ya Siporo yatangaje ko mu gihe kitarenze ibyumweru bitatu shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru izaba yasubukuwe
Abayobozi ba Rayon Sports basobanuye bimwe mu bibazo bimaze iminsi bivugwa muri Rayon Sports, mu kiganiro bagiranye na RBA kuri uyu wa Gatatu tariki 24 Gashyantare 2021.
Harabura iminsi 182 kugira ngo u Rwanda rwakire igikombe cya Afurika cya Basketball mu bagabo. Ni imikino izatangira tariki ya 24 Kanama kugeza tariki ya 05 Nzeri 2021 muri Kigali Arena.
Ishyirahamwe ry’abahoze bakinira Amavubi bagaragaje ibyifuzo birindwi bafata nk’ingenzi mu guteza imbere umupira w’amaguru mu Rwanda
Kuri uyu wa Mbere tariki 22 Gashyantare 2021 ku cyicaro cy’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku mugabane wa Afurika (CAF) giherereye mu mujyi wa Cairo mu Misiri habereye tombola igaragaza uko amatsinda y’irushanwa rya CAF Confederation Cup ateye mu mwaka wa 2020/2021.