Imikino ya UEFA Euro 2020 iratangira mu cyumeru kimwe gusa, imikino 51 yose muzayireba ku masheni ya Star Times ndetse no kuri murandasi
Umutoza w’ikipe y’igihugu Mashami Vincent yatangaje ko yanyuzwe n’urwego rw’abakinnyi bahamagawe bwa mbere mu Mavubi, nyuma y’iminsi ibiri mu myitozo.
N’Golo Kanté uherutse kwegukana igikombe cya Champions League ari kumwe n’ikipe ya Chelsea ari kugarukwaho na benshi ku mbuga nkoranyambaga. Kigali Today yakusanyirije abasomyi bayo ibidasanzwe ku buzima bwe n’uburyo yazamutse muri ruhago.
Rurangirwa Louis wigeze kwiyamamariza kuyobora Ferwafa mu myaka ine ishize, yongeye kubimburira abandi gutanga kandidatire ku mwanya wa Perezida wa Ferwafa n’ubundi.
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi yatangiye imyitozo kuri Stade Amahoro, aho bitegura imikino ibiri ya gicuti bazakina na Centrafrica muri iki cyumweru
Mu kigo cy’amashuri cya GS Saint Aloys Rwamagana, hatangirijwe umushinga wiswe “Isonga-AFD” ugamije kuzamura impano muri Siporo binyuze mu bigo by’amashuri, ukazatwara Miliyari 1,5 y’Amafaranga y’u Rwanda.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yakiriye ikipe ya Patriots BBC nyuma yo kwegukana umwanya wa kane mu mikino ya BAL.
Kuva ku wa Gatandatu tariki ya 29 Gicurasi kugeza tariki ya 30 Gicurasi 2021, amakipe y’umukino w’amaboko (Handball), yarimo guhatanira igikombe cyateguwe n’Ishyirahamwe ry’umukino wa Handball mu Rwanda cyiswe ‘Rwanda Handball Challenge Trophy’, Police HC ikaba ari yo yacyegukanye.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yitabiriye umukino wa nyuma wa BAL, aho Zamalek yo mu Misiri yegukanye iri rushanwa nyuma yo gutsinda US Monastir amanota 76 kuri 63.
Ikipe ya Patriots BBC yari ihagarariye u Rwanda muri BAL yatahanye umwanya wa kane nyuma yo gutsindwa na Petro de Luanda mu guhatanira umwanya wa gatatu amanota 97 kuri 68.
Ikipe ya Chelsea FC yatwaye igikombe cya kabiri cya UEFA Champions League nyuma yo gutsinda Manchester City, ku mukino wa nyuma igitego kimwe ku busa cyatsinzwe na Kai Havertz.
Ngarambe Raphaël ni we watorewe kuyobora Ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda (FRVB), aho yagize amajwi 31 mu bantu 32 batoye.
Ikipe ya US Monastir irakina na Zamalek umukino wa BAL nyuma yo gutsinda Patriots amanota 87 kuri 46 mu gihe Ikipe ya Zamalek yatsinze Petro de Luanda mu mukino wa 1/2.
Umutoza w’Amavubi Mashami Vincent yahamagaye abakinnyi 34 bitegura imikino ibiri ya gicuti bazakina na Santarafurika
Perezida w’u Rwanda Paul Kagame na Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron barebye umukino wa Basketball warangiye ikipe ya Patriots BBC yo mu Rwanda isezereye Feroviario de Maputo yo muri Mozambique.
Ikipe ya Petro de Luanda yo muri Angola izahura na Zamalek mu mikino ya 1/2 nyuma yo gusezerera ikipe ya As Sale muri 1/4 iyitsinze amanota 79 kuri 72.
Ikipe ya Zamalek yo mu Misiri yabaye ikipe ya mbere igeze mu mikino ya 1/2 cya BAL, nyuma yo gusezerera FAP yo muri Cameron iyitsinze amanota 82-53.
Ikipe ya APR FC yanganyije na As Kigali igitego kimwe ku kindi, mu gihe ikipe ya Espoir FC yakiriye Rutsiro FC amakipe yombi akanganya ibitego bibiri kuri bibiri.
Kuva ku wa Gatatu tariki ya 26 Gicurasi 2021 haratangira gukinwa imikino ya 1/4 ya Basketball Africa League (BAL), ikomeje kubera mu Rwanda.
Ikipe ya Zamalek yo mu Misiri yashimangiye kuyobora itsinda rya gatatu mu mikino y’irushanwa rya BAL, nyuma yo gutsinda GS Petroliers mu mukino w’ikirarane amanota 97 kuri 64.
Uwari Perezida wa Etincelles FC, Hitayezu Dirigeant, amaze kwandikira ubuyobozi bw’iyo kipe abumenyesha ko yeguye ku nshingano zo kuba Perezida wayo.
Ikipe ya Zamalek yo mu Misiri yakatishije itike yo gukina imikino ya 1/4 ya BAL nyuma yo gutsinda ikipe ya As Douanes yo muri Senegal amanota 86 Kuri 62.
Uwari umutoza Seninga Innocent wa Musanze FC yirukanywe ku munota wa 63 w’umukino wa Shampiyona waberaga i Bugesera uhuza Gasogi United na Musanze FC, nyuma y’uko ikipe ye yari imaze gutsindwa ibitego 4-1.
Mu nama y’inteko rusange ya Ferwafa yabaye kuri iki Cyumweru tariki 23 Gicurasi 2021, hemejwe ubwegure bwa Perezida Sekamana Jean Damascène ndetse n’abakomiseri batanu bandi.
Ikipe ya Patriots BBC yatsinzwe umukino wa mbere mu rugendo rw’imikino ya Basketball Africa League aho yatsinzwe na US Monastir amanota 91 kuri 75.
Ikipe ya Feroviario de Maputo yo muri Mozambique yiyongereye ku makipe azakina imikino ya 1/4 cya BAL nyuma yo gutsinda GS Petroliers amanota 86 Kuri 73.
Ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko mu mikino itandatu y’amatsinda iheruka gukina, abafana bayo baguze amatike afite agaciro ka 6,512,000 Frws.
Rutahizamu wa APR FC Byiringiro Lague, yongeye kugaragara mu myitozo ya APR FC, nyuma y’icyumweru yari amaze yarerekeje mu igeragezwa mu gihugu cy’u Busuwisi
Amakipe 25 arimo ay’abagabo n’ay’abagore yo mu bihugu 13 byo hirya no hino ku isi, yamaze kwiyandikisha kugira ngo azitabire irushanwa mpuzamahanga ry’umukino wa Volleyball yo ku mucanga ryiswe ‘IFVB Beach Volleyball 2-star World Tour tournament’, bikaba biteganyijwe ko rizabera i Rubavu kuva ku ya 14-18 Nyakanga 2021.
Ikipe ya Petro de Louanda yo muri Angola yatsinze FAP yo muri Cameroon amanota 66 kuri 64 biyigira ikipe ya Kabiri ikatishije itike yo gukina imikino ya 1/4 nyuma ya Patriots BBC yabigezeho ku wa Gatatu.