Ikipe ya Kiyovu Sports yatsinze Gasogi United ibitego bine kuri kimwe ku Isabukuru y’imyaka 57 Kiyovu Sports imaze ishinzwe, mu gihe ikipe ya Rutsiro FC yanganyije na Rayon Sports igitego kimwe kuri kimwe.
Ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda (FRVB) ryatangaje ko tariki ya 29 Gicurasi 2021 ari bwo hazaba amatora ya Komite Nyobozi y’iryo shyirahamwe.
Ikipe ya Police FC yasubiriye Musanze FC iyitsinda ibitego bibiri kuri kimwe mu gihe Sunrise FC inyagira Mukura VS ibitego bine kuri bibiri.
Amabwiriza yashyizweho umukono na Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa, agaragaza ko ubuyobozi bwa Gym buzajya bwuzuza ibisabwa na Ministeri ya Siporo buzajya bugeza ubusabe bwanditse muri Minisiteri ya Siporo n’umuyobozi wa RDB, hakorwe igenzura rizajya rishingirwaho hatangwa igisubizo.
Umunya-Espagne Cristian Rodriguez ukinira ikipe ya Total Direct Energie ni we wegukanye Tour du Rwanda yari imaze iminsi umunani ibera mu Rwanda.
Ikipe ya Gasogi United yabonye amanota atatu yayo ya mbere imbumbe nyuma yo gutsinda Kiyovu Sports ibitego bibiri ku busa, mu gihe Heritier Luvumbu yatsinze igitego cye cya mbere muri Rayon Sports ubwo batsindaga Rutsiro FC ibitego bibiri ku busa.
Umunya-Brazil Neymar da Silva Santos Junior yongereye amasezerano y’imyaka itatu muri Paris Saint-Germain azarangira tariki ya 30 Kamena 2025. Aya makuru yatangajwe n’ikipe ya PSG ku rubuga rwa Internet rwayo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 08 Gicurasi 2021.
Mu gace ka karindwi kakinwe buri mukinnyi asiganwa ku giti cye, Johnathan Restepo Valencia ni we wanikiye abandi nk’uko yari yabikoze umwaka ushize.
Uwayo Théogene usanzwe ari Perezida wa Federasiyo ya Karate mu Rwanda, yatorewe kuba Perezida wa Komite Olempike y’u Rwanda, aho asimbuye Amb. Munyabagisha Valens uheruka kwegura
Umufaransa Rolland Pierre yegukanye agace ka gatandatu ka Tour du Rwanda, agace kavaga Kigali bakanyura mu karere ka Gicumbi, kakaza gusorezwa ku musozi wa Mont Kigali.
Ikipe ya AS Kigali yashimangiye kuyobora itsinda rya gatatu nyuma yo gutsinda Etincelles FC ibitego bibiri kuri kimwe, mu gihe Mukura yanganyije na Marines FC, kubona amanota atatu imbumbe bikomeza kuyigora.
Ikipe ya United Generation Basketball yasinyanye amasezerano y’imikoranire y’imyaka ibiri n’uruganda rwa Azam afite agaciro ka Miliyoni 20 z’Amafaranga y’u Rwanda.
Ikipe ya REG VC yasinyishije abakinnyi batatu mu rwego rwo kwitegura isubukurwa ry’imikino muri Volleyball, abo ni Iradukunda Pacific, Kwizera Eric na Tuyizere Jean Baptiste.
Umufaransa Rolland Pierre yegukanye agace ka gatandatu ka Tour du Rwanda 2021, kakaba kari agace ka Kigali-Gicumbi-Kigali, kabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 7 Gicurasi 2021.
Ikipe ya Manchester United izakina na Villarreal ku mukino wa nyuma, ikaba ibigezeho nyuma yo gusezerera As Roma ku giteranyo cy’ibitego 8-5, mu gihe Villarreal yasezereye Arsenal ku giteranyo cy’ibitego 2-1.
Ku nshuro ya gatatu, Umufaransa Alan Boileau yegukanye agace muri Tour du Rwanda, naho umunya-Eritrea Eyob Metkel ahita ayobora urutonde rusange.
Amakipe abiri yo mu Bwongereza Chelsea na Manchester City azahura ku mukino wa nyuma w’irushanwa ry’amakipe yabaye aya mbere iwayo ku mugabane w’Uburayi (UEFA Champions), Chelsea ibigezeho nyuma yo gutsinda Real Madrid ibitego bibiri ku busa mu mukino wa 1/2 wo kwishyura.
Ikipe ya Kiyovu Sports yatsinze Rayon Sports ibitego 3-2 mu gihe APR FC yatsinze As Muhanga ibitego 3-1.
Umutoza ukomoka mu gihugu cy’ u Burundi, Etienne Ndayiragije, yerekanywe nk’umutoza wa Kiyovu Sports aho aje gusimbura Karekezi Olivier uherutse kwirukanwa n’iyi kipe.
Valentin Ferron ukinira Total Direct Energie ni we wegukanye agace ka kane ka Tour du Rwanda 2021, ka Kigali-Musanze. Ku mwanya wa kabiri haje Pierre Rolland wa B&B, na ho ku mwanya wa gatatu haza Manizabayo Eric wa Benediction.
Ikipe ya Manchester City yaraye igeze ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League, nyuma yo gusezera Paris Saint Germain iyitsinze ibitego bibiri ku busa mu mukino wo kwishyura, amateka yaherukaga mu mwaka w’imikino 1969/1970.
Ikipe ya As Kigali yatsinze Police FC ibitego 2-0 mu gihe Espoir FC yashimangiye kuyobora itsinda rya kane nyuma yo gutsinda Mukura VS ibitego 3-1.
Ikipe ya Kiyovu Sports yatangaje ko yamaze guhagarika rutahizamu wayo Babuwa Samson imuziza amagambo aherutse kuvuga mu itangazamakuru
Nyuma yo gutwara agace ka Kabiri ka Tour du Rwanda 2021 ka Kigali-Huye, Umufaransa Alan Boileau yongeye kwegukana agace ka Gatatu ko kuva i Huye kugera i Gicumbi, irushanwa ryabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 04 Gicurasi 2021.
Alain Boileau ukomoka mu Bufaransa ni we wegukanye agace ka kabiri ka Tour du Rwanda 2021, kakaba ari agace Kigali-Huye ka Km 120.5, isiganwa ryabaye kuri uyu wa Mbere tariki 3 Gicurasi 2021.
Umutoza wa Etincelles FC, Colum Shaun Selby, yasezeye ku kazi ko gutoza Etincelles FC nyuma yo gutsindwa na Police FC ibitego bitanu kuri kimwe.
Buhigiro Jacques w’imyaka 77 y’amavuko, ni we waririmbye indirimbo zitandukanye nka ‘Amafaranga, Agahinda karakanyagwa, Nkubaze Primus’ n’izindi, ariko ubusanzwe ni impuguke mu kuvura ingingo zimugaye (Kinésithérapie), umwuga yigiye mu Bubiligi guhera mu 1966-1970.
Ikipe ya Gorillas Handball Club ku bufatanye na AMbasade y’u Budage mu Rwanda, bateye inkunga y’ibiribwa abakinnyi bakiri bato bakina umukino wa Handball
Mu itangazo ryashyizweho umukono n’Umuyobozi w’ikipe ya Kiyovu Sports, Mvukiyehe Juvenal kuri iki Cyumweru tariki 02 Gicurasi 2021, rivuga ko ikipe ya Kiyovu yatandukanye n’uwari umutoza wayo mukuru, Karekezi Olivier Fils aka Danger Man.
Mu mukino wa mbere mu itsinda rya kabiri wahuje Rayon Sports na Gasogi United, urangiye Rayon Sports itsinze Gasogi United igitego kimwe ku munota wa nyuma