Mu rwego rwo kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana b’abakobwa hatangijwe ikipe y’Intwari FC izafasha mu bukangurambaga bwo kurwanya iri hohoterwa.
Abakinnyi b’ikipe y’igihugu y’umukino w’amagare barasaba ko na bo bahabwa agaciro nk’agahabwa abakinira amakipe y’igihugu mu mikino yindi itandukanye.
Mu minsi ine gusa, ikipe ya Rayon Sports igiye gukina imikino itatu ya gicuti kuva kuri uyu wa Gatatu, aho umukino wa mbere bakinnye utarangiye kubera nta burenganzira bari basabye
Mu rukererera rwo kuri uyu wa Kabiri ni bwo ikipe ya AS Kigali yafashe rutemikirere yerekeza muri Botswana, aho ifite umukino ku Cyumweru na Orapa United yo muri iki gihugu
Umunyarwanda Mugisha Moise ni we wegukanye isiganwa ry’amagare Grand Prix Chantal Biya ryaberaga muri Cameroun.
Mu nama y’inteko rusange ya Mukura VS yabaye kuri iki Cyumweru, Nizeyimana Olivier yatorewe kuyobora umuryango wa Mukura Victory Sports.
Ikipe AS Arta Solar 7 yo muri Djibouti ikinamo Alexander Song wahoze muri Arsenal na FC Barcelone, iri mu Rwanda aho igiye gukina imikino ibiri ya gicuti
Umukinnyi usiganwa mu kwiruka n’amaguru, Myasiro Jean Marie Vianney, yasinyiye ikipe ya Sina Gerard Athletic Club amasezerano y’umwaka umwe.
Ikipe ya APR FC yatsinze Bugesera ibitego 3-0 mu mukino wa cyenda wa gicuti yakiniye kuri stade ya Kigali i Nyamirambo
Ikipe ya Gisagara VC imaze yasinyishije umukinnyi w’ikipe y’igihugu ya Volleyball Yves Mutabazi, amasezerano yo kuyikinira imyaka ibiri.
Ikipe ya Etoile de l’Est imaze igihe kinini mu cyiciro cya kabiri, yongeye kubura amahirwe yo kuzamuka nyuma yo gutsindwa na Gorilla FC kuri penaliti.
Ikipe ya Rutsiro FC izamutse mu cyiciro cya mbere nyuma yo gutsinda Vision FC, Rutsiro FC ikazasimbura imwe muri Heroes na Gicumbi zamanutse.
Umunyarwanda Mugisha Moise ni we waje ku mwanya wa mbere mu gace ka mbere k’isiganwa Grand-Prix Chamtal Biya riri kubera muri Cameroun
Ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko yamaze gusinyisha rutahizamu Sunday Jimoh Oni amasezerano y’imyaka ibiri, nyuma y’iminsi mike yari amaze mu Rwanda
Umukino wahuzaga Amavubi na Cap-Vert, urangiye amakipe yombi anganya ubusa ku busa, umukino Amavubi yakinnye iminota myinshi ari abakinnyi 10
Mu gice cya mbere cy’ikiganiro Kigali Today yagiranye na Dr Ryambabaje Alexandre, yatubwiye byinshi ku buzima bwe cyane nk’umwe mu bakinnyi bakiniye ikipe y’igihugu akanayitoza muri Volleyball. Muri iki gice cya kabiri aratubwira kandi bimwe mu byo atazibagirwa mu buzima bwe cyane cyane bwo muri volleyball.
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi ndetse na Blue Sharks ya Cap-Vert baraza kongera gukina umukino wo gushakisha itike ya CAN 2021, umukino ubera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo
Rutahizamu Sugira Ernest yahamagawe n’umutoza w’Ikipe y’Igihugu y’Umupira w’Amaguru, Mashami Vincent, jugira ngo afatanye n’abandi bakinnyi kwitegura umukino u Rwanda rufitanye na Cap-Vert ku wa Kabiri tariki 17 Ugushyingo 2020.
Inama y’inteko rusange y’ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda yabaye ku wa Gatandatu tariki ya 14 Ugushyingo 2020 yemeje ko amatora ya komite nyobozi azaba tariki ya 12 Ukuboza 2020.
Izina Ryambabaje Alexandre ni izina rizwi mu Rwanda nk’umunyapolitiki wabaye Minisitiri w’Ubucuruzi ariko kandi akaba azwi cyane nk’umwalimu w’imibare muri Kaminuza akaba n’umuhanga mu gukina Volleyball.
Ishyirahamwe ryo gusiganwa ku magare mu Rwanda (FERWACY) ryatangiye umushinga wo kubaka ubushobozi bw’abagore mu gusiganwa ku magare, aho ku ikubitiro iryo shyirahamwe ryamaze guhugura abakobwa 11 mu bukanishi bw’amagare akoreshwa mu masiganwa.
Abakinnyi b’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi ndetse n’aba Cap-Vert, baraye bageze mu Rwanda baje mu ndege imwe, aho bafitanye umukino wo kwishyura uzabera i Kigali ku wa Kabiri tariki 17 Ugushyingo 2020.
Umutoza w’ikipe ya APR FC Adil Mohamed yatangaje ko umukinnyi Ishimwe Kevin uheruka guhagarikwa by’agateganyo, yanirukanywe burundu kubera imyitwarire mibi.
Ikipe ya APR FC ikomeje kwitegura ijonjora ry’ibanze rya CAF Champions League aho izakina na Gormahia yo muri Kenya yatsinze umukino wa gicuti yakinnyemo na Sunrise FC ibitego 2 kuri 1, Gasogi United na yo itsinda Etincelles FC igitego kimwe ku busa mu mukino wa gicuti.
Ikipe y’Igihugu y’Umupira w’amaguru, Amavubi, inganyije na Cap-Vert ubusa ku busa mu mukino w’umunsi wa gatatu wo gushaka itike ya CAN 2021.
Nyuma y’iminsi umunani ari mu bitaro, umunya-Argentine w’icyamamare mu mupira w’amaguru Diego Maradona yavuye mu bitaro yari arimo mu mujyi wa Buenos Aires, aho yari yarabazwe ku gice cy’ubwonko.
Habyarimana Abdul Karim ni umugabo w’imyaka 35, wakunze umukino wa skating awubonye kuri televiziyo, gusa aho yavukiye mu gihugu cy’u Burundi uwo mukino ntiwari uzwi cyane, bityo ntiyumve uko azawiga.
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi yakoze imyitozo ya nyuma, umutoza atanga icyizere cyo kuza kwitwara neza mu mukino utegerejwe kuri uyu mugoroba
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda rimaze gusezerera burundu ikipe y’Amagaju nyuma yo kutubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Coronavirus
Mu igenzura ryakozwe na Minisiteri ya Siporo kuri uyu wa Gatatu, amakipe abiri yo mu cyiciro cya kabiri yahagaritswe nyuma yo kutubahiriza amabwiriza yo kwirinda Coronavirus