Ikipe ya As Kigali yatsinze Police FC ibitego 2-0 mu gihe Espoir FC yashimangiye kuyobora itsinda rya kane nyuma yo gutsinda Mukura VS ibitego 3-1.
Ikipe ya Kiyovu Sports yatangaje ko yamaze guhagarika rutahizamu wayo Babuwa Samson imuziza amagambo aherutse kuvuga mu itangazamakuru
Nyuma yo gutwara agace ka Kabiri ka Tour du Rwanda 2021 ka Kigali-Huye, Umufaransa Alan Boileau yongeye kwegukana agace ka Gatatu ko kuva i Huye kugera i Gicumbi, irushanwa ryabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 04 Gicurasi 2021.
Alain Boileau ukomoka mu Bufaransa ni we wegukanye agace ka kabiri ka Tour du Rwanda 2021, kakaba ari agace Kigali-Huye ka Km 120.5, isiganwa ryabaye kuri uyu wa Mbere tariki 3 Gicurasi 2021.
Umutoza wa Etincelles FC, Colum Shaun Selby, yasezeye ku kazi ko gutoza Etincelles FC nyuma yo gutsindwa na Police FC ibitego bitanu kuri kimwe.
Buhigiro Jacques w’imyaka 77 y’amavuko, ni we waririmbye indirimbo zitandukanye nka ‘Amafaranga, Agahinda karakanyagwa, Nkubaze Primus’ n’izindi, ariko ubusanzwe ni impuguke mu kuvura ingingo zimugaye (Kinésithérapie), umwuga yigiye mu Bubiligi guhera mu 1966-1970.
Ikipe ya Gorillas Handball Club ku bufatanye na AMbasade y’u Budage mu Rwanda, bateye inkunga y’ibiribwa abakinnyi bakiri bato bakina umukino wa Handball
Mu itangazo ryashyizweho umukono n’Umuyobozi w’ikipe ya Kiyovu Sports, Mvukiyehe Juvenal kuri iki Cyumweru tariki 02 Gicurasi 2021, rivuga ko ikipe ya Kiyovu yatandukanye n’uwari umutoza wayo mukuru, Karekezi Olivier Fils aka Danger Man.
Mu mukino wa mbere mu itsinda rya kabiri wahuje Rayon Sports na Gasogi United, urangiye Rayon Sports itsinze Gasogi United igitego kimwe ku munota wa nyuma
Ikipe ya AR FC yahawe igikombe cya Shampiyona ya 2020 nyuma yo gusoza iyo Shampiyona idatsinzwe.
Umunya Colombia Brayan Sanchez Vergara Stiven yegukanye agace ka mbere ka Tour du Rwanda 2021, ako gace kakaba kari Kigali-Rwamagana.
Rimwe mu masiganwa y’amagare akomeye ku mugabane wa Afurika ari ryo Tour du Rwanda, riratangira i Kigali kuri iki Cyumweru tariki 02 Gicurasi 2021, rikaba rigiye kuba mu gihe icyorezo cya Covid-19 kicyugarije u Rwanda n’isi muri rusange.
Ikipe ya Police FC yatsinze Etincelles FC ibitego bitanu kuri kimwe mu gihe Rutsiro yatunguye Kiyovu Sports ikayitsinda ibitego bibiri kuri kimwe ku munsi wa mbere wa Shampiyona.
Abakandida bahatanira kujya muri Komite Nyobozi ya Komite Olempike ndetse n’indi myanya itandukanye, mu matora ateganyijwe ku Cyumweru gitaha
Ikipe ya Rayon Sports yari yizeye gusinyisha rutahizamu ukomoka muri Gabon ntibikunde, yiteguye kumusimbuza undi ukomoka muri DR Congo
Ku wa Gatanu tariki ya 30 Mata 2021, ikipe ya Polisi y’u Rwanda ikina umupira w’amaguru (Police FC) yashyize ahagaragara imyambaro ibiri abakinnyi bazajya bambara muri uyu mwaka w’imikino 2021-2022.
Gukora Siporo mu gitondo ngo ni byo byiza, kuko ibintu hafi ya byose biba bituje, izuba rikirasa ritarakara, mbese hagihehereye. Ibyiza by’iyo siporo ya mu gitondo, ngo ni urufunguzo rw’akanyamuneza k’umunsi wose. Abajya ku kazi barangije siporo ya mu gitondo ngo bagakora neza kurushaho kuko iyo siporo ya mu gitondo ngo (…)
Tombola y’uko amakipe 12 azakina Basketball Africa League izabera mu Rwanda yerekanye ko ikipe ya Patriots BBC yo mu Rwanda izacakirana n’amakipe ya US Monastir yo muri Tuniziya, Rivers Hoopers yo muri Nigeriya, Gendarmerie National Basketball Club GNBC yo muri Mozambique.
Ikipe ya Manchester United yatsinze ikipe ya As Roma ibitego bitandatu kuri bibiri mu gihe Arsenal yatsinzwe na Villarreal ibitego bibiri kuri kimwe mu mikino ya 1/2 cy’irushanwa ry’amakipe yatwaye ibikombe iwayo.
Umukino wari kuzahuza Bugesera FC yakira As Muhanga ku wa Gatandatu tariki ya 01 Gicurasi 2021 wasubitswe kubera abagera kuri 12 ba AS Muhanga banduye Covid-19.
Mu mukino wa gicuti wabereye ku kibuga cya Shyorongi ku wa Gatatu tariki 28 Mata 2021, ikipe ya APR FC yihereranye Mukura VS iyihatsindira ibitego 4-0.
Ikipe ya Manchester City yazamuye icyizere cyo kugera ku mukino wa nyuma w’irushanwa ry’amakipe yabaye aya mbere iwayo ku mugabane w’u Burayi, nyuma yo gutsinda Paris Saint Germain (PSG) ibitego bibiri kuri kimwe mu mukino ubanza wa 1/2.
Ubuyobozi bw’ikipe ya AS Muhanga buravuga ko bwiteguye gukina shampiyona ya 2020/2021 n’ubwo yagaragayemo abagera kuri 12 banduye Covid-19.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP John Bosco Kabera, yavuze ko umukino wa Rayon Sports na Police FC utahagaritswe na Polisi y’u Rwanda nk’uko hari aho byagiye bivugwa.
Ikipe ya Real Madrid yanganyije na Chelsea igitego kimwe kuri kimwe mu mukino wa 1/2 cy’irushanwa ry’amakipe yabaye aya mbere iwayo ku mugabane w’i Burayi (UEFA Champions League).
Mu gihe habura iminsi mike ngo shampiyona y’icyiciro cya mbere itangire, habaye impinduka z’uko amakipe azakina
Ntibisanzwe ko umukino uhagarikwa wamaze gutangira mu bihugu byateye imbere mu mupira w’amaguru bitewe n’uburangare bw’imyiteguro ku kibuga, ariko muri Shampiyona y’u Rwanda ho bimaze kumenyerwa aho bifatwa nk’ibisanzwe umukino ugahagarikwa hatitawe ku bihombo amakipe agira mu gihe umukino uhagaritswe.
Ikipe ya Rayon Sports yasobanuye impamvu umunyezamu Kwizera Olivier yavuye mu mwiherero ku munsi w’ejo
Uruganda rwega ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye ‘Skol Brewery Rwanda’ rwamaze kwandikira Ishyirahamwe ry’umukino w’Amagare mu Rwanda (FERWACY), ko rutazaba umwe mu bafatanyanikorwa baryo muri Tour du Rwanda 2021.
Nyuma y’iminsi itanu y’amahugurwa yahabwaga abasifuzi b’abagore mu mukino wa Judo, ayo mahugurwa yasojwe bemererwa ubufasha na Minisiteri ya Siporo.