Didier Gomes Da Rosa yahagaritse burundu gutoza Rayon Sport

Umufaransa Didier Gomes Da Rosa watozaga ikipe ya Rayon Sport kuri uyu wa mbere tariki ya 13/1/2014 yatangaje ku mugaragaro ko ahagaritse burundu gutoza iyo kipe nyuma y’amaze 14 yari ayimazemo.

Didier Gomes uzibukirwa cyane ku gikombe cya shampiyona yahesheje Rayon Sport muri 2013 nyuma y’imyaka icyenda itagikoraho, yadutangarije ko yasezeye ku mpamvu ze bwite ariko cyane cyane ngo zikaba zishingiye ku bukungu.

Gomes w’imyaka 44 yagize ati, “Nubaha kandi nkunda cyane ikipe ya Rayon Sport, kandi biragoye ko nzayibagirwa ariko bibaye ngombwa ko nyivamo ku mpamvu zanjye bwite, kandi iki cyemezo ni icya nyuma”.

Gomes yavuze ko ibibazo by'ubukungu ahanini kiri mu byatumye afata icyemezo cyo gusezera.
Gomes yavuze ko ibibazo by’ubukungu ahanini kiri mu byatumye afata icyemezo cyo gusezera.

Ni ku nshuro ya kabiri Gomes afata icyemezo cyo gusezera mu gihe kitarenze amezi atatu. Ku nshuro ya mbere yasezeye ahanini yinubira ko yari amaze iminsi we n’abakinnyi b’iyo kipe badahabwa umushahara wabo, ariko nyuma ikipe ikemura ikibazo mu buryo bwihuse, bituma asubira ku cyemezo yari yafashe.

Tumubajije niba kwegura kwe gufitanye na none isano n’ikibazo cy’amafaranga ikipe yamugombaga, dore ko bivugwa ko iyo kipe yari imufitiye ameze abiri, ikaba yari imaze kandi amezi atatu idahemba abakinnyi, Gomes ntiyabihakanye.

Yasubije muri aya magambo: “Nibyo ndabyumva ko hari ibibazo by’ubukungu ariko kandi na bo bagomba kunyumva. Bagomba kunyumva kuko mfite umuryango nyobora. Si Rayon Sport ndeba gusa, kuko ndi n’umubyeyi ugomba gushakira imibereho umuryango.

Si byiza rero gukomeza mu bibazo. Ndimo kumva ko ubuyobozi burimo gushaka uko bukemura ikibazo ariko barakererewe, ubu namaze gufata icyemezo kandi ntabwo nisubiraho”.

Gomes wongeye kwibutsa abakunzi ba Rayon Sport igikombe, agiye ayisize ku mwanya wa kabiri muri shampiyona.
Gomes wongeye kwibutsa abakunzi ba Rayon Sport igikombe, agiye ayisize ku mwanya wa kabiri muri shampiyona.

Gomes avuye muri Rayon Sport iyisize ku mwanya wa kabiri muri shampiyoan yari igeze ku munsi wa 14, iyo kipe kandi ikaba irimo kwitegura umukino izakina na AC Leopard yo muri Congo Brazzaville mu rwego rw’igikombe gihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo muri Afurika (CAF Champions League), tariki ya 7/2/2014.

Didier Gomes ni umwe mu batoza abakunda Rayon Sport batazibagirwa kuko uretse kubahesha igikombe cya shampiyona muri 2013 baherukaga mu myaka icyenda, yanahinduye isura y’iyo kipe mu mikinire, inatwara ibikombe bitandukanye byagiye bitegurwa imbere mu gihugu.

Gomes ugomba guhaguruka mu Rwanda ku wa gatandatu yerekeza iwabo mu Bufaransa kuba aruhuka, avuga ko ari nta kipe yo mu Rwanda imwifuza, gusa ngo hari amakipe atandukanye amushaka muri Afurika, ariko yirinze kuvuga amazina yayo.

Aha Gomes yari ateruwe n'abakinnyi ba Rayon Sport bishimira igikombe cya shampiyoan batwaye muri 2013 hashize imyaka icyenda baracyibagiwe.
Aha Gomes yari ateruwe n’abakinnyi ba Rayon Sport bishimira igikombe cya shampiyoan batwaye muri 2013 hashize imyaka icyenda baracyibagiwe.

Twifuje kuvugana n’ubuyobozib wa Rayon Sport ngo tumenye icyo bagiye gukora nyuma yo kubura umutoza mukuru w’iyo kipe, ariko ntibyadukundira, tukaba tugikurikirana iby’iyi nkuru.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Gusa kubyumva birababaje nko kubura umutoza nkuriya,duhombye umuntu wingenzi wari kuzadufasha muri byinshi;haba kw’ikipe ya Rayon Sport ndetse n’umupira w’amaguru mu Rwanda.Ariko nanone tugaye kandi tunenge ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sport budahemba abatoza ndetse n’abakinnyi,sinzi niba iba iziko bataje gushaka amafranga.Bikomeje gutyo sinzi aho ikipe ya Rayon Sport yaba iri kugana!

François yanditse ku itariki ya: 14-01-2014  →  Musubize

akavuyo gusa pee

eric yanditse ku itariki ya: 14-01-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka