Ikigo gishinzwe Kubungabunga Ibidukikije (REMA) hamwe n’Urwego rushinzwe Iterambere (RDB), byagiranye amasezerano n’icyitwa QA Venue Solutions, kugira ngo gifashe gucunga igishanga cya Nyandungu ubu cyahindutse Pariki, hamwe no kwakira abazajya baza kwidagadura no gusura ibyiza nyaburanga bihaboneka.
Bamwe mu baturage begereye Pariki y’Akagera bahoze ari abahigi b’inyamaswa zo muri iyo Pariki bakaza kubireka, ubu bibumbiye muri Koperative yo kubungabunga ibidukikije ndetse bakaba banafatanya n’abarinzi ba Pariki, gufata abakiri mu bushimusi.
Guverinoma y’u Rwanda yatangarije abitabiriye Inama ya CHOGM, ko mu rwego rwo kugabanya iyoherezwa mu kirere ry’imyuka iteza Isi gushyuha, hari gukoreshwa uburyo butandukanye burimo ibinyabiziga bitarekura imyotsi kuko bitwarwa n’amashanyarazi.
Ubuyobozi bw’Ikigo gishinzwe Amashyamba mu Rwanda (RFA), buvuga ko hadafashwe ingamba zo kugabanya ibicanwa, Igihugu cyazaba ubutayu kubera ko buri mwaka hakenerwa toni 2,700,000 z’ibicanwa, ariyo mpamvu icyo kigo kigenda giha abaturage imbabura zirondereza ibicanwa.
Ubushakashatsi bwakozwe umwaka ushize n’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare ku mibereho y’ingo ku nshuro ya gatandatu (EICV6) bwerekanye ko ibicanwa by’ibanze Umuturarwanda akenera cyane bicyiganjemo inkwi ndetse n’amakara, n’ubwo abakoresha gaz na bo biyongereye.
Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente, kuri uyu wa Kabiri tariki 7 Kanama 2022, yafunguye ku mugaragaro Ikigo Ellen DeGeneres Campus of the Dian Fossey Gorilla Fund, giherereye mu Murenge wa Kinigi mu Karere ka Musanze.
Igihugu cy’u Rwanda cyafashe icyemezo cyo guca amasashi burundu bituma hongerwa isuku mu gihugu ndetse n’ibidukikije birabungwabungwa. Muri 2018 nibwo Guverinoma y’u Rwanda yatangiye gahunda yo guca amashashi inashyiraho itegeko rihana uyakoraresha ndetse n’uyinjiza mu gihugu mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije.
N’ubwo Gaz yaje ari igisubizo mu kugabanya umubare w’abacana inkwi n’amakara, ihenda ryayo rishobora kubangamira gahunda yo kubungabunga ibidukikije, kuko hari abayikoreshaga basubiye ku nkwi n’amaka.
Ibyafatwaga nk’ibyangiza ibidukikije mu Rwanda, bamwe basigaye babibyazamo umusaruro, bikabafasha kwiteza imbere, ari nako barushaho kwirinda gukora ibikorwa bibangamira ibidukikije kuko bibangamira imibereho ya muntu.
Kampani yitwa Isaro Econext yiyemeje kurwanya ibyuka bihumanya ikirere, yakoze porogaramu (application) yo muri telefone yitwa Isaro App izajya ifasha abayifashishije kugabanya ibyuka bihumanya ikirere.
Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 03 Kanama 2022, Banki ya Kigali (BK) yashyikirije abaturage mu Murenge wa Kabarore batishoboye, imbabura zirondereza ibicanwa 300 ndetse n’ibigega bifata amazi imiryango 20, mu rwego rwo kubafasha kubona amazi hafi yabo no kubafasha kudakomeza kwagiza ibidukikije bashaka ibicanwa.
Ikigo cy’igihugu cyo kwita ku bidukikije (REMA), kirakangurira abaturage kwirinda gutwika ibyatsi byo mu mirima, kuko bihumanya umwuka wo mu kirere abantu bahumeka bikanangiza ubuka byatwikiweho.
Kugira ngo umuntu agire ubuzima bwiza kandi bwuzuye, ni uko agomba kuba ahantu hari ibidukijeje, kandi ubwe akabibungabunga.
Ishuri mpuzamahanga ryitwa ‘Isoko/La Source’ rikorera mu Karere ka Rubavu ryatangije ubukangurambaga bwo kuvana imyanda mu mazi y’ikiyaga cya Kivu, imyanda iterwa n’isuri ivuye imusozi hamwe n’itabwamo n’abantu.
Imiryango 450 ituriye Pariki y’Igihugu y’Ibirunga, ni yo iheruka kwemezwa ko izimurirwa ahandi mu cyiciro cya mbere cy’umushinga wo kwagura iyo Pariki, hagamijwe ko igira ubuhumekero buhagije, no kwagura ubukerarugendo buhakorerwa.
Minisitiri w’Ibidukikije, Dr Jeanne d’Arc Mujawamariya, avuga ko u Rwanda rwiteze kungukira byinshi mu nama mpuzamahanga yiswe Stockholm+50, igamije kureba uko abatuye Isi babana n’ibidukikije, cyane cyane uburyo babibungabunga, bikaba biteganyijwe ko izabera i Stockholm muri Suède mu ntangiriro z’ukwezi gutaha.
Ikigo cy’itumanaho cya MTN Rwanda cyamuritse umunshinga wo gukoresha imirasire y’izuba, uzagifasha gukomeza kurushaho kurengera ibidukikije, birinda ingaruka zituruka ku guhumanya ikirere, ukaba ari umushinga washimwe cyane na Minisiteri y’Ibidukikije.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kubungabunga Ibidukikije (REMA), ku wa Gatatu tariki 20 Mata 2022, cyerekanye imodoka y’uruganda rwa NBG Ltd yafatiwemo amakarito 500 y’imiheha ya pulasitiki.
Ubuyobozi bw’ikigo gishinzwe kubungabunga ibidukikije (REMA) n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuziranenge (RSB) bari mu bukangurambaga hirya no hino mu gihugu buhamagarira abafite ibinyabiziga kubigirira isuku muri moteri no gukoresha amavuta afite ubuziranenge mu rwego rwo kwirinda kohereza mu kirere imyuka igihumanya kuko (…)
Ku bufatanye na Polisi, Ikigo cy’igihugu gitsura ubuziranenge (RSB) na Rwanda Space Agency, Ikigo cy’igihugu gishinzwe kubungabunga ibidukikije (REMA), gikomeje ubukangurambaga mu Ntara zose z’Igihugu n’umujyi wa Kigali, mu rwego rwo gukumira imyuka ihumanya ikirere isohorwa n’ibinyabiziga, igatera ingaruka ku buzima bw’abantu.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Jean Marie Vianey Gatabazi, arasaba abaturiye inkengero z’umugezi wa Nyabarongo, gukomeza kuwubungabunga kuko uriho ibikorwa remezo bituma imibereho y’abaturage itera imbere.
Umujyi wa Kigali ufatanyije na Sendika y’abafundi, ababaji n’abanyabukorikori (STECOMA) biyemeje kunoza imyubakire n’imiturire muri Kigali, mu rwego rwo guca imyubakire y’akajagari ikunze guteza ibibazo n’ibihombo.
Mu rwego rwo gusoza icyumweru cyahariwe amashyamba, Ikigo gishinzwe Amashyamba mu Rwanda (RFA), ku bufatanye n’Umuryango mpuzamahanga wita ku bidukikije (IUCN), mu turere twa Kirehe na Nyagatare, binyuze mu mushinga wo kubungabunga ibyogogo ukorera muri utwo turere (AREECA), hatewe ibiti 1500 bivangwa n’imyaka mu rwego rwo (…)
Mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali, Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’ ikigo cy’Igihugu cyo kubungabunga ibidukikije ( REMA) tariki 24 Werurwe 2022 batangije ubukangurambaga bwo kurwanya ihumana ry’ikirere riterwa n’ibinyabiziga bikoresha ibikomoka kuri Peterori.
Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu(MINALOC) hamwe n’Umujyi wa Kigali byatangiye kubakira abaturiye ruhurura ya Mpazi mu murenge wa Gitega w’Akarere ka Nyarugenge, izindi nyubako zisimbura inzu z’akajagari.
Rwubahiriza Jean Damascène ni umwe mu bakoraga ubushimusi bw’inyamaswa muri Pariki y’Ibirunga, ariko akaba amaze imyaka isaga 15 abihagaritse, nyuma yo kubumbirwa hamwe n’abandi mu makoperative bagakora indi mirimo ibinjiriza, none arishimira iterambere agezeho ndetse akaba yariyemeje kurinda inyamaswa aho kuzica nka mbere.
Abanyeshuri biga mu Ishuri rikuru ry’imyuga n’ubumenyingiro ry’i Huye (IPRC-Huye) hamwe n’abarimu babo, bateye ibiti bisaga ibihumbi bitanu, kuri uyu wa 4 Werurwe 2022.
Leta y’u Budage yahaye u Rwanda miliyoni 56 z’Amayero (asaga miliyari 63Frw), azakoreshwa mu bikorwa bigamije kubungabunga ibidukikije no guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.
Minisitiri w’urubyiruko n’umuco, Rosemary Mbabazi, mu mpera z’icyumweru gishize yatangije ku mugaragaro gahunda yo gusana imihanda y’ibitaka yangiritse hifashishijwe amasosiyete y’urubyiruko.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu butangaza ko bwamaze kubona rwiyemezamirimo uzubaka inzira iyobora amazi mu Kivu akareka gukomeza kujya mu mujyi wa Goma kwangiriza abahatuye.