Minisiteri y’ibikorwa by’ubutabazi (MINEMA) yemereye abacuruzi babarirwa mu 180 bafite inyubako ku nkengero z’umugezi wa Sebeya kongera gufungura ibikorwa byabo nyuma y’igenzura ryakozwe rikagaragaza ko Sebeya imaze gushyirwaho ibikorwa bikumira amazi ku buryo atazongera gutera abaturage.
Ubuyobozi bw’umuryango FPR-INKOTANYI bwatangaje ko ibikorwa byo kwamamaza bitazabangamira izindi gahunda z’akazi.
Mu muhango wo gutaha ku mugaragaro inyubako y’ibiro nshya by’Akarere ka Burera, yuzuye itwaye Miliyari 2 na Miliyoni 996, abaturage bagaragaje ko babyitezeho imitangire ya serivisi itabasiragiza kuko noneho yo ijyanye n’igihe ndetse ikaba inagutse.
Umuryango Nyarwanda utari uwa Leta witwa ‘Hope for Life Association’ wateguye inama nyunguranabitekerezo, abayitabiriye baganira ku ikoreshwa ry’ururimi rw’amarenga, no ku mbogamizi abantu bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga bahura na zo mu byerekeranye n’itumanaho.
Dr Vincent Biruta wari Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga, kuri uyu wa Kabiri 18 Kamena yahererekanyije ububasha na Alfred Gasana wari Minisitiri w’Umutekano imbere mu gihugu.
Mu karere ka Karongi, Umurenge wa Murambi, Akagari ka Shyembe, Umudugudu wa Nyabisindu, RIB yataye muri yombi; umugore n’abagabo 2 bakekwaho ubufatanyacyaha mu kwica Mporanyisenga Jean D’amour, umugabo w’uwo mugore.
Perezida Paul Kagame avuga ko icyo atakoze cyashobokaga mu gihe gishize agomba kuzagikora, akongeraho n’ibindi bijyanye n’igihe kigezweho, mu rwego rwo kurushaho guteza imbere u Rwanda.
Nyuma y’uko Inteko Nkuru ya AEBR yateranye tariki 11 Gicurasi 2023 yatoreye Bishop Ndayambaje Elisaphane kuba Umuvugizi Mukuru w’Ishyirahamwe ry’Amatorero y’Ababatisita mu Rwanda (AEBR), ku Cyumweru tariki 16 Kamena 2024, yimitswe ku mugaragaro.
Obed Gasangwa, ni umusore wasoje amashuri yisumbuye, ubu akaba yitegura kwinjira muri Kaminuza. Afite ubumuga bw’uruhu we n’umuvandimwe we.
Musenyeri Anaclet Mwumvaneza, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Nyundo, ubwo yahaga Isakaramentu rya Batisimu abasore 22 bagororerwa mu Kigo Ngororamuco cya Iwawa, umunani bagarukira Imana naho 40 bahabwa Isakaramentu ry’Ugukomezwa, yabasabye guhinduka baca ukubiri n’ingeso mbi zabazanye Iwawa.
Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro iyobowe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame tariki 14 Kamena 2024 yashyizeho abayobozi Nshingwabikorwa bashya b’Uturere twa Nyarugenge na Gasabo.
Mu itangazo ry’ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri ryo ku itariki 14 Kamena 2024, rishyira mu myanya abayobozi batandukanye, hagaragayemo batatu bahoze bayobora Uturere mu myaka ishize.
Mu Karere ka Busegera hasojwe imurikabikorwa ry’iminsi itatu ryateguwe n’abafatanyabikorwa b’Akarere ka Bugesera (JADF), intego nyamukuru ikaba ari ukugaragaza uruhare rwa JADF mu Iterambere ry’Akarere ka Bugesera.
Ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki 14 Kamena 2024, Perezida Kagame yayoboye Inama y’Abaminisitiri yafatiwemo imyanzuro itandukanye, ndetse ishyira mu myanya bamwe mu bayobozi, abandi bahindurirwa iyo bari barimo.
Abaturage b’Akarere ka Ruhango bitabiriye imurikabikorwa ry’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’Akarere (JADF), baratangaza ko bashimira uruhare rwabo kuko ibyo babigishije byabagiriye Akamaro.
Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Gatanu tariki 14 Kamena 2024 yasheshe ku mugaragaro Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite, ashimira abari bayigize kubera imirimo myiza bakoze muri manda yabo bashoje.
Mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda kuri uyu wa Gatanu tariki 14 Kamena 2024 Perezida Paul Kagame yakiriye indahiro z’abayobozi baherutse guhabwa inshingano zitandukanye muri Guverinoma abasaba gukorera Igihugu nk’uko bikwiye mu nyungu z’abanyarwanda bose ntawe baheje.
N’ubwo itegekonshinga ry’u Rwanda rivuga ko Umunyarwanda wese afite uburenganzira bwo kwishyira akizana, akajya, akanatura aho ashatse, abana bafite ubumuga bw’uruhu bo bavuga ko ababyeyi bababuza kujya kure y’iwabo mu rwego rwo kubarinda kuba bashimutwa.
Musabyimana Jean Claude, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC), yakiriye Madamu Coumba Dieng Sow, uhagarariye Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buhinzi n’ibiribwa (FAO) mu Rwanda baganira ku bikorwa byo guteza imbere imirire myiza.
U Rwanda rwifatanyije n’u Bwongereza kwizihiza isabukuru y’amavuko y’imyaka 76 y’Umwami Charles III, no kwishimira umubano uri hagati y’ibihugu byombi.
Itangazo ryavuye mu Biro bya Minisitiri w’Intebe kuri uyu wa Gatatu tariki 12 Kamena 2024, rivuga ko Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yashyizeho abayobozi bashya b’inzego zitandukanye, barimo Injeniyeri Fulgence Dusabimana, wabaye Umuyobozi wungirije w’Umujyi wa Kigali ushinzwe Ibikorwa Remezo.
Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo yatangaje ko ku wa Mbere tariki 17 Kamena, 2024 ari umunsi w’ikiruhuko kubera umunsi mukuru w’Igitambo wa EID AL ADHA.
Perezida wa Malawi Lazarus Chakwera yatangaje icyunamo mu gihugu hose cy’iminsi 21 cyo kunamira Visi Perezida, Saulos Chilima n’abagenzi bose Icyenda baherutse kugwa mu ndege ya gisirikare yari yaburiwe irengero iza kuboneka bose bamaze gupfa.
Itangazo ryatanzwe n’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe kuri uyu wa Gatatu tariki 12 Kamena 2024, rivuga ko Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yashyizeho abagize Guverinoma bashya barimo Uwimana Consolée wagizwe Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango(MIGEPROF).
Mu Mujyi wa Musanze hashyizwe ibuye ry’ifatizo ahari kubakwa inyubako nini, izatangirwamo serivise zitandukanye zirimo iz’ubucuruzi, aho iteganyijwe kuzura itwaye amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyari ebyiri.
Abatuye mu Murenge wa Mukindo mu Karere ka Gisagara kuri ubu barishimira kuba amwe mu mavomero y’amazi meza yari yarakamye ubu ashobora kwifashishwa noneho kuko yagejejwemo amazi.
Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE), ku wa Gatatu tariki 12 Kamena 2024 yagiranye ibiganiro n’abafatanyabikorwa bayo mu iterambere ndetse n’imiryango itari iya Leta, baganira ku nshingano z’iyo Minisiteri na bimwe mu bikorwa iteganya byihutirwa.
Perezida Kagame yakoze impinduka muri Guverinoma ashyira abayobozi bashya mu myanya barimo Ambasaderi Nduhungirehe Olivier wagizwe Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane asimbura Dr Vincent Biruta wagizwe Minisitiri w’Umutekano mu gihugu.
Abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga basanga hari imbogamizi zikomeye zituruka ku kuba ururimi rw’amarenga rutaremerwa gukoreshwa mu Rwanda ku rwego rumwe n’izindi ndimi zemewe, kuko hari serivisi nyinshi n’uburenganzira batabona mu buryo bwuzuye.
Urubyiruko rutandukanye rufite ikoranabuhanga n’udushya mu bikorwa by’ubuhinzi, rugaragaza ko hakiri imbogamizi ruhura nazo rwifuza ko inzego zibishinzwe zabafasha mu kuzikemura kugira ngo babashe kugeza ibikorwa byabo mu gihugu hose.