Bamwe mu rubyiruko rwo mu Karere ka Musanze, batangiye kwifashisha uburyo bwo gusana imihanda bakoresheje imifuka batsindagiramo igitaka; iyo mihanda batunganya, ikaba yari yarangijwe bikomeye n’imvura igwa, cyangwa imodoka ziremereye ziyinyuramo. Kuba yari yarangiritse, ngo byabangamiraga imihahiranire hagati y’abaturage, (...)
Minisitiri w’Ibidukikije, Dr Jeanne D’Arc Mujawamariya, aganira na Kigali Today, yagaragaje ko u Rwanda rwifuza imijyi n’imidugudu bitoshye, mbese biri mu ishyamba nk’uko bimeze mu Kiyovu cy’abakire mu Mujyi wa Kigali.
Nyuma y’imyaka ibiri ishize umuhango wo Kwita izina abana b’Ingagi, uba mu buryo bw’ikoranabuhanga, kubera icyorezo cya Covid-19, abaturage biganjemo abo mu Murenge wa Kinigi mu Karere ka Musanze, bishimiye ko uyu muhango ugiye kongera kuba imbona nkubone, aho biteze kwakira imbaga y’abashyitsi bazaba baturutse imihanda yose (...)
Urwego rw’Igihugu rw’iterambere (RDB), rwatangaje ko umuhango wo Kwita Izina uyu mwaka uzaba ku ya 2 Nzeri mu Kinigi, mu Karere ka Musanze, nyuma y’imyaka ibiri uyu muhango utaba imbonankubone kubera icyorezo cya Covid-19.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe amashyamba (RFA), gitangaza ko mu mwaka wa 2022/2023 bateganya gutera ubuso burenga hegitari 50,000, buriho ibiti bivangwa n’imyaka.
Ingo zisaga ibihumbi 12 zo mu Karere ka Nyabihu, zigiye gushyikirizwa imbabura za kijyambere zirondereza ibicanwa, muri gahunda y’umushinga wo kubungabunga ibidukikije no guhangana n’ikibazo cy’imihindagurikire y’ikirere.
Abiganjemo abasore n’inkumi bahagarariye abandi, baturuka mu Mirenge yose igize Akarere ka Nyabihu, bari bamaze iminsi 10, bigishwa tekiniki yitwa Do-Nou, yo gusana imihanda yangiritse, baravuga ko bagiye gusakaza ubu bumenyi mu bandi, kugira ngo babashe guhangana n’ingaruka zituruka ku iyangirika ry’imihanda yo hirya no hino (...)
Umushinga wo kwagura Pariki y’Igihugu y’Ibirunga ku buso bwa Km2 37.4, uzatwara Amadorari 299,156,422 ashobora kurenga, ukomeje gutangwaho ibitekerezo n’inzego zinyuranye zirimo abafatanyabikorwa mu bigo bitegamiye kuri Leta, higwa uburyo uwo mushinga uzashyirwa mu bikorwa mu myaka 15 (...)
Kubera ko u Rwanda ubu ruri mu gihe cy’impeshyi kirangwa ahanini n’izuba ryinshi, rituma bimwe mu byatsi byuma ku buryo bishobora gufatwa n’inkongi z’umuriro byoroshye bikaba byakongeza amashyamba, abaturarwanda bose barakangurirwa kwitwararika, birinda ibikorwa ibyo ari byo byose byateza (...)
Ku Cyumweru tariki 24 Nyakanga 2022, Ubuyobozi bwa Pariki y’Igihugu y’Akagera bwatangaje ko inkura z’umweru kuri ubu zamaze gufungurirwa ibice byose by’iyo Pariki, nyuma y’igihe zikurikiranwa mu byanya byihariye.
Minisiteri y’Ibidukikije ivuga ko u Rwanda rwishimiye kwakira inama ya gatandatu yo ku rwego rw’Isi, iziga kuri gahunda yo gutunganya no kwita ku mashyamba, izaba mu mwaka wa 2025, bikaba byemerejwe mu nama nk’iyi irimo kubera muri Canada.
Imiryango irengera ibidukikije ku Isi iyobowe n’uwitwa ‘Climate Clock’ na ‘Fridays For Future’, irimo kugenda yereka abatuye Isi, isaha izareka kubara ari uko imyaka irindwi ishize, iyo myaka ikaba ari yo ibihugu byihaye kugira ngo bizabe byagabanyije ubushyuhe bungana na dogere (Degré Celcius) 1.5, kuko ngo ari bwo buteje Isi (...)
Asaga Miliyoni imwe y’Amadolari ( Asaga Miliyari y’Amafaranga y’u Rwanda) ni yo agiye gushorwa mu gutegura igishushanyo mbonera cy’imicungire y’amazi y’imvura mu Mujyi wa Kigali (Kigali’s Stormwater Management Master Plan), bikaba biteganyijwe ko kizaba cyamaze kuzura bitarenze umwaka wa 2024, aho gitegerejweho kuzafasha mu (...)
Ikigo gishinzwe Kubungabunga Ibidukikije (REMA) hamwe n’Urwego rushinzwe Iterambere (RDB), byagiranye amasezerano n’icyitwa QA Venue Solutions, kugira ngo gifashe gucunga igishanga cya Nyandungu ubu cyahindutse Pariki, hamwe no kwakira abazajya baza kwidagadura no gusura ibyiza nyaburanga (...)
Bamwe mu baturage begereye Pariki y’Akagera bahoze ari abahigi b’inyamaswa zo muri iyo Pariki bakaza kubireka, ubu bibumbiye muri Koperative yo kubungabunga ibidukikije ndetse bakaba banafatanya n’abarinzi ba Pariki, gufata abakiri mu bushimusi.
Guverinoma y’u Rwanda yatangarije abitabiriye Inama ya CHOGM, ko mu rwego rwo kugabanya iyoherezwa mu kirere ry’imyuka iteza Isi gushyuha, hari gukoreshwa uburyo butandukanye burimo ibinyabiziga bitarekura imyotsi kuko bitwarwa n’amashanyarazi.
Ubuyobozi bw’Ikigo gishinzwe Amashyamba mu Rwanda (RFA), buvuga ko hadafashwe ingamba zo kugabanya ibicanwa, Igihugu cyazaba ubutayu kubera ko buri mwaka hakenerwa toni 2,700,000 z’ibicanwa, ariyo mpamvu icyo kigo kigenda giha abaturage imbabura zirondereza (...)
Ubushakashatsi bwakozwe umwaka ushize n’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare ku mibereho y’ingo ku nshuro ya gatandatu (EICV6) bwerekanye ko ibicanwa by’ibanze Umuturarwanda akenera cyane bicyiganjemo inkwi ndetse n’amakara, n’ubwo abakoresha gaz na bo (...)
Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente, kuri uyu wa Kabiri tariki 7 Kanama 2022, yafunguye ku mugaragaro Ikigo Ellen DeGeneres Campus of the Dian Fossey Gorilla Fund, giherereye mu Murenge wa Kinigi mu Karere ka Musanze.
Igihugu cy’u Rwanda cyafashe icyemezo cyo guca amasashi burundu bituma hongerwa isuku mu gihugu ndetse n’ibidukikije birabungwabungwa. Muri 2018 nibwo Guverinoma y’u Rwanda yatangiye gahunda yo guca amashashi inashyiraho itegeko rihana uyakoraresha ndetse n’uyinjiza mu gihugu mu rwego rwo kubungabunga (...)
N’ubwo Gaz yaje ari igisubizo mu kugabanya umubare w’abacana inkwi n’amakara, ihenda ryayo rishobora kubangamira gahunda yo kubungabunga ibidukikije, kuko hari abayikoreshaga basubiye ku nkwi n’amaka.
Ibyafatwaga nk’ibyangiza ibidukikije mu Rwanda, bamwe basigaye babibyazamo umusaruro, bikabafasha kwiteza imbere, ari nako barushaho kwirinda gukora ibikorwa bibangamira ibidukikije kuko bibangamira imibereho ya muntu.
Kampani yitwa Isaro Econext yiyemeje kurwanya ibyuka bihumanya ikirere, yakoze porogaramu (application) yo muri telefone yitwa Isaro App izajya ifasha abayifashishije kugabanya ibyuka bihumanya ikirere.
Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 03 Kanama 2022, Banki ya Kigali (BK) yashyikirije abaturage mu Murenge wa Kabarore batishoboye, imbabura zirondereza ibicanwa 300 ndetse n’ibigega bifata amazi imiryango 20, mu rwego rwo kubafasha kubona amazi hafi yabo no kubafasha kudakomeza kwagiza ibidukikije bashaka (...)
Ikigo cy’igihugu cyo kwita ku bidukikije (REMA), kirakangurira abaturage kwirinda gutwika ibyatsi byo mu mirima, kuko bihumanya umwuka wo mu kirere abantu bahumeka bikanangiza ubuka byatwikiweho.
Kugira ngo umuntu agire ubuzima bwiza kandi bwuzuye, ni uko agomba kuba ahantu hari ibidukijeje, kandi ubwe akabibungabunga.
Ishuri mpuzamahanga ryitwa ‘Isoko/La Source’ rikorera mu Karere ka Rubavu ryatangije ubukangurambaga bwo kuvana imyanda mu mazi y’ikiyaga cya Kivu, imyanda iterwa n’isuri ivuye imusozi hamwe n’itabwamo n’abantu.
Imiryango 450 ituriye Pariki y’Igihugu y’Ibirunga, ni yo iheruka kwemezwa ko izimurirwa ahandi mu cyiciro cya mbere cy’umushinga wo kwagura iyo Pariki, hagamijwe ko igira ubuhumekero buhagije, no kwagura ubukerarugendo buhakorerwa.
Minisitiri w’Ibidukikije, Dr Jeanne d’Arc Mujawamariya, avuga ko u Rwanda rwiteze kungukira byinshi mu nama mpuzamahanga yiswe Stockholm+50, igamije kureba uko abatuye Isi babana n’ibidukikije, cyane cyane uburyo babibungabunga, bikaba biteganyijwe ko izabera i Stockholm muri Suède mu ntangiriro z’ukwezi (...)
Ikigo cy’itumanaho cya MTN Rwanda cyamuritse umunshinga wo gukoresha imirasire y’izuba, uzagifasha gukomeza kurushaho kurengera ibidukikije, birinda ingaruka zituruka ku guhumanya ikirere, ukaba ari umushinga washimwe cyane na Minisiteri y’Ibidukikije.