Umujyi wa Kigali ufatanyije na Sendika y’abafundi, ababaji n’abanyabukorikori (STECOMA) biyemeje kunoza imyubakire n’imiturire muri Kigali, mu rwego rwo guca imyubakire y’akajagari ikunze guteza ibibazo n’ibihombo.
Mu rwego rwo gusoza icyumweru cyahariwe amashyamba, Ikigo gishinzwe Amashyamba mu Rwanda (RFA), ku bufatanye n’Umuryango mpuzamahanga wita ku bidukikije (IUCN), mu turere twa Kirehe na Nyagatare, binyuze mu mushinga wo kubungabunga ibyogogo ukorera muri utwo turere (AREECA), hatewe ibiti 1500 bivangwa n’imyaka mu rwego rwo (...)
Mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali, Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’ ikigo cy’Igihugu cyo kubungabunga ibidukikije ( REMA) tariki 24 Werurwe 2022 batangije ubukangurambaga bwo kurwanya ihumana ry’ikirere riterwa n’ibinyabiziga bikoresha ibikomoka kuri (...)
Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu(MINALOC) hamwe n’Umujyi wa Kigali byatangiye kubakira abaturiye ruhurura ya Mpazi mu murenge wa Gitega w’Akarere ka Nyarugenge, izindi nyubako zisimbura inzu z’akajagari.
Rwubahiriza Jean Damascène ni umwe mu bakoraga ubushimusi bw’inyamaswa muri Pariki y’Ibirunga, ariko akaba amaze imyaka isaga 15 abihagaritse, nyuma yo kubumbirwa hamwe n’abandi mu makoperative bagakora indi mirimo ibinjiriza, none arishimira iterambere agezeho ndetse akaba yariyemeje kurinda inyamaswa aho kuzica nka (...)
Abanyeshuri biga mu Ishuri rikuru ry’imyuga n’ubumenyingiro ry’i Huye (IPRC-Huye) hamwe n’abarimu babo, bateye ibiti bisaga ibihumbi bitanu, kuri uyu wa 4 Werurwe 2022.
Leta y’u Budage yahaye u Rwanda miliyoni 56 z’Amayero (asaga miliyari 63Frw), azakoreshwa mu bikorwa bigamije kubungabunga ibidukikije no guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.
Minisitiri w’urubyiruko n’umuco, Rosemary Mbabazi, mu mpera z’icyumweru gishize yatangije ku mugaragaro gahunda yo gusana imihanda y’ibitaka yangiritse hifashishijwe amasosiyete y’urubyiruko.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu butangaza ko bwamaze kubona rwiyemezamirimo uzubaka inzira iyobora amazi mu Kivu akareka gukomeza kujya mu mujyi wa Goma kwangiriza abahatuye.
Ibipimo by’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubumenyi bw’ikirere (Meteo Rwanda) bigaragaza ko kuva tariki 10-20 Gashyantare 2022, henshi mu Rwanda hateganyijwe imvura nyinshi irenze urugero rw’isanzwe igwa mu gice cya kabiri cy’ukwezi kwa Gashyantare.
Muri uyu mwaka wa 2022, mu Rwanda hazatangira kubakwa uruganda ruzajya rukora ibikoresho bitandukanye rwifashishije imigano.
Mu Karere ka Kirehe mu Murenge wa Mpanga haracyari ishyamba n’ibihuru birimo ibisimba, inyamaswa n’ibiti bitakigaragara ahandi mu Ntara y’Iburasirazuba, usibye muri Pariki y’Akagera, iri ku ntera y’ibilometero 30 uvuye aho iryo shyamba ryitwa Makera riherereye, abashakashatsi bakifuza ryakomekwa kuri iyo (...)
Abaturage bo mu Murenge wa Cyumba mu Karere ka Gicumbi, bishimiye kwifatanya n’abanyamakuru bakora inkuru ku bidukikije, maze batera ibiti bigera kuri 500 mu busitani buri ku nkengero z’umuhanda mukuru Kigali-Gatuna.
Ku wa Kane muri Kigali Convention Centre, Minisiteri y’Ibidukikije hamwe n’umuryango nyafurika ushinzwe kurengera inyamanswa (AWF) n’Umuryango Mpuzamahanga wita ku kubungabunga ibidukikije ku isi (IUCN) berekanye abahoze ari abayobozi ndetse n’abakuru ba za Guverinoma batatu ku mugabane wa Afurika bagize uruhare mu kurengera (...)
Ubuyobozi bwa Wildlife Fund For Nature, ikigega mpuzamahanga gishinzwe kurengera inyamaswa, bwatangaje ko Umunyarwandakazi Rosette Chantal Rugamba yatorewe kuba umwe mu bagize ubuyobozi bukuru bw’iki kigega.
Ubuyobozi bufatanyije n’abatuye mu Karere ka Bugesera, bahagurukiye guhangana n’abangiza ibidukikije mu rwego rwo kurengera amashyamba ndetse n’ibindi bidukikije muri rusange.
Ku wa Kabili tariki 11 Mutarama 2022, Ikigo cy’Igihugu cyo Kubungabunga Ibidukikije (REMA), cyatangaje ko ibipimo bishya byafashwe bigaragaza ko umwuka mu kirere cy’umujyi wa Rubavu ugenda uba mwiza.
Minisiteri y’Ibikorwaremezo (MININFRA) ifatanyije n’izindi nzego zirimo Umujyi wa Kigali n’Ikigo cy’Igihugu cyo kubungabunga Ibidukikije (REMA), bivuga ko ibishanga by’Umujyi wa Kigali bikomeje gutunganyirizwa kuba indiri y’urusobe rw’ibinyabuzima, ngo bifashe abantu kuruhuka, kwidagadura no gukora (...)
Ikigo cy’Igihugu cyo Kubungabunga Ibidukikije (REMA) cyohereje abakozi bacyo mu Karere ka Rubavu kugenzura ubuziranenge bw’umwuka n’ubw’amazi y’Ikiyaga cya Kivu, maze ibipimo by’umwuka byo bigaragaza ko umwuka mu Karere ka Rubavu utujuje ibipimo by’ubuziranenge.
Ibigo by’amashuri bikwiye kugira uruhare mu kurengera ibidukikije, kuko ihindagurika ry’ikirere rigira ingaruka no ku banyeshuri, nk’uko bigarukwaho na Dr Gloriose Umuziranenge wigisha ibijyanye n’ibidukikije mu Ishuri rikuru ry’Abaporotesitanti (PIASS).
Hashize imyaka ibiri hubakwa ibikorwa bibungabunga icyogogo cya Sebeya, kuri ubu hakaba hujujwe ibyobo bifata amazi asenyera abaturage. Kubungabunga icyogogo cya Sebeya bijyana no gukora amaterasi ku misozi ikikije Sebeya, gutera amashyamba no gucukura imirwanyasuri, byiyongeraho urugomero rugabanya ingufu z’amazi (...)
Umuyobozi w’ishami ry’ubumenyi n’ikoranabuhanga muri Komisiyo y’igihugu ikorana na UNESCO, Dominique Mvunabandi, avuga ko bitarenze Mutarama 2022, dosiye isabira Nyungwe kuba umurage w’isi izaba yagajejwe muri UNESCO.
Umuryango mpuzamahanga utegamiye kuri Leta Bridges to Prosperity (B2P) na Guverinoma y’u Rwanda, tariki 10 Ukuboza 2021 batashye ikiraro cy’ijana cyubatswe mu Murenge wa Gatare, Akarere ka Nyamagabe, Intara y’Amajyepfo.
Umunyamabanga uhoraho (PS) muri Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi, Olivier Kayumba, arasaba abaturarwanda kwirinda ibihombo baterwa n’ibiza bibagwirira nyamara bashoboraga kubyirinda.
Abatuye mu Mujyi wa Kigali baranenga abiba ibyapa ndetse bakangiza n’ibindi bikorwa remezo ku muhanda kuko bibasubiza inyuma mu iterambere. Bimwe mu byo bavuga bikunze kwibwa ni ibyapa biba biranga imihanda hamwe n’intsinga cyangwa ibindi bikoresho by’amashanyarazi bishyirwa ku muhanda mu rwego rwo kugira ngo abawugendamo (...)
Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco (MYCULTURE) yateye inkunga koperative z’urubyiruko 15 zo mu turere twa Muhanga Ngororero na Karongi, ingana na miliyoni 50frw mu rwego rwo kuzifasha gukomeza kwiyubaka.
Umushinga wo kubungabunga Icyogogo cy’Umugezi w’Umuvumba mu Karere ka Gicumbi (Green Gicumbi) urimo gutera imigano y’ubwoko bushya bushobora kuribwa, mu kibaya cya Mulindi no mu mikoki ku misozi ihanamiye icyo kibaya.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuhinzi (RAB) kiratangaza ko kugira ngo igishanga cya Kanyegenyege mu Karere ka Ruhango kibashe gutunganywa hakenewe amafaranga angana na miliyari imwe n’igice.
Umushinga Green Gicumbi ushinzwe kubungabunga Icyogogo cy’umugezi w’Umuvumba, uvuga ko ufite ingemwe z’ibiti zirenga 2,500,000 zizaterwa n’abantu batandukanye barimo n’abanyeshuri bo muri ako Karere ka Gicumbi muri izi mpera z’umwaka.
Muri iki cyumweru abayobozi baturutse impande zose z’isi bahuriye i Glasgow mu nama ya mbere nini ku isi iganira ku mihindagurikire y’ibihe. Nta kabuza ko ibyemezo bizafatirwa mu nama y’uyu mwaka y’Umuryango w’Abibumbye yiga ku mihindagurikire y’ibihe (UN Climate Change Conference) bizagira ingaruka ku batuye isi (...)