Mu myanzuro yafashwe n’Inama y’Abaminisitiri kuri uyu wa kabiri tariki 02 Gashyantare 2021, harimo uwo gukomeza kugumisha mu rugo abatuye Umujyi wa Kigali kugeza ku itariki ya 07 Gashyantare 2021.
Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa Kabiri tariki ya 02 Gashyantare 2021 iyobowe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yafatiwemo ibyemezo bikurikira:
Itsinda ryo ku rubuga nkoranyambaga rwa WhatsApp rihuriyemo Abanyamuhima mu karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali, bacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ryakusanyije inkunga y’asaga ibihumbi 300 by’Amafaranga y’u Rwanda yo kugoboka bagenzi babo bagizweho ingaruka na Guma mu rugo.
Bamwe mu baturage bo mu karere ka Musanze bakomeje gufatirwa mu byumba by’amasengesho barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19, kimwe mu bikomeje gutuma umubare w’abandura wiyongera.
Stéphanie Niyonsaba utuye mu Mudugudu wa Taba mu Kagari ka Cyarwa, Umurenge wa Tumba mu karere ka Huye, arasaba abagira umutima utabara kumufasha nyuma yo guhisha inzu, agasigara iheruheru.
Niyitegeka Félicité ari mu cyiciro cy’Intwari z’Imena kubera ibikorwa bitari ibya buri wese yakoze mu kwitangira abandi, ariko ababanye nawe bamubona nk’umutagatifu ndetse amasomo yabahaye akaba akibaherekeje mu buzima babayeho.
Ku wa mbere tariki 01 Gashyantare 2021, Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatangiye gutanga ibiribwa ku baturage bahagaritse imirimo kubera amabwiriza ya ’Guma mu Rugo’ yo kwirinda Covid-19, kandi bukaba bukomeje kubitanga muri iki cyumweru.
Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa (RCS), ruratangaza ko Mfitumukiza wari uherutse gutoroka Gereza ya Muhanga yatawe muri yombi, akaba afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Nyamabuye mu Karere ka Muhanga.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga buratangaza ko ikibazo cy’imbwa zibangamiye umutekano w’abaturage kigiye kuvugutirwa umuti mushya, wo kwifashisha umutego wo kuzifata izidafite ba nyirazo zikicwa.
Kuri uyu wa Mbere tariki 01 Gashyantare 2021, ubwo hizizwaga umunsi w’Intwari z’u Rwanda, urubyiruko rw’Akarere ka Rwamagana rwashimiye bamwe mu bakomerekeye ku rugamba rwo kubohora Igihugu babaha ibiribwa n’ibindi bikoresho byose bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda 203,300 Frw.
Ibikorwa biteza imbere ibidukikije, kubaka imihanda ya kijyambere mu mijyi yo ku mipaka, kubaka ibyumba by’amashuri no kwegereza amazi meza abaturage, ni byo byashyizwe imbere mu ngengo y’imari ya 2020 - 2021 mu ntara y’Iburengerazuba.
Abatuye mu Mujyi wa Huye, cyane cyane abaturiye Kaminuza y’u Rwanda, binubira konerwa n’inkende kuko ngo zahabaye nyinshi, zikabonera imyaka iri mu mirima n’imbuto.
Buri mwaka tariki ya 1 Gashyantare u Rwanda rwizihiza Umunsi w’Intwari zitangiye Igihugu, zikagikura mu rwobo n’icuraburindi ryaganishije kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse n’izindi ntwari zahisemo gutanga ubuzima bwazo zitangira abandi.
Nk’uko Kigali Today ikomeje kuganira n’abayobozi b’uturere mu gihugu hose bagaragaza imishinga minini bateganya gukora mu mwaka wa 2021, no mu Ntara y’Amajyaruguru abayobozi b’uturere bagaragaje iyo mishanga izatwara akayabo hagamijwe kwegereza abaturage iterambere.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yifurije Abanyarwanda umunsi mwiza w’Intwari, akaba yabitangaje abinyujije mu butumwa yanditse kuri Twitter.
Mu mwaka wa 2009, Uwamahoro Prisca yashakanye na Sindayiheba Phanuel, bombi bakaba bari mu ntwari z’i Nyange. Igihe bagabwagaho igitero n’abacengezi mu 1997, Sindayiheba yigaga mu mwaka wa Gatandatu w’amashuri yisumbuye, umugore we yiga mu mwaka wa Gatanu.
Tariki ya 1 Gashyantare buri mwaka, u Rwanda rwizihiza umunsi w’Intwari, ni umunsi wizihizwa hazirikanwa ibikorwa byaranze Intwari, hakaba hari abagore bagaragaye ndetse n’ubu bakaba bakigarara mu bikorwa by’ubutwari bifitiye akamaro benshi.
Urwego rushinzwe Intwari z’igihugu, Imidali n’Impeta by’Ishimwe (CHENO) rwatangaje ibyavuye mu marushanwa y’indirimbo n’imivugo, ruboneraho gushimira buri wese witabiriye ayo marushanwa y’imivugo n’indirimbo bisingiza Intwari z’u Rwanda. Ibyo bihangano kandi byigisha, bikanakangurira Abanyarwanda kwimakaza indangagaciro (…)
Nyuma y’uko mu kwezi k’Ukwakira 2019 inzu yahoze ari icumbi ry’Umwamikazi Rosalie Gicanda yeguriwe Ikigo cy’Ingoro z’Igihugu z’Umurage w’u Rwanda, kugeza ubu ntiharaboneka ingengo y’imari yo kuhavugurura kugira ngo hazajye hasurwa nk’izindi Ngoro z’Umurage w’u Rwanda.
Mu gihe mu Karere ka Gisagara hari kubakwa uruganda runini ruzabyaza amashanyarazi nyiramugengeri, hari abibaza niba iyo nyiramugengeri itazashira, amashanyarazi yifashishwaga akagabanuka mu gihugu.
Umwaka w’ingengo y’imari 2020-2021 mu ntara y’Iburasirazuba hazakorwa imishinga ibiri igamije guhangana n’imihindagurikire y’ikirere, ikazafasha abaturage kuhira imyaka ku buso burenga hegitari 12,000.
Muri uyu mwaka w’ingengo y’imari wa 2020-2021, hari imishinga ikomeye uturere twateganyije ko ugomba gusozwa yarangiye, bigafasha abaturage kurushaho kwikura mu bukene.
Urwego rw’Igihugu rushinzwe Intwari z’Igihugu Imidari n’Impeta by’Ishimwe (CHENO) ruratangaza ko mu minsi iri imbere abantu babarirwa muri 70 bashobora gushyirwa mu cyiciro cy’Intwari z’Ingenzi nibaramuka bemejwe n’Inama y’Abaminisitiri.
Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko yamenyeshejwe icyemezo u Bwongereza bwafashe cyo gukumira abagenzi bavuye mu Rwanda cyangwa abanyuze mu Rwanda.
Abaturage babarizwa mu cyiciro cya kabiri n’icya mbere cy’ubudehe 544 bo mu murenge wa Gacaca mu karere ka Musanze, bari mu byishimo nyuma yo guhabwa akazi muri gahunda ya VUP, ko gutunganya amaterasi y’indinganire kakazabafasha mu mibereho yabo.
Inyandiko yo mu biro bya Perezida wa Repubulika y’u Rwanda yakozwe mu mwaka wa 1999 ivuga ku bumwe bw’Abanyarwanda, igaragaza ibikorwa by’agahato byakozwe cyane cyane mu gihe cy’ubukoroni bw’Ababiligi, ku buryo na n’ubu byibukwa na benshi.
Urwego rw’Igihugu rw’Intwari Imidari n’Impeta by’Ishimwe (CHENO), ruratangaza ko buri wese ubishaka kandi ubiharanira ashobora kuba Intwari bitagombye gusaba ko abura ubuzima, kuko ubutwari bukenewe uyu munsi ari ubuteza imbere imibanire n’imibereho myiza y’Abanyarwanda.
Nk’uko umubiri ugirirwa isuku ni kimwe n’uko ibiwujyaho byose byo kuwutaka bigomba kwitabwaho kugira ngo bidateza uburwayi cyangwa ibindi bibazo.
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana, yatangaje ko bitarenze uku kwezi kwa Mutarama 2021,haba hamenyekanye impinduka ku musoro ku mitungo itimukanwa.
Cyusa Ian Berulo, umunyeshuri mu cyiciro cya Gatatu cya kaminuza yigomwa amafaranga amufasha ku ishuri azwi nka ‘Bourse’ kugira afashe abanyeshuri kutazahura n’ibibazo nk’ibyo yakuriyemo.