Ikibazo cy’ibura ry’amazi kimaze igihe kirekire kivugwa mu bice bimwe na bimwe by’Akarere ka Bugesera, kizaba cyakemutse ku kigero cya 85% bitarenze Kamena 2021, nk’uko bisobanurwa na Kananga Jean Damascene, ushinzwe amazi n’isukura muri ako Karere.
Umurenge wa Gasange uherereye mu Karere ka Gatsibo mu Ntara y’Iburasirazuba, ni umwe mu Mirenge yabonye amashanyarazi vuba mu Rwanda, uyu Murenge ukaba umaze igihe gito na wo ubonye amashanyarazi, ndetse abaturage bemeza ko amashanyarazi yahinduye ubuzima bwabo.
Abayobozi b’Imirenge igize Umujyi wa Kigali bahuje amabwiriza abafasha kumenya abaturage bakeneye ibiribwa muri iyi wikendi(Week-end), bamwe muri abo baturage ndetse bakaba baramaze kubihabwa guhera ku wa kane tariki 21 Mutarama 2020.
Umwanditsi w’impapuro mpamo z’ubutaka mu mujyi wa Kigali, Christine Nyiranshimiyimana avuga ko ubutaka bwanditse kuri Leta umuturage ashobora kubutizwa akabukoresha mu gihe nyirabwo atari yaboneka.
Pasiteri Majyambere Joseph wayoboraga Itorero Umuriro wa Pantekote mu Rwanda, akaba yaritabye Imana ku cyumweru tariki 17 Mutarama 2020, yashyinguwe ku wa kane.
Hashize igihe kiri hagati y’ukwezi kumwe n’amezi atanu, mu bigo nderabuzima byo mu Karere ka Musanze, amwe mu mavuriro yigenga n’ibitaro bikuru bya Ruhengeri, atangiye gutanga serivisi zijyanye n’irangamimerere.
Nk’uko nabigenje ku wa Gatatu tariki 20 Mutarama 2021 , uyu munsi ahagana mu ma saa yine z’amanywa, nerekeje i Nyamirambo ahazwi nka Rwarutabura, kureba uko bari kubahiriza amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19 ikomeje kuzamuka mu Mujyi wa Kigali.
Abanyambanga Nshingwabikorwa batandatu bagomba kuyobora imirenge itandatu yari imaze amezi 10 itagira abayobozi mu Karere ka Muhanga bamaze gushyirwa mu myanya, ariko haracyari utugari dusaga 30 tudafite abayobozi.
Nturutse mu Murenge wa Muhima mu Kagari k’Amahoro Umudugudu w’Uruhimbi, ngenda n’amaguru ngana Nyabugogo. Ndimo ndareba imyitwarire y’abatuye utu duce ku munsi wa Kabiri wa gahunda ya Guma mu Rugo.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga buratangaza ko ku munsi wa mbere wo gutaha saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (18h00) abaturage muri rusange bagaragaje ubushake bwo gutaha kare ariko hari abatorohewe no kubahiriza iyo saha.
Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) yatangaje serivisi z’ingenzi zemerewe gukomeza gukora muri iki gihe ingamba zo kurwanya COVID-19 zakajijwe cyane cyane mu Mujyi wa Kigali.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof. Shyaka Anastase, arasaba abatuye mu Mujyi wa Kigali basubijwe muri gahunda ya Guma mu Rugo kudatinya inzara ahubwo ko bakwiye gutinya COVID-19.
Muri gahunda y’urugaga rw’urubyiruko n’urugaga rw’abagore rushamikiye ku muryango wa FPR Inkotanyi mu Ntara y’Amajyaruguru yo kubakira imiryango itagira aho iba, Akarere ka Burera na ko karakataje mu kunoza iyo gahunda aho bakomeje kumurikira abatishoboye inzu 18 zubakwa muri ako Karere.
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buvuga ko gahunda yo kurwanya umubyigano w’imodoka mu mihanda(traffic jams), izarangira mu myaka itatu iri imbere hakoreshejwe amafaranga y’u Rwanda miliyari 400.
Polisi y’Igihugu na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu baratangaza ko ku munsi wa mbere wa Guma mu Rugo mu Mujyi wa Kigali abifuza gukora ingendo za ngombwa kubera gutungurwa n’iyo gahunda bafashwa kugera aho bifuza.
Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa Mbere tariki ya 18 Mutarama 2021 iyobowe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yafatiwemo ibyemezo bikurikira:
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yayoboye Inama y’Abaminisitiri yabaye kuri uyu wa Mbere tariki 18 Mutarama 2021.
Mu mwaka wa 2018 Leta y’u Rwanda yasohoye Itegeko N°72/2018 ryo ku wa 31/08/2018 rigena imitunganyirize n’imikorere by’imiryango ishingiye ku myemerere, rikaba ryaraje risimbura iryavugaga ko iyo miryango ari amadini.
Ministiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Johnston Busingye, yavuze ko Covid-19 imaze kwegera abaturage cyane, ku buryo buri cyemezo gifatwa kitazaba ari ikiyibegereza kurushaho.
Urwego Ngenzuramikorere (RURA) ruratangaza ko ibigo n’abantu ku giti cyabo bahawe ibyangombwa byo gushyira amashanyarazi mu nyubako zitandukanye, ari bo bazirengera ingaruka mu gihe hagira inzu ishya biturutse ku mashanyarazi.
Nyuma y’igihe bamwe mu bafite inganda i Huye bibaza igihe bazemererwa kugura ibibanza mu cyanya cyahariwe inganda, Minisiteri y’inganda ivuga ko noneho ubu bishoboka.
Thomas Kigabo Rusuhuzwa wari umuyobozi mukuru ushinzwe ubukungu muri Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) yitabye Imana. Inkuru y’urupfu rwe yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Mutarama 2021, akaba yitabye Imana ari muri Kenya aho tari yaragiye kwivuriza.
Inama Njyanama y’Akarere ka Muhanga iherutse gutangaza ko abaturage bafite ibirarane by’igihe kirekire by’imisoro ku mitungo itimukanwa bashobora kuyisonerwa nyuma yo gusanga hari abafite ibirarane badashobora kwishyura.
Urwego Ngenzuramikorere (RURA) rwatangaje ko imirimo yerekeranye no gushyira amashanyarazi (installation) mu nyubako zose, zaba izo guturamo, iz’ubucuruzi, inganda n’izihuriramo abantu benshi, igomba gukorwa na sosiyete cyangwa abantu bafite impushya zibemerera gukora iyo mirimo zitangwa na RURA.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa 13 Mutarama 2021, Diyosezi Gatolika ya Butare yatangaje ko Padiri Hermenégilde Twagirumukiza yitabye Imana azize indwara ya Coronavirus.
Abagore bagize urugaga rushamikiye ku muryango wa FPR-Inkotanyi mu Ntara y’Amajyaruguru, bihaye umuhigo wo kubakira umuryango umwe utishoboye muri buri mirenge igize uturere two muri iyo Ntara.
Abaturage bo mu Murenge wa Bweramana mu Karere ka Ruhango bari banze kwambara agapfukamunwa no gukurikiza andi mabwiriza yo kwirinda COVID-19 kubera imyemerere batangiye kuva ku izima basubiza abana ku ishuri.
Hari abaturage batangaza ko ibikorwa bitandukanye by’umuganda bituma barushaho kunga ubumwe hagamijwe gutahiriza umugozi umwe mu kubaka Igihugu.
Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Alphonse Munyantwali, avuga ko yizeye impinduka mu kwesa imihigo y’uturere tubarizwa mu Ntara ayoboye yabaye iya nyuma mu mihigo ya 2019-2020.
Abatuye i Kibayi mu Karere ka Gisagara bavuga ko nta makimbirane akirangwa mu ngo iwabo, kandi ko babikesha ihuriro ry’inararibonye bita Umuturage ku Isonga.