Uruganda ruzabyaza amashanyarazi nyiramugengeri rugiye kuzura mu Karere ka Gisagara hamwe n’urukora amakaro rwenda gutangira kubakwa i Nyanza muri uyu mwaka wa 2021, ziri mu zizatanga akazi ku bantu benshi kandi zitezweho kuzazana impinduka mu mibereho, cyane cyane iy’abazituriye.
Isesengurwa rikorwa na Komisiyo y’Abakozi ba Leta n’umurimo, rigaragaza ko buri mwaka hari igihombo Leta iterwa n’abayobozi b’ibigo bya Leta bafata ibyemezo bidakurije amategeko mu micungire y’abakozi, bigashoza Leta mu manza zijyana n’igihombo cy’amafaranga.
Umuyobozi w’akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, avuga ko harimo gukorwa imishinga minini y’amazi meza n’amashanyarazi ikaba igamije kongera umubare w’abaturage bagerwaho n’ibyo bikorwa by’iterambere.
Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Imfugwa n’Abagororwa (RCS), SSP Perry Uwera, avuga ko icyorezo cya COVID-19 cyakomye mu nkokora intego bari bihaye yo gukoresha uburyo bwo gutekera abagororwa hadakoreshejwe inkwi, bituma itagerwaho muri gereza zose uko ari 13 mu gihugu.
Ndayisaba Fabrice uzwi nka Eto’O akaba ari Umuyobozi wa Fondasiyo Ndayisaba Fabrice (NFF Rwanda) yita ku bababaye, cyane cyane abana batishoboye ibafasha kuva mu buzima bubi bakajya mu ishuri bategura ejo hazaza habo heza, aravuga ko yitiranyijwe n’undi Ndayisaba Fabrice uherutse gutabwa muri yombi kubera gutwara (…)
Abasirikare babiri bo mu Ngabo z’u Rwanda (RDF) bahawe impamyabushobozi mu gutwara indege, amasomo bakaba barayakurikiraniye mu gihugu cya Qatar.
Ikaragiro ry’Amata ryo mu murenge wa Cyanika mu karere ka Burera (Burera Dairy) rikomeje kwakira abarigana bagemura amata, aho rigeze ku rwego rwo gutunganya amata angana na litiro 2,500 ku munsi, nyuma y’iminsi myinshi ryamaze ridakora abaturage bakabura aho bagemura umukamo wabo kubera imikorere mibi.
Miss Rwanda 2016, Mutesi Jolly, ni umwe muri ba Nyampinga ukoresha imbuga nkoranyambaga cyane, ariko abantu ntibabyumve kimwe kuko harimo n’abamutuka.
Urwego rw’Igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa (RCS), rurasaba Abanyarwanda gutanga amakuru ku wabona uwitwa Mfitumukiza Jovin watorotse gereza ya Muhanga yari afungiyemo.
Abatwara ibinyabiziga mu mujyi wa Huye bavuga ko imihanda ibiri irimo gushyirwamo kaburimbo izakemura ikibazo cyo kubura aho banyura mu gihe umuhanda munini utari nyabagendwa.
Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC), yatangaje ko isubitse gahunda yo gutangaza kandidature ziheruka gutangwa ku mwanya w’Abajyanama b’Akarere.
Inzego zishinzwe umutekano mu ntara y’Amajyaruguru, ziremeza ko umutekano wiyongereye nyuma y’uko Leta yegereje abaturage bimwe mu byabateraga kurenga umupaka mu buryo bunyuranyije n’amategeko, bajya kubishakira mu gihugu cya Uganda.
Kuri uyu wa Kabiri tariki 26 Mutarama 2021, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yakiriye umushoramari, Eric Duval, Umuyobozi mukuru w’ikigo cya Groupe Duval cy’Abafaransa.
Inteko Rusange ya Sena yatoye itegeko ngenga rihindura itegeko ngenga n° 001/2019 ryo ku wa 29/07/2019 rigenga amatora, kugira ngo ingengabihe y’amatora ishobore kwigizwayo kubera icyorezo cya COVID-19 gikomeje kuboneka mu Rwanda.
Ni umuhango wabereye ku bitaro bya Kacyiru. Uyu muhango wabanjirijwe n’isengesho ryo kumusabira ryabereye iwe mu Kagari ka Nyakabanda, Umurenge wa Niboye, Akarere ka Kicukiro. Prof. Thomas Kigabo yashyinguwe mu irimbi rya Rusororo.
Ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi bufatanyije n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe gucunga umutungo kamere n’uruganda rwa CIMERWA barimo gutegura kubaka ikidendezi cy’amazi y’amashyuza i Bugarama.
Hewan ni umwe mu mpunzi zaturutse muri Libya zicumbikiwe mu nkambi y’impunzi iherereye mu Murenge wa Gashora mu Karere ka Bugesera. Avuga ko yashimishijwe no kubyarira umwana we mu Rwanda, kuko ngo bishobora kuzamuha amahirwe yo kwiga mu gihe nyina atayabonye mu gihugu cye.
Umuryango w’abavandimwe Dr Thomas Kigabo Rusuhuzwa na Sophany Gicondo wari murumuna wa Prof Thomas Kigabo uri mu kababaro kenshi ko kubura abo bavandimwe mu gihe gito gikurikiranye.
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe ubukungu, Manzi Theogene, arizeza abaturage batarabona ingurane z’imitungo yabo yangijwe mu ikorwa ry’umuhanda Mugera-Karungeri ko uku kwezi kwa kabiri batangira kwishyurwa.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubutaka gitangaza ko mu mwaka utaha inyandiko z’ibyangombwa by’ubutaka zizatangira kubikwa mu buryo bw’ikoranabuhanga mu rwego rwo koroshya kubika amakuru akenewe ku butaka.
Mu gitondo cyo ku wa mbere tariki 25 Mutarama 2021, inzego z’umutekano zataye muri yombi umugabo witwa Maniriho Desiré nyuma yo gusanga iwe mu rugo, hatewe ingemwe z’Urumogi zigera kuri 62 zari mu bihoho.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki ya 25 Mutarama 2021, kuri sitasiyo ya Polisi ya Nyamirambo, Polisi y’u Rwanda yeretse itangazamakuru abantu 15 bafatiwe mu ngo ebyiri zo mu Murenge wa Nyamirambo mu Kagari ka Mumena, bari mu birori banasangira inzoga muri ibi bihe bya Guma mu Rugo.
Abarinzi b’Igihango bari bato muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu karere ka Ngoma, barasaba urubyiruko gukurana umuco wo gukunda u Rwanda n’Abanyarwanda kuko ari bwo baziraga igihugu cyiza.
Urwego rwa DASSO mu karere ka Ruhango rurasaba bamwe mu bakora umwuga wo gucunga umutekano bitwara nabi guhinduka, bakitabira ibikorwa byubaka igihugu kugira ngo bakomeze biyubakire icyizere.
Mchaichai cyangwa mucyayicyayi ni icyatsi kimaze kumenyekana cyane mu Rwanda, abenshi bagikoresha nk’ikirungo mu cyayi kuko gihumura neza, ariko batazi ko kigira n’akandi kamaro gakomeye mu mubiri.
Ku wa 23 Mutarama 2020, Ikigo gishinzwe Ubuzima(RBC) cyari mu gikorwa cyo gupima virusi ya Corona (itera Covid-19) abatuye Kigali barengeje imyaka 70 y’ubukure hamwe n’abafite ubudahangarwa buke bw’umubiri kubera uburwayi.
Bizimana Jean Baptiste w’imyaka 72 wabaye Senateri muri Sena y’u Rwanda kuva muri 2003-2011, atangira agira ati "Kera hariho abantu bitwaga abamotsi, ukumva ku gasozi nijoro nka saa moya bavugije ifirimbi bati ’agataro ku muhanda, agataro ku muhanda!"
Urubyiruko rwahoze ari inzererezi ruvuga ko nyuma yo gusanga nta cyiza cyabwo, rwahinduye imyumvire rukora umushinga, rugana SACCO ibaha inguzanyo baguramo ubwato butwara abagenzi mu kiyaga cya Burera.
Mu mezi atandatu ashize, YouTube ya Kigali Today yabashije gukuba kabiri umubare w’inshuro yarebwe, aho ku wa Kane tariki ya 21 Mutarama 2021, yujuje inshuro zisaga Miliyoni ijana (101,449,143 views).
Abaturage b’Akarere ka Gakenke barishimira ko ubuyobozi bw’aka Karere kabo bwatangiye gukorera mu nyubako nshya y’amagorofa. Iyi nyubako nshya y’ibiro by’Akarere igeretse kabiri, iherereye mu Mudugudu wa Kabaya, Akagari ka Rusagara mu Murenge wa Gakenke.